2 Samweli 14 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Yowabu yemeza Dawidi kugarura Abusalomu

1Yowabu mwene Seruya amenya ko umwami akumbuye Abusalomu cyane,

2atumiza umugore w'umunyabwenge w'i Tekowa aramubwira ati: “Wambare nk'uwapfushije we kwisīga amavuta, wifate nk'umaze iminsi muri ako kababaro.

3Hanyuma usange umwami umubwire ibyo ngiye kukubwira.” Nuko Yowabu arabimubwira.

4Uwo mugore w'i Tekowa asanga umwami, amwikubita imbere yubamye aramubwira ati: “Nyagasani ntabara!”

5Umwami aramubaza ati: “Ubaye iki?”

Aramusubiza ati: “Umugabo wanjye yarapfuye nsigara ndi umupfakazi.

6Nari mfite abahungu babiri, barwanira ku gasozi nta muntu uhari kugira ngo abakiranure, umwe yica undi.

7None ab'umuryango bose barampagurukiye bati: ‘Duhe umwicanyi na we tumwice, duhōrere umuvandimwe we maze twigarurire ibyabo.’ Bityo bakaba bahanaguye ku isi izina ry'umugabo wanjye n'urubyaro rwe.”

8Umwami abwira uwo mugore ati: “Isubirire iwawe ikibazo cyawe nzagikemura.”

9Na we aramusubiza ati: “Nyagasani, sinifuza ko icyemezo wafata cyakubangamira cyangwa kikabangamira ingoma yawe kuko wowe uri umwere, ahubwo icyaha kizambarweho jyewe na bene wacu.”

10Ariko umwami aramubwira ati: “Nihagira n'ugutunga urutoki uzamunzanire, ntazongera kugira icyo agutwara.”

11Umugore ati: “Nyagasani, ndahira mu izina ry'Uhoraho Imana yawe, ko umuhōra atazanyongerera ibyago yica umuhungu wanjye.”

Umwami aramubwira ati: “Ndahiye Uhoraho ko nta n'agasatsi ko ku mutwe we kazagwa hasi.”

12Umugore arongera ati: “Nyagasani, nyemerera ngire icyo nkubwira.”

Umwami ati: “Ngaho kivuge!”

13Umugore aravuga ati: “Nyagasani, urivuguruje! Kuki wahemukiye ubwoko bw'Imana, ntugarure umwana wawe wirukanye?

14Twese tuzapfa kuko ari ko Imana yagennye, tumere nk'amazi yamenetse ku butaka atabasha kuyorwa, nyamara Imana iteganya uburyo uwaciwe akajya kure yayo yiyunga na yo akiriho.

15None nyagasani, icyatumye nza kuvugana nawe ni uko nari natinye rubanda. Ni ko kwibwira nti: ‘Nimbibwira umwami birashoboka ko yanyemerera icyo musabye.

16Nabyumva azankiza ushaka kundimburana n'umuhungu wanjye, kugira ngo adukure mu isambu Imana yaduhaye.’

17Nyagasani, natekerezaga ko icyo uri bumbwire kindema agatima, kuko uri nk'umumarayika ukamenya gutandukanya icyiza n'ikibi. Uhoraho Imana yawe abane nawe!”

18Umwami aramubwira ati: “Ntugire icyo umpisha mu byo ngiye kukubaza.”

Umugore aramusubiza ati: “Mbaza nyagasani.”

19Umwami aramubaza ati: “Ibyo byose umbwiye nta ruhare Yowabu abifitemo?”

Umugore aramusubiza ati: “Nyagasani, ndahiye ubugingo bwawe ko ubitahuye rwose! Umugaragu wawe Yowabu ni we wantumye ngo nkubwire ayo magambo.

20Yagenje atyo kugira ngo ugire icyo uhindura ku byerekeye Abusalomu. Nyagasani, mbona ufite ubushishozi nk'ubw'umumarayika, ni cyo gituma umenya ibibera mu gihugu byose.”

21Nyuma yaho umwami abwira Yowabu ati: “Nemeye inama yawe, none genda ushake wa musore Abusalomu umugarure hano.”

22Yowabu yikubita imbere y'umwami yubamye, amusabira umugisha maze aravuga ati: “Nyagasani, ubu menye ko ngutonnyeho kuko unyemereye icyo ngusabye.”

23Yowabu ahita ajya i Geshuri, agarura Abusalomu i Yeruzalemu.

24Umwami aravuga ati: “Abusalomu azagende ajye iwe, ntazigere antunguka imbere.” Abusalomu ajya iwe ntiyigera atunguka imbere y'umwami.

Dawidi yiyunga na Abusalomu

25Mu Bisiraheli bose nta muntu n'umwe wari ufite uburanga nk'ubwa Abusalomu, kuva ku birenge kugera ku mutwe nta nenge yagiraga, kandi yashimwaga na bose.

26Buri mwaka yariyogosheshaga kuko umusatsi we wabaga umuremereye. Bamaraga kumwogosha bapima umusatsi we bakoresheje igipimo cy'ibwami, bagasanga upima ibiro bibiri birenga.

27Abusalomu yabyaye abahungu batatu n'umukobwa witwaga Tamari. Tamari uwo yari afite uburanga.

28Abusalomu amaze kugaruka i Yeruzalemu, amara imyaka ibiri atabonana n'umwami.

29Nuko atuma kuri Yowabu ngo aze amutume ku mwami, ariko Yowabu yanga kumwitaba. Amutumaho bwa kabiri na bwo aranga.

30Abusalomu ni ko kubwira abagaragu be ati: “Dore umurima wa Yowabu uri hafi y'uwanjye urimo ingano za bushoki, none nimugende muzitwike.” Nuko abo bagaragu barazitwika.

31Yowabu ahita ajya kwa Abusalomu, aramubaza ati: “Ni iki cyatumye abagaragu bawe bantwikira ingano?”

32Abusalomu aramubwira ati: “Nagutumyeho ngo uze ngutume ku mwami umumbarize uti: ‘Kuki navuye i Geshuri? Icyari kumbera cyiza, ni uko mba naragumyeyo. Ubu ndifuza kubonana n'umwami, niba kandi hari icyaha nakoze anyice.’ ”

33Yowabu aragenda abibwira umwami, na we atumiza Abusalomu. Abusalomu ahageze yikubita imbere y'umwami yubamye, umwami aramuhagurutsa aramuhobera.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help