1Mbese ibyo bivuga ko twongeye kwiyogeza? Cyangwa se dukeneye inzandiko zo kudusohoza kuri mwe, cyangwa izo twabaka tukazitwaza nk'uko bamwe babigenza?
2Mwebwe ubwanyu ni mwe rwandiko rwanditswe ku mitima yacu, ruzwi na bose rugasomwa na bose.
3Biragaragara ko muri urwandiko rwanditswe na Kristo akarudushinga. Urwo rwandiko ntirwanditswe hakoreshejwe wino, ahubwo rwanditswe hakoreshejwe Mwuka w'Imana nzima. Ibyo rwanditsweho si amabuye abaje, ahubwo ni imitima y'abantu.
4Ibyo ni byo twemeza tubitewe no kwizera Imana tubikesha Kristo.
5Ntitwakwibwira ko hari icyo dushobora gukora ubwacu, ahubwo ibyo dukora byose Imana ni yo ibidushoboza.
6Ni yo yatugize abagaragu bayo ngo dukorere Isezerano rishya ridashingiye ku Mategeko yanditswe, ahubwo rishingiye kuri Mwuka. Amategeko yanditswe aricisha, naho Mwuka akabeshaho.
7Ayo Mategeko inyuguti zayo zanditswe ku mabuye abaje. Nyamara kandi yaje aherekejwe n'ikuzo ry'Imana, ku buryo Abisiraheli batashoboye kwitegereza mu maso ha Musa, kubera iryo kuzo rirabagirana kandi ari ikuzo rishira. Ubwo Amategeko yari afite umurimo wo guteza abantu urupfu, kandi akaba afite ikuzo ringana rityo,
8mbega ukuntu umurimo wa Mwuka uzarushaho kugaragaza ikuzo ry'Imana!
9Ubwo Amategeko afite umurimo wo gucira abantu iteka kandi akaba afite ikuzo, mbega ukuntu umurimo utuma abantu batunganira Imana urushaho kugira ikuzo risesuye!
10Ni ukuri ibyahoranye ikuzo nta kuzo bigifite, ubigereranyije n'ibisigaye bifite ikuzo risesuye.
11Koko rero, ubwo ibyamaze akanya gato bigashira byahawe ikuzo, mbega ukuntu ibizahoraho bizarushaho kurihabwa!
12Noneho ubwo dufite ibyo twiringira bingana bityo, ni cyo gituma dushira amanga cyane.
13Ntitumeze nka Musa witwikiraga igitambaro mu maso, kugira ngo Abisiraheli batabona rya kuzo rishira.
14Nyamara ibitekerezo byabo byahumiye ku mirari. No kugeza magingo aya cya gitambaro baracyacyitwikira mu maso, igihe basomerwa Isezerano rya Kera. Erega uri muri Kristo wenyine ni we kivanwaho!
15Rwose no kugeza uyu munsi iyo umuntu abasomera igitabo cya Musa, cya gitwikirizo kiba kibambītse ku mitima yabo.
16Ariko nk'uko Ibyanditswe bivuga: “Iyo umuntu ahindukiriye Nyagasani, icyo gitwikirizo gikurwaho.”
17Nyagasani uvugwa aha ni Mwuka kandi aho Mwuka wa Nyagasani ari, ni ho haba kwishyira ukizana by'ukuri.
18Twebwe twese rero dutwikuruwe mu maso turabagirana ikuzo rya Nyagasani. Bityo tugumya guhindurwa kugira ngo duse na we, tugahabwa ikuzo rigenda ryiyongera ubutitsa. Ibyo Mwuka wa Nyagasani ni we ubikora.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.