1 Amateka 12 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Ababanje kuyoboka Dawidi i Sikulagi

1Aba ni bo basanze Dawidi i Sikulagi yihishe Sawuli mwene Kishi. Bari abantu b'intwari biteguye kumufasha kurwana.

2Bari bitwaje imiheto kandi bashobora kurasa imyambi, no guteresha amabuye amaboko yombi bakoresheje imihumetso. Bari Ababenyamini bene wabo wa Sawuli

3ari bo aba: Ahiyezeri mwene Shemaya w'i Gibeya umutware wabo, na Yowashi umuvandimwe we,

na Yeziyeli na Peleti bene Azimaveti,

na Beraka na Yehu wa Anatoti,

4na Ishimaya w'i Gibeyoni wari umutware wa za ntwari mirongo itatu,

5na Yeremiya na Yahaziyeli, na Yohanani na Yozabadi b'i Gedera,

6na Eluzayi na Yerimoti, na Beyaliya na Shemariya na Shefatiya w'i Harifu,

7na Elikana na Yishiya, na Azarēli na Yowezeri na Yashobeyamu b'Abakōra,

8na Yowela na Zebadiya bene Yerohamu w'i Gedori.

Abagadi basanze Dawidi

9Hari n'abantu bo mu muryango wa Gadi basanze Dawidi aho yari yihishe mu butayu. Bari abarwanyi b'intwari bashoboraga gukinga ingabo no kurwanisha icumu. Bari bafite imbaraga nk'intare, kandi bihuta nk'ingeragere ziruka ku gasozi.

10Umutware wabo ni Ezeri, uwa kabiri ni Obadiya, uwa gatatu ni Eliyabu,

11uwa kane ni Mishumana, uwa gatanu ni Yeremiya,

12uwa gatandatu ni Atayi, uwa karindwi ni Eliyeli,

13uwa munani ni Yohanani, uwa cyenda ni Elizabadi,

14uwa cumi ni Yeremiya, uwa cumi n'umwe ni Makubanayi.

15Abo bene Gadi bari abakuru b'ingabo. Uworoheje muri bo yategekaga ijana, naho ukomeye agategeka igihumbi.

16Abo ni bo bambutse uruzi rwa Yorodani mu kwezi kwa mbere igihe rwari rwuzuye, maze birukana abantu bose bari batuye mu kibaya cy'iburasirazuba n'icy'iburengerazuba.

Ababenyamini n'Abayuda basanze Dawidi

17Ababenyamini n'Abayuda na bo basanga Dawidi mu buhungiro.

18Nuko Dawidi arasohoka ajya kubasanganira arababwira ati: “Niba muzanywe n'amahoro ngo mumfashe murakaza neza! Ariko niba muzanywe no kungambanira ku banzi banjye kandi nta kibi nabakoreye, Imana ya ba sogokuruza nibarebe maze ibahane.”

19Nuko Mwuka w'Imana aza kuri Amasayi umutware wa za ntwari mirongo itatu, maze aravuga ati:

“Yewe Dawidi mwene Yese,

turi abawe turagushyigikiye.

Gira amahoro asesuye,

ayo mahoro asakare ku bagutabara,

koko Imana yawe iragutabaye.”

Dawidi arabakīra abagira bamwe mu bakuru b'ingabo ze.

Abamanase basanze Dawidi

20Bamwe mu Bamanase na bo basanga Dawidi, ubwo yazanaga n'Abafilisiti kurwanya Sawuli. Icyakora Dawidi n'abo bari kumwe ntibafasha Abafilisiti, kuko abatware b'Abafilisiti bamaze kujya inama bari basezereye Dawidi bavuga bati: “Dawidi aziyunga na shebuja Sawuli maze badutsembe.”

21Igihe Dawidi yari asubiye i Sikulagi, bamwe mu Bamanase bamusanzeyo ari bo aba: Aduna na Yozabadi, na Yediyayeli na Mikayeli, na Yozabadi na Elihu na Siletayi. Bari abakuru b'imitwe y'ingabo igihumbi mu Bamanase.

22Bafashije Dawidi n'ingabo ze kurwana kuko bose bari intwari, abagira abagaba b'ingabo ze.

23Koko rero buri munsi abantu bayobokaga Dawidi kugeza ubwo ingabo ziyongereye, ndetse zirushaho kugira imbaraga.

Umubare w'abayoboke ba Dawidi bamusanze i Heburoni

24Dore umubare w'abantu bashoboraga kujya ku rugamba basanze Dawidi i Heburoni, kugira ngo bamwegurire ubwami bwa Sawuli nk'uko Uhoraho yari yarabivuze:

25Abo mu muryango wa Yuda bari ingabo ibihumbi bitandatu na magana inani bitwaje ingabo n'amacumu.

26Abo mu muryango wa Simeyoni bari ingabo z'intwari ibihumbi birindwi n'ijana biteguye urugamba.

27Abo mu muryango wa Levi bari ibihumbi bine na magana atandatu,

28wongeyeho Yehoyada umukuru w'abakomoka kuri Aroni, n'ingabo ibihumbi bitatu na magana arindwi.

29Hari n'umusore Sadoki akaba n'intwari, wari kumwe n'abakuru b'ingabo makumyabiri na babiri bo mu muryango we.

30Abo mu muryango wa Benyamini ari na wo Sawuli akomokamo bari ibihumbi bitatu, kugeza icyo gihe abenshi muri bo bari bagishyigikiye umuryango wa Sawuli.

31Abo mu muryango wa Efurayimu bari ingabo z'intwari ibihumbi makumyabiri na magana inani, bose bari ibirangirire mu muryango wabo.

32Abo muri kimwe cya kabiri cy'umuryango wa Manase, bari baratoranyijwe kuza kwimika Dawidi kugira ngo abe umwami, bari ibihumbi cumi n'umunani.

33Abo mu muryango wa Isakari bari abakuru b'ingabo magana abiri hamwe n'abo bayoboraga. Abo bakuru b'ingabo bari bazi icyo Abisiraheli bagomba gukora, n'igihe cyiza cyo kugikora.

34Abo mu muryango wa Zabuloni bari ingabo ibihumbi mirongo itanu biteguye kujya ku rugamba, bafite intwaro z'ubwoko bwose kandi bashyize hamwe.

35Abo mu muryango wa Nafutali bari abatware b'ingabo igihumbi, hamwe n'abo bayoboraga ibihumbi mirongo itatu na birindwi bitwaje ingabo n'amacumu.

36Abo mu muryango wa Dani bari ingabo ibihumbi makumyabiri n'umunani na magana atandatu, biteguye kujya ku rugamba.

37Abo mu muryango wa Ashēri bari ingabo ibihumbi mirongo ine bamenyereye iby'intambara, kandi biteguye kujya ku rugamba.

38Abo mu miryango yari iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani, ni ukuvuga uwa Rubeni n'uwa Gadi, na kimwe cya kabiri cy'uwa Manase bari ingabo ibihumbi ijana na makumyabiri bafite intwaro z'ubwoko bwose.

39Abo bantu bose bari biteguye kujya ku rugamba, baje i Heburoni bagambiriye kwimika Dawidi kugira ngo abe umwami w'Abisiraheli bose. Abisiraheli bandi basigaye na bo bari bahuje uwo mugambi.

40Bamazeyo iminsi itatu bari kumwe na Dawidi, barya kandi banywa ibyo bene wabo bari babateguriye.

41Byongeye kandi, abantu ba hafi aho kimwe n'aba kure bo mu ntara ya Isakari n'iya Zabuloni n'iya Nafutali, bazanye ibyo kurya byinshi bihetswe n'indogobe n'ingamiya, n'inyumbu n'ibimasa. Ibyo byokurya byari ifu n'imitini, n'imizabibu na divayi, n'amavuta y'iminzenze, ndetse babazana n'ibimasa n'intama. Koko rero Abisiraheli bose bari banezerewe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help