1Nadabu na Abihu bene Aroni bafata ibyotezo, umwe icye undi icye bashyiramo amakara yaka, bagerekaho umubavu babizana imbere y'Uhoraho. Icyakora ntibagombaga kuzana uwo muriro kuko atari ko Uhoraho yabategetse.
2Nuko Uhoraho yohereza umuriro urabakongora, bagwa aho.
3Musa abwira Aroni ati: “Ibi ni byo Uhoraho yavuze ati:
‘Abatambyi bagomba kunyubaha kuko ndi umuziranenge,
bagomba kumpesha ikuzo imbere ya rubanda.’ ”
Aroni abura icyo avuga.
4Musa ahamagaza Mishayeli na Elisafani abahungu ba se wabo Uziyeli, arababwira ati: “Nimuze mutware imirambo y'abavandimwe banyu, muyikure imbere y'Ihema ry'Uhoraho muyijyane inyuma y'inkambi.”
5Baraza bayitwara yambaye amakanzu y'abatambyi bayijyana inyuma y'inkambi, nk'uko Musa yabivuze.
6Nuko Musa abwira Aroni n'abandi bahungu be, Eleyazari na Itamari ati: “Ntimureke gusokoza kandi ntimushishimure imyambaro yanyu nk'uko abapfushije babigenza, kuko mwapfa kandi Uhoraho akarakarira Abisiraheli bose. Ahubwo bene wanyu b'Abisiraheli abe ari bo baririra abo Uhoraho yicishije umuriro.
7Naho mwebwe mwasīzwe amavuta mwegurirwa Uhoraho, ntimugomba kuva imbere y'Ihema ry'ibonaniro kugira ngo mudapfa.” Bakurikiza ibyo Musa yababwiye.
Amategeko agenga Abatambyi8Uhoraho abwira Aroni ati:
9“Wowe n'abahungu bawe ntimukanywe divayi cyangwa indi nzoga isindisha muri bwinjire mu Ihema ry'ibonaniro, naho ubundi mwapfa. Mwebwe n'abazabakomokaho mujye mwubahiriza iri tegeko,
10kugira ngo mubone uko mutandukanya ibinyeguriwe n'ibisanzwe, cyangwa ibidahumanye n'ibihumanye,
11kandi ngo mubone uko mwigisha Abisiraheli amategeko yose nabahaye nyanyujije kuri Musa.”
12Musa abwira Aroni n'abahungu yari asigaranye, Eleyazari na Itamari ati: “Nimufate ibyasigaye ku maturo y'ibinyampeke bitatuwe Uhoraho ho ituro ritwikwa, mubikoremo imigati idasembuye muyirire hafi y'urutambiro, kuko ayo maturo yeguriwe Uhoraho rwose.
13Mujye muyarira imbere y'Ihema ry'ibonaniro, kuko ari umugabane wanyu uva ku maturo atwikwa y'Uhoraho. Uko ni ko yantegetse.
14-15Mu gihe Abisiraheli bazanye ibitambo by'umusangiro, mujye mumurikira Uhoraho urugimbu rwabyo hamwe n'inkoro n'itako, mumutwikire urugimbu, naho inkoro n'itako bibe umugabane wanyu n'uw'abazabakomokaho uko ibihe bihaye ibindi. Mwebwe n'ab'imiryango yanyu mushobora kubirira ahantu hose hadahumanye. Uko ni ko Uhoraho yabitegetse.”
16Musa abajije ibya ya sekurume y'ihene y'igitambo cyo guhongerera ibyaha by'Abisiraheli, asanga bayitwitse yose. Arakarira Eleyazari na Itamari abahungu Aroni yari asigaranye, arababwira ati:
17“Kiriya gitambo cyari icyo guhongerera ibyaha bya rubanda, kugira ngo babibabarirwe. None se kuki mutariye inyama zacyo? Mwagombaga kuzirira mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro kuko zeguriwe Uhoraho rwose.
18Muzi ko mutajyanye amaraso yacyo mu Ihema, mwagombaga rero kurira izo nyama mu rugo rw'Ihema, nk'uko nabategetse.”
19Aroni asubiza Musa ati: “Dore Abisiraheli batambiye Uhoraho igitambo cyo guhongerera ibyaha byabo n'igitambo gikongorwa n'umuriro. Ariko uyu munsi sinariye kuri izo nyama kuko napfushije abahungu banjye. Mbese hari icyo bitwaye Uhoraho?”
20Musa anyurwa n'icyo gisubizo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.