Yobu 19 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Yobu yiringira umurengezi uzamugoboka

1Nuko Yobu arabasubiza ati:

2“Muzahereza he kunkura umutima?

Muzageza ryari kunshengura n'amagambo yanyu?

3Dore bubaye ubwa cumi muntuka,

mbese kungirira nabi ntibibatera isoni?

4Niba koko hari icyo nakosheje,

ikosa ni jye jyenyine ryabarwaho.

5Niba koko mushaka kunyigamba ho,

niba munshinja ko ari jye wikojeje isoni,

6nimumenye ko Imana ari yo yanteje aka kaga,

ni yo yamfatiye mu mutego wayo.

Ndataka kubera urugomo ngirirwa,

nyamara ntawe ungoboka.

7Ndatabaza ariko sindenganurwa.

8Yishe inzira kugira ngo ntabona aho nyura,

inzira yanjye yayikwijemo umwijima.

9Imana ni yo yanyaze ikuzo ryanjye,

ni yo yanyambuye icyubahiro nari mfite.

10Yambujije epfo na ruguru ndi nyakwigendera,

yamazemo icyizere meze nk'igiti kiranduranywe n'imizi.

11Uburakari bwayo bwangurumaniyeho,

yamfashe nk'umwanzi wayo.

12Ingabo zayo zishyira hamwe zintera,

zihangira inzira kugira ngo zingereho,

zigota inzu yanjye zigashinga ibirindiro.

13“Yantandukanyije n'abavandimwe banjye,

abo twari tuziranye baranyirengagiza.

14Bene wacu barantereranye,

incuti zanjye zaranyibagiwe.

15Abashyitsi banjye n'abaja banjye bose bamfata nk'umunyamahanga,

babona nta cyo ndi cyo imbere yabo.

16Mpamagara umugaragu wanjye ntanyitabe,

n'iyo namuhendahenda ntiyanyitaba.

17Umugore wanjye ntiyihanganira umunuko wanjye,

abavandimwe banjye na bo baranyinuka.

18Abana bato basigaye bansuzugura,

iyo ngize icyo mvuga bampa inkwenene.

19Incuti zanjye zaranzinutswe,

abo nakundaga na bo barampindutse.

20Uruhu rwanjye rwumiye ku magufwa,

nsigaye nanitse amenyo gusa.

21“Ncuti zanjye, nimundebane impuhwe, nimumbabarire.

Erega ukuboko kw'Imana kwaranshegeshe!

22Mbese kuki muntoteza nk'Imana?

Ese ntimurambirwa kungirira nabi?

23Iyaba amagambo mvuga yandikwaga!

Iyaba yari yanditswe mu gitabo,

24iyaba yari yandikishijwe umusyi w'icyuma,

iyaba yari aharatuwe ku rutare ngo atazasibangana.

25“Nyamara nzi ko umucunguzi wanjye ariho,

amaherezo azaza ku isi andengere.

26Uyu mubiri wanjye numara kubora,

nubwo nzaba ntakiwufite nzareba Imana.

27Nzayirebera ubwanjye imbonankubone,

nzayirebesha amaso yanjye bwite atari ay'undi,

nubwo umutima wanjye unegekajwe no kuzayibona.

28Muravuga muti: ‘Ese twamugirira nabi dute?’,

murongera muti: ‘Ni we wikururiye akaga.’

29Namwe murajye mutinya inkota y'Uhoraho,

koko rero ararakara agahanisha inkota!

Bityo muzamenya ko azabacira urubanza.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help