Zaburi 120 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Gutakambira Uhoraho

1Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu.

Igihe nari mu makuba, natakambiye Uhoraho arangoboka.

2Uhoraho, nkiza abanyabinyoma,

unkize abantu bariganya.

3Mwa banyaburiganya mwe, Uhoraho azabagenza ate?

Ese nk'ubwo azabahanisha gihano ki?

4Azabarasa imyambi ityaye irwanishwa ku rugamba,

azabajugunyaho amakara yaka.

5Ngushije ishyano kuko nturanye na bo,

guturana na bo ni nko guturana n'Abamesheki n'Abakedari.

6Ndambiwe cyane guturana n'abanga amahoro,

7jyewe icyo nshaka ni amahoro,

iyo nyavuze bo bashaka intambara.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help