1Elihu arakomeza ati:
2“Yobu, uravuga uti: ‘Ku Mana ndi intungane’,
nyamara ntiwibwire ko ibyo ari ukuri.
3Dore uravuga uti:
‘Kuba ntarakoze icyaha bimariye iki,
kuba ntaragikoze binyunguye iki?’
4Noneho reka ngusubize,
ndagusubiza wowe n'incuti zawe.
5Itegereze ijuru ugenzure ibicu,
koko birahanitse cyane ntiwabishyikira.
6Iyo ukoze icyaha bitwara iki Imana?
Iyo ibicumuro byawe byisukiranya biyitwara iki?
7Iyo uri intungane uba uyunguye iki?
Ese ni iki uba uyihaye?
8Ubugome bwawe bubangamira abantu nkawe,
ubutungane bwawe ni bo bonyine bugirira akamaro.
9Iyo abantu bakandamijwe cyane barataka,
batakamba bashaka ubakiza ibyo bikomerezwa.
10Nyamara ntawe utakamba agira ati:
‘Mbese Imana yandemye iri he?
Ni yo iha abantu ubushobozi bwo kuyiririmbira mu gihe cy'akaga,
11ni yo iduha ubuhanga buruta ubw'inyamaswa,
ni yo iduha n'ubwenge buruta ubw'inyoni.’
12Barayitakambira ariko ntibasubiza,
ntibasubiza bitewe n'uko ari abirasi n'abagome.
13Koko Imana ntiyumva amahomvu yabo,
Nyirububasha ntayitaho.
14None se yakumva ite kandi uvuga ko utayibona?
Wayishyikirije ikirego cyawe tegereza igisubizo.
15Utekereza ko Imana idahana,
ubona ko itita ku cyaha,
16ni cyo gitumye wowe Yobu uvuga amahomvu,
urungikanya amagambo utazi icyo uvuga.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.