1Uhoraho abwira Yeremiya ati: “Jya ku mubumbyi ugure ikibindi, hanyuma ujyane bamwe mu bakuru b'imiryango no mu batambyi,
2ujye mu kabande ka Hinomu bugufi bw'Irembo ry'Injyo, maze nuhagera utangaze amagambo ngiye kukubwira.
3Uzavuge uti: ‘Mwa bami b'u Buyuda mwe, namwe baturage b'i Yeruzalemu, nimutege amatwi mwumve ibyo Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli avuga: aha hantu ngiye kuhateza ibyago ku buryo uzabyumva wese azumirwa.
4Koko rero baranyimūye aha hantu barahahindanya, bosereza imibavu ibigirwamana batigeze bamenya bo ubwabo cyangwa ba sekuruza, cyangwa abami b'u Buyuda. Bahujuje amaraso y'inzirakarengane,
5bubatse ahasengerwa Bāli, bayitambira abana babo ho ibitambo bikongorwa n'umuriro. Nyamara ibyo sinigeze mbivuga cyangwa mbitegeka, sinigeze nabitekereza.’ ”
6Uhoraho aravuga ati: “Igihe kizagera ubwo aha hantu hatazongera kwitwa Tofeti cyangwa akabande ka Hinomu, ahubwo hazitwa akabande k'Ubwicanyi.
7Aha ni ho nzafatira icyemezo cyo kuburizamo imigambi y'u Buyuda n'iya Yeruzalemu. Nzareka abanzi babo kimwe n'abandi bose bashaka kubica babatsembeshe inkota. Imirambo yabo nzayigabiza inkongoro n'inyamaswa.
8Uyu murwa nzawuhindura amatongo uhinduke urw'amenyo. Abahisi n'abagenzi bazumirwa, bazunguze imitwe kubera ibyago byawugwiririye.
9Muri icyo gihe cy'imibabaro n'agahinda bazaterwa n'abanzi babo kimwe n'abashaka kubica, nzabateza kurya abana babo. Na bo ubwabo bazasubiranamo baryane.
10“Hanyuma uzamenere icyo kibindi imbere y'abantu muzaba muri kumwe,
11ubabwire uti: ‘Uhoraho Nyiringabo aravuze ngo: Nzarimbura aba bantu n'uyu mujyi nk'uko iki kibindi kijanjaguritse ntikibe cyakongera gusubiranywa. Bazahamba imirambo yabo i Tofeti kugeza igihe bazabura aho bahamba.’ ”
12Uhoraho aravuze ati: “Ibyo ni byo nzakorera aha hantu n'abahatuye, uyu mujyi nzawugira nka Tofeti.
13Inzu z'i Yeruzalemu n'ingoro z'abami b'u Buyuda zizaba zihumanye nk'i Tofeti, koko ni ko bizagendekera inzu zose zoserejwemo imibavu, bayosereza inyenyeri. Ni na ko bizagendekera ahasukirwa divayi batuye izindi mana.”
14Hanyuma Yeremiya ava i Tofeti aho Uhoraho yari yamutumye guhanura, ahagarara mu rugo rw'Ingoro y'Uhoraho. Abwira abantu bose ati:
15“Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuze ati: ‘Dore ngiye guteza uyu mujyi n'insisiro ziwukikije ibyago byose navuze, kuko abaturage baho bigometse banga kunyumvira.’ ”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.