1Uhoraho arambwira ati:
2“Ntuzashakire umugore aha hantu cyangwa ngo uhabyarire abana.
3Koko rero, umva ibyo mvuze ku byerekeye abana bazavukira muri iki gihugu kimwe n'ababyeyi babo.
4Bazapfa kubera indwara simusiga kandi nta muntu uzabaririra cyangwa ngo abahambe, bazaba nk'ibishingwe biri hasi. Bazicwa n'inkota n'inzara, imirambo yabo iribwe n'inkongoro n'inyamaswa.”
5Uhoraho yongera kumbwira ati: “Ntukinjire mu rugo rurimo icyunamo, ntuzabaririre, ntuzifatanye na bo mu kababaro. Koko rero aba bantu nabimye amahoro n'impuhwe nari mbafitiye.
6Muri iki gihugu abakuru n'abato bazapfa babure gihamba, nta wuzabaririra cyangwa ngo abagire mu cyunamo yicisha indasago cyangwa yiyogoshesha.
7Nta muntu uzagemurira ibyokurya abari mu cyunamo ngo abahumurize, nta n'uzahumuriza uwapfushije se cyangwa nyina amuha icyo kunywa.
8“Ntukinjire mu nzu irimo ibirori ngo wicare urye cyangwa unywe.
9Koko rero jyewe Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli, ndakubwira ko ngiye gucecekesha amajwi y'ibyishimo n'umunezero, n'indirimbo zaririmbirwaga umukwe n'umugeni byaturukaga aha hantu. Ibi byose nzabikora mukiriho kandi mubyirebera.
10“Numara kubwira aba bantu aya magambo bazakubaza bati: ‘Ni kuki Uhoraho yiyemeje kuduteza ibyago bikomeye bitya? Igicumuro cyacu ni ikihe? Ni cyaha ki twakoreye Uhoraho Imana yacu?’
11Uzabasubize uti: ‘Ni ukubera ko ba sokuruza banyimūye bakayoboka izindi mana, bakazisenga kandi bakazikorera. Baranyimūye basuzugura Amategeko yanjye.
12Naho mwebwe mwakoze ibibi kurusha ba sokuruza, buri muntu muri mwe yatsimbaraye ku bibi aho kunyumvira.
13Ni yo mpamvu ngiye kubamenesha muri iki gihugu, mbajyane mu kindi mutazi, icyo na ba sokuruza batamenye. Nimugerayo muzakorera izindi mana ku manywa na nijoro, kuko jye ntazongera kubitaho.’ ”
Abisiraheli bazatahuka14Uhoraho aravuga ati: “Igihe kizagera ubwo abantu batazongera kuvuga bati: ‘Ndahiye Uhoraho we wakuye Abisiraheli mu Misiri’,
15ahubwo bazavuga bati: ‘Ndahiye Uhoraho we wakuye Abisiraheli mu gihugu cyo mu majyaruguru, no mu bindi bihugu yari yarabatatanyirijemo.’ Koko rero nzabagarura mu gihugu cyabo nahaye ba sekuruza.”
Abanyabyaha bazahanwa16Uhoraho aravuga ati: “Ngiye kohereza abarobyi benshi bazabarobe, hanyuma nohereze abahigi benshi bazabahige hose ku misozi no ku dusozi, bagere no ku masenga yo mu bitare.
17Nitegereje imigenzereze yabo yose, nta cyo bampishe. Ibibi bakora ndabibona.
18Ubugome bwabo n'ibyaha byabo nzabibaryoza incuro ebyiri, kuko igihugu cyanjye bagihumanyishije ibigirwamana byabo bitagira ubuzima, bacyuzuza ibiterashozi byabo.”
Amaherezo abantu bose bazamenya Imana y'ukuri19Uhoraho, ni wowe mbaraga zanjye n'ubwihisho bwanjye,
ni wowe buhungiro bwanjye mu gihe cy'amakuba.
Amahanga azakugana,
azaturuka mu mpera z'isi avuga ati:
“Ba sogokuruza nta kindi bari bafite uretse imana z'ibinyoma,
nta kindi bari bafite uretse ibigirwamana bitagira umumaro.
20Mbese abantu bashobora kwiremera imana?
Reka da! Bene izo si imana.”
21Uhoraho aravuga ati:
“Ubu noneho ngiye kubamenyesha ububasha n'ubushobozi bwanjye,
bityo bazamenya ko ndi Uhoraho.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.