1Indirimbo ihebuje yahimbwe na Salomo.
Igisigo cya mbereUmugeni:2Nsoma wongere unsome!
Urukundo rwawe runezeza kurusha divayi.
3Impumuro yawe na yo iranezeza.
Uri umubavu ufite impumuro itamye,
ni yo mpamvu abakobwa bagukunda.
4Mfata ukuboko unyijyanire twihute,
ba umwami wanjye unyinjize mu cyumba cyawe,
twishimane tunezerwe twembi,
duhimbaze urukundo rwawe kurusha divayi.
Koko rero abakobwa baragukunda.
5Bakobwa b'i Yeruzalemu,
ndi mwiza ndi imibiri yombi,
ndi mwiza nk'amahema y'i Kedari,
ndi mwiza nk'inyegamo z'ingoro ya Salomo.
6Ntimutangazwe n'uko ndi imibiri yombi,
izuba ryarambabuye.
Basaza banjye barandakariye,
bantegetse kurinda imizabibu yabo,
nyamara n'iyanjye sinayirinze.
7Yewe uwo nikundira,
mbwira aho uragira intama zawe,
mbwira aho uzibyagiza ku manywa?
Hambwire ntava aho mbwerabwera,
hambwire ntabwerabwera hafi y'imikumbi ya bagenzi bawe.
Incuti:8Niba utabizi uri igitego mu bagore,
sohoka ukurikire umukumbi wawe,
sohoka uragire abana b'ihene,
ubaragire hafi y'ibiraro by'abashumba.
Umukwe:9Mukunzi wanjye, umeze nk'ifarasi y'inyamibwa,
umeze nk'ifarasi ikurura igare ry'Umwami wa Misiri.
10Imisaya yawe ni ihogoza,
itamirije imitako ihebuje,
ijosi ryawe ritamirije inigi z'agaciro.
Incuti:11Tuzagukoreshereza inigi z'izahabu,
tuzazitakamo ifeza.
Umugeni:12Iyo umwami wanjye ari ku meza,
iyo ari ku meza impumuro y'amarashi yanjye itāma hose.
13Umukunzi wanjye ni nk'agapfunyika k'umubavu,
ari hagati y'amabere yanjye.
14Umukunzi wanjye ni nk'agashandiko k'indabyo,
ni nk'indabyo zirabiriza mu mizabibu ya Enigedi.
Umukwe:15Koko uri mwiza mukundwa wanjye, uri mwiza!
Amaso yawe arabengerana nk'ay'inyana.
Umugeni:16Koko uri mwiza mukunzi wanjye, uteye ubwuzu!
Uburiri bwacu ni nk'utwatsi dutohagiye.
17Inkingi z'inzu yacu ni amasederi,
imishoro yayo ni imizonobari.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.