1 Abami 11 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Salomo agomera Imana(2 Amateka 11.18—12.1)

1Umwami Salomo wari wararongoye umukobwa w'umwami wa Misiri, yongera kubenguka abanyamahangakazi benshi b'Abamowabu n'Abamoni, n'Abedomu n'Abanyasidoni n'Abaheti.

2Abo bose bakomokaga mu mahanga Uhoraho yari yarabujije Abisiraheli ati: “Ntimugashyingirane na bo kugira ngo batazahindura imitima yanyu, mukiyegurira imana zabo.” Nyamara Salomo arababenguka.

3Bityo atunga abagore b'ibikomangoma magana arindwi n'inshoreke magana atatu. Nuko abo bagore be baramuyobya cyane.

4Salomo ageze mu zabukuru abagore be bamwica umutima, ayoboka izindi mana ku buryo atongeye gukunda Uhoraho Imana ye abikuye ku mutima, nk'uko se Dawidi yamukundaga.

5Nuko Salomo aramya Ashitaroti imanakazi y'Abanyasidoni, na Moleki seshyano y'Abamoni.

6Uko ni ko Salomo yakoze ibizira imbere y'Uhoraho, ntiyakomeza kumuyoboka nk'uko se Dawidi yabigenzaga.

7Muri icyo gihe Salomo yubatse ahasengerwa ikigirwamana Kemoshi seshyano y'Abamowabu, ku musozi w'iburasirazuba bwa Yeruzalemu, ahubakira na Moleki seshyano y'Abamoni.

8Uko ni ko yubakiye imana z'abagore be bose b'abanyamahangakazi, kugira ngo bajye bazosereza imibavu bazitambire n'ibitambo.

9-10Uhoraho Imana y'Abisiraheli yari yarabonekeye Salomo incuro ebyiri, amwihanangiriza kutaramya izindi mana. Nyamara Salomo ntiyamwumvira ahubwo amutera umugongo, maze Uhoraho aramurakarira.

11Uhoraho aramubwira ati: “Kubera ko witwaye utyo ntiwitondere Isezerano ryanjye, kandi ntukurikize amabwiriza naguhaye, ngiye kukwambura ubwami mbugabire umwe mu bagaragu bawe.

12Icyakora kubera so Dawidi ibyo sinzabikora ukiriho, nzabwambura umwana wawe.

13Ndetse umwana wawe sinzamutwara ubwami bwose, nzamusigira umuryango umwe kubera umugaragu wanjye Dawidi, no kubera Yeruzalemu nitoranyirije.”

Abanzi ba Salomo

14Nuko Uhoraho aterereza Salomo umwanzi witwa Hadadi w'Umwedomu wakomokaga ku bami b'Abedomu.

15Igihe Umwami Dawidi yigaruriraga Edomu, Yowabu umugaba w'ingabo ze yagiyeyo guhambisha intumbi z'abaguye ku rugamba,

16hanyuma yicisha Abedomu bose b'igitsinagabo. Yowabu n'abantu be bagumayo amezi atandatu, kugeza ubwo batsembye ab'igitsinagabo bose muri Edomu.

17Hadadi wari ukiri muto acika ku icumu, ahungira mu Misiri hamwe n'Abedomu b'ibyegera bya se.

18Bahaguruka i Midiyani banyura i Parani, bahavana abaturage bajyana na bo mu Misiri, umwami w'aho aha Hadadi icumbi n'igaburo rya buri gihe amuha n'isambu.

19Hadadi atona ku mwami wa Misiri, umwami amushyingira muramu we ari we murumuna w'Umwamikazi Tahupenesi umugore w'umwami.

20Nuko uwo murumuna wa Tahupenesi abyarana umuhungu na Hadadi amwita Genubati, maze Tahupenesi aramuhamagaza amushyira mu rugo rw'ibwami. Genubati areranwa n'abana b'umwami.

21Hadadi akiri mu Misiri yumva ko Umwami Dawidi yapfuye kandi ko n'umugaba w'ingabo Yowabu yapfuye, maze abwira umwami wa Misiri ati: “Nyemerera nsubire mu gihugu cyacu.”

22Umwami aramubaza ati: “Ni iki wabuze kuri jye gitumye ushaka gusubira mu gihugu cyanyu?”

Hadadi aramusubiza ati: “Nta cyo. Nyamara unyemerere nsubireyo.”

23Imana yongera guterereza Salomo undi mwanzi witwa Rezoni mwene Eliyada, wari warahunze kwa shebuja Hadadazeri umwami w'i Soba.

24Mu gihe Umwami Dawidi yari amaze gutsemba ingabo za Hadadezeri, Rezoni yakoranyije abantu aba ari we uyobora ako gatsiko. Hanyuma ajyana na ko i Damasi bagumayo, amaherezo barahategeka.

25Ku marorerwa yose Hadadi yakoze, Rezoni yongeraho kuba umwanzi w'Abisiraheli igihe cyose Salomo yari ku ngoma. Rezoni akomeza kwanga urunuka Abisiraheli mu gihe cyose yari umwami wa Siriya.

Yerobowamu agomera Salomo(2 Amateka 9.29-31)

26Yerobowamu mwene Nebati w'Umwefurayimu wakomokaga i Sereda, nyina akaba yari umupfakazi witwaga Seruwa, agomera Umwami Salomo kandi yari icyegera cye.

27Dore impamvu yatumye Yerobowamu amugomera: igihe Umwami Salomo yubakishaga ahiswe Milo agasanisha n'icyuho cy'umurwa wa se Dawidi,

28Yerobowamu yari umusore w'intwari. Salomo abonye ko ari ingirakamaro, amutoranyiriza kuba umuyobozi w'abanyamirimo y'agahato bakomokaga mu muryango wa Yozefu.

29Igihe kimwe Yerobowamu ari mu nzira avuye i Yeruzalemu, ahura n'umuhanuzi Ahiya w'i Shilo. Bari bonyine kuri ako gasozi, Ahiya yiteye igishura gishya.

30Nuko afata uwo mwitero mushya, awugabanyamo imigabane cumi n'ibiri

31maze abwira Yerobowamu ati: “Akira iyi migabane icumi, ni ko Uhoraho Imana y'Abisiraheli avuze ati: Dore ngiye kwambura Salomo ingoma maze nkugabire imiryango icumi.

32Nzamusigira umuryango umwe mbitewe n'umugaragu wanjye Dawidi, n'umurwa wa Yeruzalemu ubwawo nitoranyirije mu ntara zose za Isiraheli.

33Nzabiterwa n'uko Abisiraheli banteye umugongo bakaramya Ashitaroti imanakazi y'Abanyasidoni, na Kemoshi imana y'Abamowabu, na Moleki imana y'Abamoni. Nzabaziza ko batagenjeje uko nshaka: bakoze ibitanogeye, ntibumvira amateka yanjye n'ibyemezo nafashe nk'uko Dawidi se wa Salomo yabigenzaga.

34“Nyamara ntabwo ari Salomo nzanyaga ubwami, ahubwo nzamurekera ku ngoma igihe cyose azaba akiriho, mbigiriye umugaragu wanjye Dawidi natoranyije, akitondera amabwiriza n'amateka byanjye.

35Umuhungu wa Salomo ni we nzanyaga ubwami, naho wowe Yerobowamu nkugabire imiryango icumi.

36Icyakora nzasigira uwo muhungu wa Salomo umuryango umwe, kugira ngo umugaragu wanjye Dawidi agire umukomokaho ibihe byose utegeka i Yeruzalemu, umurwa natoranyirije kunsengeramo.

37Wowe Yerobowamu, uzaba umwami w'Abisiraheli ubategeke uko ushaka kose.

38Nukora ibyo nzagutegeka byose ukagenza uko nshaka, nuntunganira ukumvira amabwiriza n'amateka byanjye nk'uko umugaragu wanjye Dawidi yabigenje, nzabana nawe. Nzakomeza ingoma yawe nk'uko nakomeje iy'umugaragu wanjye Dawidi, kandi abagukomokaho nzabaha gutegeka Isiraheli nta kabuza.

39Bityo nzahana abakomoka kuri Dawidi kubera Salomo, ariko sinzahora mbahana.”

40Ni cyo cyatumye Salomo agerageza kwicisha Yerobowamu, ariko Yerobowamu ahungira kwa Shishaki umwami wa Misiri, aguma mu Misiri kugeza ubwo Salomo apfuye.

Urupfu rwa Salomo(2 Amateka 9.29-31)

41Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Salomo, n'iby'ubwenge bwe, byanditswe mu gitabo cyitwa “Amateka ya Salomo”.

42Salomo yamaze imyaka mirongo ine ari ku ngoma i Yeruzalemu, ategeka Isiraheli yose.

43Nuko Salomo arapfa bamushyingura mu murwa wa se Dawidi, umuhungu we Robowamu amusimbura ku ngoma.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help