Yeremiya 13 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Yeremiya akenyeza umukandara w'umweru

1Uhoraho arambwira ati: “Jya kugura umukandara w'umweru maze uwukenyeze ariko ntuwumese.”

2Nuko ndagenda ngura umukandara ndawukenyeza nk'uko Uhoraho yambwiye.

3Hanyuma Uhoraho yongera kumbwira ati:

4“Fata wa mukandara waguze kandi ukenyeje, maze uhaguruke ujye ku ruzi rwa Efurati uwutabe mu mwobo uri mu rutare.”

5Nuko ndagenda nywutaba hafi ya Efurati nk'uko Uhoraho yambwiye.

6Nyuma y'iminsi myinshi Uhoraho arambwira ati: “Subira kuri Efurati uzane wa mukandara nakubwiye kuhataba.”

7Nuko njyayo ndacukura nywukuramo, nsanga warononekaye.

8Maze Uhoraho arambwira ati:

9“Nguko uko nzarimbura ubwirasi bw'u Buyuda n'ubwirasi bukomeye bw'i Yeruzalemu.

10Abo bantu babi banze kunyumvira barinangira, bayoboka izindi mana, barazikorera kandi barazisenga. Ni cyo gituma bazamera nk'uyu mukandara utagifite akamaro.

11Nk'uko umuntu akenyeza umukandara agakomeza, ni ko nikomerejeho cyane Abisiraheli n'Abayuda bose. Kwari ukugira ngo bampeshe ikuzo n'icyubahiro, nyamara banze kunyumvira.”

Ikibindi cya divayi n'uburakari bw'Imana

12Uhoraho Imana y'Abisiraheli arambwira ati: “Genda ubwire Abisiraheli uti: ‘Buri kibindi kizuzuzwa divayi.’ Nibasubiza bati: ‘None se tuyobewe ko ikibindi cyuzuzwa divayi?’

13Nawe uzababwire ko jyewe Uhoraho ngiye guhindura abantu bose bo muri iki gihugu abasinzi: abami bakomoka kuri Dawidi n'abatambyi n'abahanuzi, n'abaturage bose b'i Yeruzalemu.

14Abantu bose nzabateza umwiryane, ndetse n'ababyeyi n'abana. Impuhwe cyangwa imbabazi ntibizambuza kubarimbura.”

Imiburo ya Yeremiya

15Uhoraho aravuga ati:

“Nimwicishe bugufi mwumve,

16nimwubahe Uhoraho Imana yanyu,

nimumwubahe atarabateza umwijima,

nimumwubahe mutarasitara ku misozi,

nimumwubahe atarahindura icuraburindi umucyo mwari mwizeye.

17Nyamara nimutumvira iyi miburo,

nzajya ahirengeye ndire,

nzarizwa n'ubwirasi bwanyu.

Nzarirana umubabaro amarira atembe,

nzarizwa n'uko abantu b'Uhoraho bajyanywe ho iminyago.”

Ubutumwa bw'Imana ku muryango wa cyami

18Uhoraho arambwira ati:

“Bwira umwami n'umugabekazi uti:

‘Nimuve ku ntebe zanyu za cyami,

amakamba yanyu yahanutse ku mutwe.

19Imijyi yo mu majyepfo y'u Buyuda yagoswe,

nta muntu ushobora kuyinjiramo,

abantu bose b'u Buyuda bajyanywe ho iminyago.’ ”

20Yewe Yeruzalemu, ubura amaso urebe,

abanzi bawe baje baturutse mu majyaruguru.

Abantu wahawe kuyobora bari he?

Abo wiratanaga bari he?

21Uzavuga iki abo witaga incuti zawe nibagutera?

Uzavuga iki nibagutera bakagutegeka?

Koko uzabababara nk'umugore uribwa n'ibise.

22Icyo gihe uzabaza uti:

“Ni kuki ibi byambayeho?”

Byatewe n'ibyaha byawe byinshi,

byatumye wamburwa imyambaro yawe bakugirira nabi.

23Mbese umwirabura yahindura ibara ry'uruhu rwe?

Mbese ingwe yahindura amabara yayo?

Niba bishoboka namwe mwashobora gukora ibyiza,

mwabishobora mwebwe mwamenyereye gukora ibibi.

24“Ngiye kubatatanya nk'umurama utumurwa n'umuyaga,

nzabatatanya nk'umuyaga uturutse mu butayu.”

25Uhoraho arakomeza ati:

“Ibyo ni byo bigukwiriye,

ni byo nategetse ko bikubaho.

Narabitegetse kuko wanyibagiwe,

waranyibagiwe uyoboka ibigirwamana.

26Nzakwambika ubusa ukorwe n'isoni.

27Nabonye ubusambanyi bwawe n'irari ryawe rikabije,

nabonye uburyarya bwawe buteye isoni,

nabonye ukora ibikorwa nanga,

nabonye ubikorera ku misozi no mu mirima.

Yeruzalemu we, ugushije ishyano!

Uzakomeza wihumanye kugeza ryari?”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help