2 Amateka 17 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Ingoma ya Yozafati

1Yozafati asimbura se Asa ku ngoma, akomeza ubutegetsi bwe kugira ngo yirinde Abisiraheli.

2Akwiza ingabo mu mijyi ntamenwa yose y'u Buyuda, ashyiraho n'abategetsi mu mijyi yo mu ntara ya Efurayimu se yari yarigaruriye.

3Uhoraho ashyigikira Yozafati, kuko yagenzaga nka sekuruza Dawidi kandi ntayoboke za Bāli.

4Yihatiraga gushaka Uhoraho Imana ya se agukurikiza amabwiriza yayo, ntiyagenza nk'Abisiraheli bo mu majyaruguru.

5Uhoraho akomeza ingoma ya Yozafati maze Abayuda bose bamuzanira amaturo, bityo agira ubukire bwinshi n'ikuzo.

6Akomeza gushakashaka Uhoraho abikuye ku mutima, asenya ahasengerwaga, amenagura n'inkingi zeguriwe ikigirwamanakazi Ashera.

7Mu mwaka wa gatatu Yozafati ari ku ngoma, yohereza mu mijyi y'u Buyuda abo kwigisha abaturage. Aba ni bo bari ibyegera bye: Benihayili na Obadiya na Zakariya, na Netanēli na Mikaya.

8Bari baherekejwe n'Abalevi ari bo Shemaya na Netaniya na Zebadiya, na Asaheli na Shemiramoti na Yehonatani, na Adoniya na Tobiya na Tobadoniya, bari hamwe n'abatambyi Elishama na Yehoramu.

9Bajyana igitabo cy'Amategeko y'Uhoraho, bazenguruka imijyi yose y'u Buyuda bigisha abayituye.

Ubushishozi bwa Yozafati

10Uhoraho atuma abami bose b'ibihugu bikikije u Buyuda bagira ubwoba, ntibatinyuka kurwanya Yozafati.

11Bamwe mu Bafilisiti bazanira Yozafati amaturo, bamuzanira n'ifeza ho imisoro, Abarabu na bo bamuzanira amapfizi y'intama ibihimbi birindwi na magana arindwi, n'amasekurume y'ihene ibihumbi birindwi na magana arindwi.

12Nuko Yozafati agenda arushaho gukomera, yubakisha mu Buyuda imijyi ntamenwa, n'indi yo kubikamo ibintu.

13Yari afite ibigega byinshi mu mijyi y'u Buyuda, i Yeruzalemu akahagira abagabo b'intwari ku rugamba.

14Dore umubare wabo ukurikije ibisekuruza byabo. Mu Buyuda abagaba b'ingabo bayoboraga ingabo ibihumbi ni aba: Aduna watwaraga ingabo ibihumbi magana atatu z'intwari,

15agakurikirwa na Yehohanani watwaraga ingabo ibihumbi magana abiri na mirongo inani,

16na Amasiya mwene Zikiri witanze akorera Uhoraho, yatwaraga ingabo ibihumbi magana abiri z'intwari.

17Mu Babenyamini hari Eliyada, umugabo w'intwari watwaraga ingabo ibihumbi magana abiri zirwanishaga imiheto n'ingabo,

18na Yehozabadi watwaraga ingabo ibihumbi ijana na mirongo inani zambariye urugamba.

19Abo ni bo bagaba b'ingabo bakoreraga umwami, utabariyemo abandi yashyize mu mijyi ntamenwa yose y'u Buyuda.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help