1Nuko Elifazi w'Umutemani abwira Yobu ati:
2“Mbese ningira icyo nkubwira urabyihanganira?
None se ni nde wabasha kwifata ntavuge?
3Dore wigishije abantu benshi,
wakomeje kandi abanyantegenke,
4inama watangaga zaramiraga abadandabirana,
wakomezaga kandi abacitse intege.
5None dore ni wowe amakuba yugarije,
ni wowe kandi unaniwe kuyihanganira!
6Kuba warubahaga Imana ukagira n'imigenzereze myiza,
mbese ntibyagutera kugira ibyiringiro no kwizera?
7Ngaho tekereza, mbese waba uzi umwere warimbutse?
Ese waba uzi abanyamurava batsembwe?
8Ababiba ibibi n'abateza amakuba ni byo basarura,
ibyo ni byo niboneye.
9Bombi Imana ibahumekeraho ikabatsemba,
uburakari bwayo burabarimbura.
10Icecekesha imitontomo y'intare n'urusaku rwazo,
imenagura imikaka y'ibyana by'intare.
11Intare ishaje yicwa no kubura umuhigo,
ibyana by'intare birabuyera.
12“Ijambo ry'ibanga ringezeho,
ndaryiyumviye barihwihwisa.
13Ryangezeho nijoro igihe narotaga,
naryumvise igihe abantu basinziriye.
14Nahiye ubwoba mpinda umushyitsi,
ingingo zanjye zose zirakomangana.
15Umuyaga wampushye mu maso,
ubwoya bwo ku mubiri wanjye bureguka.
16Nabonye umuntu uhagaze imbere yanjye,
nditegereza sinamenya uwo ari we.
Haba ituze nyuma numva ijwi ribaza riti:
17‘Mbese umuntu yarusha Imana kuba intungane?
Ese umuntu yarusha Umuremyi we kubonera?
18Abagaragu bayo bo mu ijuru na bo ntibagirira icyizere,
abamarayika bayo ibabonaho amakosa!
19None se yagirira ite icyizere abantu yaremye,
yagirira ite icyizere abantu yabumbabumbye mu mukungugu,
yagirira ite icyizere abantu bamenagurika nk'ikimonyo?
20Mu gitondo abantu baba bahumeka,
nimugoroba baba nk'ifu iseye,
barimbuka ntawe uzi uko bigenze.
21Ukubaho kwabo kuba kurangiye,
bapfa nk'abatigeze ubwenge.’
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.