1Uhoraho abwira Yobu ati:
2“Wowe Yobu, ugisha impaka Imana Nyirububasha,
ubwo umburanya ngaho nshinja.”
3Nuko Yobu asubiza Uhoraho ati:
4“Dore nta cyo ndi cyo, nagusubiza iki?
Reka nicecekere.
5Maze kuvuga sinongera,
navuze byinshi nta cyo ndi bwongereho.”
Yobu ntashobora kwigereranya n'Imana6Nuko Uhoraho avuganira na Yobu mu nkubi y'umuyaga, aramubwira ati:
Uhoraho7“Noneho kenyera kigabo ukomeze,
ngiye kukubaza nawe unsubize.
8Mbese urashaka gusesa ibyemezo nafashe?
Ese urashaka kunsīga icyaha ngo wigire intungane?
9Mbese ufite ububasha nk'ubwanjye?
Ese ijwi ryawe ryakangaranya abantu nk'iryanjye?
10Noneho ambara ikuzo n'ubuhangange,
ambara icyubahiro n'ubwiza.
11Ngaho suka uburakari bwawe bukwire hose,
reba abirasi igitsure ubacishe bugufi.
12Reba abishyira hejuru bacishwe bugufi,
rimbura abagome aho bari hose.
13Basubize bose mu gitaka,
bahambe bose mu mva.
14Ubwo ni bwo nzagushimagiza,
nibwo nzemera imbaraga zawe ziguha gutsinda.
Ibyerekeye imvubu15Itegereze imvubu,
narayiremye nk'uko nawe ari jye wakuremye,
itunzwe n'ibyatsi nk'inka.
16Imbaraga zayo ziba mu matako,
ingufu zayo ziba mu gituza.
17Umurizo wayo wagira ngo ni igiti cya sederi,
imirya yo ku matako yayo irasobekeranye.
18Amagufwa yayo akomeye nk'impombo zikozwe mu muringa,
imbavu zayo zikomeye nk'umutarimba.
19Mu byo naremye byose yo ni agahebuzo,
ni jye jyenyine ubasha kuyica kuko ari jye wayiremye.
20Koko ibibaya biyibera urwuri irishamo,
inyamaswa zirwikinaguramo.
21Yiryamira munsi y'amarebe,
yihisha mu ruseke rwo mu bishanga.
22Amarebe ayikingira izuba,
ibiti bimera ku mugezi birayikingiriza.
23Umuvumba ukaze w'uruzi ntuyitera ubwoba,
n'iyo rwayirengaho ihama hamwe.
24Ese hari uwayifata igihe iri maso?
Ese hari uwayitega igafatwa izuru?
Ibyerekeye igikōko cyo mu nyanja25“Mbese warobesha urushundura igikoko nyamunini?
Ese ururimi rwacyo warurobesha umugozi?
26Mbese wabasha kunyuza umugozi mu zuru ryacyo?
Ese wabasha gutoboza urwasaya rwacyo ururobo?
27Mbese wibwira ko cyagusaba imbabazi?
Ese cyakubwira amagambo agucacura?
28Mbese hari amasezerano cyagirana nawe,
igihe cyose kikiriho kikakubera inkoreragahato?
29Mbese wagikinisha nk'ukinisha akanyoni?
Ese wakizirika ngo kibe igikinisho cy'abakobwa bawe?
30Mbese abarobyi bazakigenera igiciro?
Babasha se kukigabanya abajya kugicuruza?
31Mbese uruhu rwacyo wabasha kurupfumuza imyambi?
Ese igihanga cyacyo wagipfumaguza amacumu?
32Uzagerageze kugishyiraho ikiganza,
nuzirikana uko cyakurwanya ntuzasubira.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.