Yozuwe 8 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Abisiraheli bigarurira umujyi wa Ayi

1Uhoraho abwira Yozuwe ati: “Witinya kandi wicika intege. Hagurukana n'ingabo zawe zose mutere umujyi wa Ayi, nzawubagabiza kimwe n'umwami wawo n'ingabo ze n'ako karere kose.

2Uzagenze uwo mujyi n'umwami wawo nk'uko wagenje Yeriko n'umwami wayo, uretse ko muzijyanira amatungo n'ibintu biwurimo. Ohereza ingabo zūbikirire inyuma y'umujyi.”

3Nuko Yozuwe n'ingabo ze zose bitegura kujya gutera Ayi. Atoranya abagabo b'intwari ibihumbi mirongo itatu, kugira ngo abohereze nijoro.

4Arabategeka ati: “Nimujye kūbikirira inyuma y'umujyi ariko ntimujye kure, kandi mwese mube mwiteguye.

5Naho jyewe n'ingabo tuzaba turi kumwe, tuzegera umujyi. Nibasohoka baje kuturwanya nka mbere, tuzabahunga.

6Nibabibona bazibwira ko tubahunze nka mbere, maze tuboshyoshye basohoke mu mujyi badukurikire.

7Nuko mwebwe muzava aho mwihishe mwigarurire umujyi, kuko Uhoraho Imana yanyu azawubagabiza.

8Nimumara kuwigarurira, muzawutwike nk'uko Uhoraho yabitegetse. Ngibyo ibyo muzakurikiza.”

9Nuko Yozuwe arabohereza, bajya kūbikirira iburengerazuba bwa Ayi, hagati yayo n'i Beteli. Yozuwe arara hamwe n'ingabo zisigaye.

10Bukeye arazinduka akoranya ingabo ze, maze we n'abakuru b'Abisiraheli barangaza imbere y'ingabo, bazamuka bagana ku mujyi wa Ayi.

11Barakomeza bagera hafi y'umujyi, bashinga amahema mu majyaruguru yawo, hagati yawo na bo haciyemo igikombe.

12Nuko Yozuwe atoranya ingabo zagera nko ku bihumbi bitanu, azitegeka kūbikirira iburengerazuba bwa Ayi, hagati yayo n'i Beteli.

13Umugabane munini w'ingabo usigara muri iyo nkambi, izindi zijya kūbikirira iburengerazuba bw'umujyi. Nijoro Yozuwe n'ingabo bari kumwe bamanuka mu gikombe.

14Mu gitondo kare umwami wa Ayi ababonye, yihutira gusohoka mu mujyi ari kumwe n'ingabo ze zose, kugira ngo barwanyirize Abisiraheli ahateganye n'ikibaya cya Yorodani. Umwami wa Ayi ntiyari azi ko hari abandi Bisiraheli būbikiriye inyuma y'umujyi.

15Yozuwe n'Abisiraheli bigira nk'abaneshejwe, maze bahungira mu nzira igana ahantu hadatuwe mu kibaya cya Yorodani.

16Ingabo zose za Ayi zihabwa itegeko ryo kwirukana Abisiraheli. Bityo Yozuwe arazoshyoshya zigera kure y'umujyi.

17Nta mugabo n'umwe wasigaye muri Ayi cyangwa muri Beteli, kuko bose bari bagiye kwirukana Abisiraheli, basiga amarembo y'umujyi wa Ayi arangaye.

18Nuko Uhoraho abwira Yozuwe ati: “Tunga icumu ryawe ku mujyi wa Ayi kuko nywubagabije.” Yozuwe abigenza atyo.

19Yabaye akirambura ukuboko, Abisiraheli bari būbikīye baravumbuka, biruka bajya mu mujyi barawigarurira, barawutwika.

20Umwotsi uracucumuka utumbagira mu kirere. Ingabo za Ayi zishubije amaso inyuma zirawubona, zishaka guhunga, ariko zibura aho zihungira. Abisiraheli bari bahunze bagana ahantu hadatuwe, barazihindukirana.

21Yozuwe n'Abisiraheli na bo babonye ko bagenzi babo bamaze gutwika umujyi, basubirana inyuma ingabo za Ayi, barazirwanya.

22Ba Bisiraheli bandi bava mu mujyi na bo bajya kuzirwanya, bazigotera hagati yabo, bazimarira ku icumu. Ntihagira n'umwe urokoka cyangwa ushobora guhunga.

23Umwami wa Ayi bamufata mpiri, bamuzanira Yozuwe.

24Abisiraheli bica ingabo zose za Ayi zari zabirukanye zikabageza ha hantu hadatuwe, bazimarira ku icumu ku gasozi. Nuko basubira mu mujyi batsemba abaturage basigaye.

25Uwo munsi bishe abantu bose bo muri Ayi b'abagabo n'abagore, uko ari ibihumbi cumi na bibiri.

26Yozuwe yakomeje gutunga icumu kuri Ayi, kugeza ubwo bica abaturage baho bose.

27Abisiraheli batwaye iminyago y'amatungo n'ibintu babonye muri uwo mujyi, nk'uko Uhoraho yari yabitegetse Yozuwe.

28Uko ni ko Yozuwe yatwitse Ayi ayihindura umuyonga. Kugeza n'ubu iracyari amatongo.

29Amanika umwami wa Ayi ku giti, umurambo we urahirirwa kugeza nimugoroba. Igihe izuba rirenga, Yozuwe ategeka ko bawumanura bakawujugunya imbere y'irembo ry'umujyi, bakawurundaho ikirundo kinini cy'amabuye kikiriho na n'ubu.

Abisiraheli bongera gusomerwa Amategeko

30Hanyuma Yozuwe yubakira Uhoraho Imana y'Abisiraheli urutambiro ku musozi wa Ebali.

31Arwubakisha amabuye atabājwe, akurikije amabwiriza Musa umugaragu w'Uhoraho yari yarahaye Abisiraheli, akanandikwa mu gitabo cy'Amategeko ya Musa. Barutambiriraho Uhoraho ibitambo bikongorwa n'umuriro n'iby'umusangiro.

32Nuko Yozuwe ahashinga amabuye Abisiraheli babireba, ayandukuriraho Amategeko yanditswe na Musa.

33Abisiraheli bose, ari abakuru ari abatware ari abacamanza ari rubanda, hamwe n'abanyamahanga bari kumwe na bo, bigabanyamo amatsinda abiri, rimwe rijya ku musozi wa Gerizimu, irindi ku wa Ebali. Abalevi b'abatambyi bahetse Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho, bahagarara hagati yabo babasabira umugisha, nk'uko Musa umugaragu w'Uhoraho yari yarabitegetse.

34Nuko Yozuwe asoma amagambo yose yanditswe mu gitabo cy'Amategeko, arimo n'ibyerekeye imigisha n'imivumo.

35Nta jambo na rimwe mu yo Musa yategetse Yozuwe atasomeye Abisiraheli bose, barimo abagore n'abana n'abanyamahanga bari kumwe na bo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help