Hozeya 5 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Abisiraheli bayobejwe n'abayobozi babo

1“Mwa batambyi mwe, nimwumve ibi,

rubanda rw'Abisiraheli, namwe nimubyiteho,

mwa bikomangoma mwe, namwe nimutege amatwi,

koko ni mwebwe mwese mushinjwa!

I Misipa mwateze umutego ubwoko bwanjye,

ku musozi wa Taboru na ho mwabubereye ikigusha.

2Ibyigomeke byakabije ubwicanyi,

nanjye nzabihana byose.

3Abefurayimu ndabiyiziye,

abo Bisiraheli nta cyo bashobora kumpisha,

mwebwe Abefurayimu mwayobotse ibigirwamana,

ni bwo buraya.

Koko Abisiraheli barandavuye.”

Hozeya aburira abantu kwirinda ibigirwamana

4Ibyo bakora ntibituma bagarukira Imana yabo,

koko bwa buraya bubaba mu maraso.

Erega ntibamenya Uhoraho!

5Ubwirasi bw'Abisiraheli ni bwo bubashinja,

Abefurayimu ari bo Bisiraheli baguye mu bicumuro,

Abayuda na bo babiguyemo hamwe na bo.

6Bajya kuramya Uhoraho,

bajyana imikumbi n'amashyo byo kumutambira,

nyamara ntibamubona,

koko yitandukanyije na bo.

7Bahemukiye Uhoraho babyara abana b'ibinyandaro,

mu kwezi kumwe bazaba bamaze gutsembanwa n'igihugu cyabo.

Abisiraheli barwana n'Abayuda

8Nimuvugirize ihembe i Gibeya mujye ku rugamba!

Nimuvugirize impanda i Rama!

Muvugirize induru i Betaveni muti:

“Mwa Babenyamini mwe, turabateye!”

9Umunsi Abefurayimu bahanwe bazashiraho,

iryo hame ndimenyesheje imiryango y'Abisiraheli.

10Uhoraho aravuga ati:

“Abatware b'u Buyuda bimuye imipaka bararengēra,

nzarakara mbahururane nk'umuvumba w'amazi.

11Abefurayimu batwazwa igitugu,

igihano bahawe kirabashegeshe,

babitewe no kwihambira ku bitagira umumaro.

12Nzamunga Abefurayimu nk'imungu imunga imyaka,

Abayuda nzabamerera nk'ikimungu.

13Abefurayimu bamenye ko barwaye,

Abayuda na bo bamenye ko barwaye igisebe.

Abefurayimu batabaje Abanyashūru,

bohereje intumwa ku mwami wabo ukomeye.

Nyamara mwebwe ntashobora kubavura,

nta muti afite w'ibisebe murwaye.

14Abefurayimu nzabatera nk'intare,

Abayuda na bo nzabatera nk'intare y'inkazi.

Jyewe ubwanjye nzabatanyagura,

nigendere mbajyanye ho umuhīgo,

ntawe uzawunkura mu nzara.

15“Nzigendera nisubirire iwanjye,

nzagumayo kugeza ubwo bemeye ko bancumuyeho banyambaze,

nibagera mu byago bazanyambaza bashyizeho umwete.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help