1Uhoraho abwira Musa ati: “Subira ibwami kuko ari jye wanangiye umutima w'umwami n'uw'ibyegera bye, kugira ngo mbereke ibimenyetso bitangaje.
2Bityo muzatekerereze abana banyu n'abuzukuru banyu, ibyo bimenyetso nakoreye mu Banyamisiri n'uko nabagenje, ndetse muzamenye ko ari jye Uhoraho.”
3Musa na Aroni basanga umwami baramubwira bati: “Uhoraho Imana y'Abaheburayi aravuze ati: ‘Uzageza ryari kwanga kwicisha bugufi imbere yanjye? Reka ubwoko bwanjye bujye kundamya.
4Nukomeza kwanga kurekura ubwoko bwanjye, ejo nzateza igihugu cyawe inzige.
5Zizazimagiza ubutaka ku buryo butazagaragara. Zizarya ibyasigaye bitangijwe n'urubura, zirye n'ibiti byose byo mu mirima yanyu.
6Zizuzura mu mazu yawe n'ay'ibyegera byawe byose, n'ay'abandi Banyamisiri bose. Zizatera icyago gikomeye ba so na ba sokuruza batigeze babona mu Misiri.’ ” Nuko Musa ava ibwami.
7Ibyegera by'umwami biramubwira biti: “Uriya mugabo azakomeza kuduteza ibyago kugeza ryari? Reka abagabo b'Abisiraheli bajye kuramya Uhoraho Imana yabo. Ese nturamenya ko Misiri yarimbutse?”
8Umwami ahamagaza Musa na Aroni, arababwira ati: “Ngaho nimujye kuramya Uhoraho Imana yanyu, ariko mumbwire n'abo muzajyana.”
9Musa aramusubiza ati: “Tuzajyana n'abana bacu n'abasaza bacu, n'abahungu bacu n'abakobwa bacu, n'imikumbi yacu n'amashyo yacu, kuko tugomba kwizihiza iminsi mikuru y'Uhoraho.”
10Arababwira ati: “Ayo mahirwe mwayakura he ngo mbareke mwijyanire n'abana banyu? Biraboneka ko mufite imigambi mibi!
11Ntabwo mbemerera. Nihagende abagabo bonyine baramye Uhoraho kuko ari cyo mwasabye.” Nuko birukana Musa na Aroni ibwami.
12Uhoraho abwira Musa ati: “Ramburira ukoboko kwawe ku gihugu cya Misiri, giterwe n'inzige zirye ibimera byose urubura rwasize.”
13Musa aramburira inkoni ye ku gihugu cya Misiri, maze Uhoraho atuma umuyaga uturutse iburasirazuba wiriza umunsi ukesha ijoro ugihuha. Bwakeye uwo muyaga umaze kuhageza inzige,
14zuzura uturere twose twa Misiri. Inzige zingana zityo ntizigeze zigwa mbere y'icyo gihe, nta n'izizongera kugwa.
15Izo nzige zizimagiza ubutaka bwose burijima, zirya ibimera byose n'imbuto z'ibiti urubura rwasize, ku buryo mu Misiri nta kibabi cyangwa icyatsi cyahasigaye.
16Bidatinze umwami wa Misiri atumiza Musa na Aroni, arababwira ati: “Nacumuye ku Uhoraho Imana yanyu, namwe mbacumuraho.
17None mwongere mumbabarire igicumuro cyanjye. Nimunsabire Uhoraho Imana yanyu ankize iki cyorezo.”
18Nuko Musa ava ibwami, asaba Uhoraho.
19Uhoraho atuma umuyaga w'inkubi uturutse iburengerazuba, ujyana inzige uziroha mu Nyanja Itukura, ntihagira uruzige na rumwe rusigara mu gihugu cyose cya Misiri.
20Ariko Uhoraho akomeza kunangira umutima w'umwami wa Misiri, maze umwami ntiyareka Abisiraheli ngo bagende.
Umwijima21Uhoraho abwira Musa ati: “Tunga ukuboko kwawe ku ijuru hacure umwijima mu Misiri, umwijima utuma abantu barindagira.”
22Musa atunga ukuboko kwe ku ijuru, nuko mu minsi itatu hacura umwijima w'icuraburindi mu gihugu cyose cya Misiri.
23Mu minsi itatu ntihagira ubasha kureba mugenzi we cyangwa ngo ave aho ari, ariko aho Abisiraheli bose bari batuye harabonaga.
24Umwami ahamagaza Musa aramubwira ati: “Nimugende mujye kuramya Uhoraho mujyane n'abana banyu, imikumbi yanyu n'amashyo yanyu mube ari byo musiga.”
25Musa aramusubiza ati: “Ntidushobora kugenda tudafite amatungo yo gutambira Uhoraho Imana yacu ibitambo bisanzwe n'ibikongorwa n'umuriro.
26Amatungo yacu yose tuzayajyana tudasize na rimwe, kuko ari yo tuzakuramo ayo gutambira Uhoraho Imana yacu. Ntidushobora kumenya icyo tugomba kumutambira tutaragera aho yatubwiye.”
27Ariko Uhoraho anangira umutima w'umwami, maze umwami ntiyemera ko bagenda.
28Umwami abwira Musa ati: “Mva mu maso! Ntuzongere kumpinguka imbere. Umunsi wagarutse aha nzakwica!”
29Musa aramusubiza ati: “Ibyo uvuze ni byo koko. Sinzongera kuguhinguka imbere.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.