1Umugabane wahawe abagize amazu y'Abayuda hakoreshejwe ubufindo, waheraga ku mupaka w'Abedomu, no ku butayu bwa Tsini bwari mu mpera y'amajyepfo.
2Umupaka wo mu majyepfo wavaga ku kigobe cyo mu mpera y'amajyepfo y'Ikiyaga cy'Umunyu,
3ugaca mu majyepfo y'umusozi wa Akurabimu, ugakomeza mu butayu bwa Tsini ukagera i Kadeshi-Barineya mu majyepfo. Wakomezaga i Hesironi ukagera Adari, ugakebereza i Karika,
4ukanyura Asimoni ukagera ku kagezi ko ku mupaka wa Misiri, ukagarukira ku Nyanja ya Mediterane. Ngaho aho umupaka wo mu majyepfo w'umugabane w'Abayuda wanyuraga.
5Umupaka wo mu burasirazuba wari ugizwe n'Ikiyaga cy'Umunyu. Umupaka wo mu majyaruguru watangiriraga mu kigobe cy'aho uruzi rwa Yorodani rwinjirira muri icyo kiyaga,
6ukazamuka i Betihogila unyuze mu majyaruguru i Betaraba, ugakomeza no ku rutare rwa Bohani ukomoka kuri Rubeni.
7Wazamukaga i Debiri unyuze iruhande rw'igikombe cya Akori, ugaca mu majyaruguru werekeza i Gilugali ahateganye n'igikombe cya Adumimu, ugakomeza mu majyepfo y'umugezi. Wacaga hafi y'isōko ya Enishemeshi ukagera kuri Enirogeli,
8ukazamuka akabande ka Hinomu kari mu micyamu yo mu majyepfo ya Yeruzalemu umujyi w'Abayebuzi, ukanyura mu mpinga y'umusozi uri mu burengerazuba bw'akabande no mu majyaruguru y'ikibaya cy'Abarefa.
9Kuva aho, umupaka wazamukaga werekeza ku isōko ya Nefutowa, ukagera ku mijyi yubatse ku musozi wa Efuroni, ugakomeza ugana i Bāla ari yo Kiriyati-Yeyarimu.
10Umupaka wavaga i Bāla iburengerazuba ugana ku musozi wa Seyiri, uciye mu micyamu y'amajyaruguru y'umusozi wa Yeyarimu ari wo Kasaloni, ukamanuka i Beti-Shemeshi ukanyura i Timuna.
11Wakomezaga mu micyamu iri mu majyaruguru y'umujyi wa Ekuroni ukagera i Shikeroni, no ku gasozi kitwa Bāla n'i Yabunēli ukagera ku Nyanja ya Mediterane.
12Umupaka wo mu burengerazuba wari iyo nyanja.
Uwo ni wo mugabane wahawe amazu y'abakomoka kuri Yuda.
Kalebu yigarurira imisozi yahawe(Abac 1.11-15)13Nk'uko Uhoraho yategetse Yozuwe, Kalebu mwene Yefune yahawe umugabane mu ntara y'Abayuda. Yahawe Heburoni yahoze yitwa Kiriyati-Aruba, yaritiriwe Aruba sekuruza w'Abanaki.
14Nuko Kalebu ahamenesha Abanaki batatu ari bo Sheshayi na Ahimani na Talumayi.
15Yahagurutse i Heburoni atera i Debiri yahoze yitwa Kiriyati-Seferi.
16Kalebu aratangaza ati: “Umuntu uzatera Kiriyati-Seferi akahigarurira, nzamushyingira umukobwa wanjye Akisa.”
17Nuko Otiniyeli mwene Kenazi akaba n'umuhungu wabo wa Kalebu, yigarurira uwo mujyi maze Kalebu amushyingira umukobwa we Akisa.
18Bamaze gushyingiranwa, Akisa agira Otiniyeli inama yo gusaba se Kalebu umurima. Nuko Akisa ajya iwabo, acyururuka ku ndogobe, Kalebu amubaza icyo yifuza.
19Akisa aramusubiza ati: “Ngirira ubuntu umpe amariba, kuko aho wampaye nta mazi ahari.” Kalebu amuha amariba yo haruguru n'ayo hepfo.
Imijyi yahawe Abayuda20Uyu ni umugabane wahawe abagize amazu y'Abayuda
21ukurikije imijyi yabo. Uhereye mu majyepfo ku mupaka wa Edomu, bahawe Kabusēli na Ederi na Yaguri,
22na Kina na Dimona na Adada,
23na Kedeshi na Hasori na Yitinani,
24na Zifu na Telemu na Beyaloti,
25na Hasori-Hadata na Keriyoti-Hesironi ari yo Hasori,
26na Amamu na Shema na Molada,
27na Hasari-Gada na Heshimoni na Beti-Peleti,
28na Hasari-Shuwali na Bērisheba na Biziyotiya,
29na Bāla na Iyimu na Esemu,
30na Elitoladi na Kesili na Horuma,
31na Sikulagi na Madumana na Sansana,
32na Lebawoti na Shilehimu na Ayini na Rimoni. Bityo mu majyepfo bahawe imijyi makumyabiri n'icyenda n'imidugudu iyikikije.
33Iyi ni yo mijyi bahawe mu misozi migufi mu burengerazuba: Eshitawoli na Sora na Ashina,
34na Zanowa na Eniganimu na Tapuwa na Enamu,
35na Yarimuti na Adulamu na Soko na Azeka,
36na Shārayimu na Aditayimu na Gedera na Gederotayimu. Bahawe iyo mijyi cumi n'ine n'imidugudu iyikikije.
37Bahawe na Senani na Hadasha na Migidoli-Gadi,
38na Dilani na Misipa na Yokitēli,
39na Lakishi na Bosikati na Eguloni,
40na Kaboni na Lahimasi na Kitilishi,
41na Gederoti na Betidagoni na Nāma na Makeda. Bahawe iyo mijyi cumi n'itandatu n'imidugudu iyikikije.
42Bahawe na Libuna na Eteri na Ashani,
43na Yifita na Ashuna na Nesibu,
44na Keyila na Akizibu na Maresha. Bahawe iyo mijyi icyenda n'imidugudu iyikikije.
45Bahawe na Ekuroni n'insisiro zayo n'imidugudu iyikikije,
46n'imijyi yose n'imidugudu ikikije Ashidodi, uhereye kuri Ekuroni ukageza ku Nyanja ya Mediterane,
47na Ashidodi n'insisiro zayo n'imidugudu iyikikije, na Gaza n'insisiro zayo n'imidugudu iyikikije, n'intara iri iruhande rw'Inyanja ya Mediterane, kugeza ku kagezi ko ku mupaka wa Misiri.
48Iyi ni yo mijyi bahawe mu misozi miremire, Shamiri na Yatiri na Soko,
49na Dana na Kiriyati-Seferi ari yo Debiri,
50na Anabu na Eshitemowa na Animu,
51na Gosheni na Holoni na Gilo. Bahawe iyo mijyi cumi n'umwe n'imidugudu iyikikije.
52Bahawe na Arabu na Duma na Eshani,
53na Yanimu na Beti-Tapuwa na Afeka,
54na Humeta na Kiriyati-Aruba ari yo Heburoni, na Siyori. Bahawe iyo mijyi icyenda n'imidugudu iyikikije.
55Bahawe na Mawoni na Karumeli na Zifu na Yuta,
56na Yizerēli na Yokideyamu na Zanowa,
57na Kayini na Gibeya na Timuna. Bahawe iyo mijyi icumi n'imidugudu iyikikije.
58Bahawe na Halihuli na Beti-Suri na Gedori,
59na Mārati na Betanoti na Elitekoni. Bahawe iyo mijyi itandatu n'imidugudu iyikikije.
60Bahawe na Kiriyati-Bāli ari yo Kiriyati-Yeyarimu, na Raba. Bahawe iyo mijyi yombi n'imidugudu iyikikije.
61Iyi ni yo mijyi bahawe hafi y'Ikiyaga cy'Umunyu: Betaraba na Midini na Sekaka,
62na Nibushani na Irimelahi na Enigedi. Bahawe iyo mijyi itandatu n'imidugudu iyikikije.
63Nubwo Yeruzalemu yari mu ntara yahawe abakomoka kuri Yuda, ntibashoboye kuyimeneshamo Abayebuzi ku buryo bakiyituye kugeza n'ubu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.