1 Amateka 24 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Amatsinda y'abatambyi

1Abakomoka kuri Aroni bari muri aya matsinda: bene Aroni ni Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari.

2Nadabu na Abihu babanjirije se gupfa kandi nta bahungu babyaye; bityo imirimo y'ubutambyi yegurirwa Eleyazari na Itamari.

3Umwami Dawidi afashijwe na Sadoki ukomoka kuri Eleyazari, na Ahimeleki ukomoka kuri Itamari, ashyira abatambyi mu matsinda akurikije inshingano zabo.

4Icyakora amazu y'abatambyi bakomokaga kuri Eleyazari, yarutaga ay'abakomokaga kuri Itamari. Ni cyo cyatumye abakomoka kuri Eleyazari babashyira mu matsinda cumi n'atandatu, naho abakomoka kuri Itamari babashyira mu matsinda umunani.

5Babashyize muri ayo matsinda hakoreshejwe ubufindo, kuko mu bakomoka kuri Eleyazari no mu bakomoka kuri Itamari, harimo abayobozi b'Ingoro y'Imana n'abayobozi b'imihango y'idini.

6Umwigishamategeko Shemaya mwene Netanēli wo mu muryango wa Levi, abandikira imbere y'umwami n'ibyegera bye n'umutambyi Sadoki, na Ahimeleki ukomoka kuri Abiyatari, n'abakuru b'imiryango y'abatambyi n'iy'Abalevi. Bakoreshaga ubufindo kugira ngo babone amatsinda y'abakomoka kuri Eleyazari, n'ay'abakomoka kuri Itamari.

7Dore abatware b'amazu berekanywe n'ubufindo uko bagiye bakurikirana: uwa mbere ni Yehoyaribu, uwa kabiri ni Yedaya.

8Uwa gatatu ni Harimu, uwa kane ni Seyorimu.

9Uwa gatanu ni Malikiya, uwa gatandatu ni Miyamini.

10Uwa karindwi ni Hakosi, uwa munani ni Abiya.

11Uwa cyenda ni Yoshuwa, uwa cumi ni Shekaniya.

12Uwa cumi n'umwe ni Eliyashibu, uwa cumi na babiri ni Yakimu.

13Uwa cumi na batatu ni Hupa, uwa cumi na bane ni Yeshebeyabu.

14Uwa cumi na batanu ni Biluga, uwa cumi na batandatu ni Imeri.

15Uwa cumi na barindwi ni Heziri, uwa cumi n'umunani ni Hapisesi.

16Uwa cumi n'icyenda ni Petahiya, uwa makumyabiri ni Yehezekeli.

17Uwa makumyabiri n'umwe ni Yakini, uwa makumyabiri na babiri ni Gamuli.

18Uwa makumyabiri na batatu ni Delaya, uwa makumyabiri na bane ni Māziya.

19Nguko uko ayo matsinda yakurikiranaga bakora imirimo yo mu Ngoro y'Uhoraho. Basohozaga inshingano zabo bakurikije amabwiriza bari barahawe na sekuruza Aroni, nk'Uhoraho Imana ya Isiraheli yabimutegetse.

Abandi Balevi basigaye

20Dore abandi bakomoka kuri Levi:

Mu bakomoka kuri Amuramu ni Shubayeli, mu bakomoka kuri Shubayeli ni Yedeya.

21Mu bakomoka kuri Rehabiya, umukuru ni Ishiya.

22Mu bakomoka kuri Yisehari ni Shelomoti, naho muri bene Shelomoti ni Yahati.

23Bene Heburoni umukuru ni Yeriya, agakurikirwa na Amariya na Yahaziyeli na Yekameyamu.

24Mwene Uziyeli ni Mika, mu bakomoka kuri Mika ni Shamiri.

25Umuvandimwe wa Mika ni Ishiya, mu bakomoka kuri Ishiya ni Zakariya.

26Bene Merari ni Mahili na Mushi, mwene Yāziya ni Beno.

27Bene Merari bakomotse ku muhungu we Yāziya ni Beno na Shohamu, na Zakuri na Iburi.

28Mwene Mahili ni Eleyazari utarigeze abyara umuhungu,

29mwene Kishi ni Yerahimēli.

30Bene Mushi ni Mahili na Ederi na Yerimoti.

Abo bari Abalevi ukurikije imiryango yabo.

31Kugira ngo bamenye uko basimburana ku mirimo yabo, na bo bagenje nka bene wabo bakomoka kuri Aroni, bakoresha ubufindo bari imbere y'Umwami Dawidi, na Sadoki na Ahimeleki, n'imbere y'abakuru b'imiryango y'abatambyi n'Abalevi. Bigenda bityo ku muryango w'impfura kimwe n'uw'umuhererezi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help