1Hana asenga agira ati:
“Umutima wanjye wasābwe n'ibyishimo kubera Uhoraho,
Uhoraho ni we nkesha imbaraga.
Abanzi banjye mbahaye urw'amenyo,
Uhoraho, ndagushimira ko wankijije.
2Uhoraho, ni wowe muziranenge wenyine,
nta yindi mana ibaho uretse wowe,
Mana yacu, ni wowe wenyine rutare twegamira.
3“Ntimugasukiranye amagambo y'ubwirasi,
ntimukavugane agasuzuguro,
koko Uhoraho ni Imana izi byose,
ni we uzi impamvu z'ibikorwa byose by'abantu.
4Imiheto y'intwari iravunika,
naho abanyantegenke abagwiriza imbaraga.
5Abari barariye bagahaga ubu barashaka aho baca incuro,
naho abari baraguye umudari ubu baradamaraye.
Umugore wari ingumba abyaye karindwi,
naho uwari wishimiye urubyaro, arigunze.
6Uhoraho arica kandi akabeshaho,
ni we ujyana abantu ikuzimu,
kandi ni we ubakurayo.
7Uhoraho atanga ubukene n'ubukire,
acisha bugufi kandi agakuza.
8Akura umunyantegenke mu mukungugu,
umukene na we amukura mu ivu,
abicaza mu mwanya w'ibikomangoma,
abashyira mu rwego rw'abanyacyubahiro.
Koko isi yose ni iy'Uhoraho,
ni we wayishinze ku mfatiro zayo.
9Uhoraho arinda abamwubaha,
naho abagome batikirira mu icuraburindi,
nubwo bagira imbaraga ntibazarokoka.
10Uhoraho azarimbura abanzi be,
azabakubitisha inkuba yibereye mu ijuru.
Azacira imanza abatuye isi bose,
azaha ububasha umwami yitoranyirije,
azakuza uwo yimikishije amavuta.”
11Hanyuma Elikana asubira iwe i Rama, naho umwana Samweli aguma i Shilo akorera Uhoraho, atozwa n'umutambyi Eli.
Abahungu ba Eli12Abahungu ba Eli bari abapfayongo, ntibitaga ku Uhoraho
13no ku byo abatambyi bagombaga gukorera rubanda. Iyo umuntu yaturaga igitambo, umwe mu bagaragu babo yazaga aho batetse inyama afite igikanya cy'amenyo atatu,
14akakijomba mu ngunguru cyangwa mu isafuriya, cyangwa mu nkono cyangwa mu cyungo. Nuko ibyo icyo gikanya kijabuye, bikaba iby'umutambyi. Nguko uko bene Eli bagenzerezaga Abisiraheli bose bazaga i Shilo.
15Ndetse umutambyi ataranatwika urugimbu rw'igitambo, umugaragu we yarazaga akabwira uwatambaga igitambo ati: “Mpa inyama zo kokereza umutambyi, ntashaka ko umuha izitetse arishakira imbisi.”
16Iyo undi yamusubizaga ati: “Reka babanze batwike urugimbu, hanyuma utware izo ushaka”, umugaragu yaramubwiraga ati: “Zimpe nonaha, niba wanze ndazitwara ku gahato.”
17Icyo cyaha cya bene Eli cyari gikomeye cyane ku Uhoraho, kuko batubahaga amaturo yamugenewe.
Samweli akiri muto18Umwana Samweli yiyambariraga ikanzu y'umweru, agakorera Uhoraho.
19Uko umwaka utashye, nyina wa Samweli yamudoderaga umwambaro, akawumushyīra iyo yajyanaga n'umugabo we i Shilo gutamba igitambo cya buri mwaka.
20Eli yasabiraga umugisha Elikana n'umugore we, akabwira Elikana ati: “Uhoraho azaguhe kubyarana n'uwo mugore abandi bana, bo gusimbura uwo yasabye Uhoraho akamumutura.” Hanyuma bagasubira iwabo.
21Nuko Uhoraho agirira Hana impuhwe, abyara abandi bahungu batatu n'abakobwa babiri, naho umwana Samweli akomeza gukurira mu Nzu y'Uhoraho.
Eli acyaha abahungu be22Umutambyi Eli yari ageze mu zabukuru. Amenye uko abahungu be bitwara mu Bisiraheli, n'uko basambanaga n'abagore bakoraga ku muryango w'Ihema ry'ibonaniro,
23arababwira ati: “Ibyo nabumviseho ni ibiki? Abantu bose bavuga ko mwifata nabi!
24Bana banjye, nimusigeho! Ibyo numva ubwoko bw'Uhoraho bubavugaho biteye isoni!
25Iyo umuntu akoreye undi ikosa, Uhoraho ashobora kubunga, ariko se iyo umuntu acumuye ku Uhoraho, ni nde wabunga?” Nyamara abo bahungu ntibigeze bita ku byo se ababwira. Koko rero, Uhoraho yari yamaze kwemeza ko bagomba gupfa.
26Naho umwana Samweli yakomezaga gukura neza, ashimwa n'Uhoraho n'abantu.
Umuhanuzi ahanurira Eli n'urugo rwe ko bazahanwa27Umuhanuzi asanga Eli aramubwira ati: “Uhoraho aravuze ati: ‘Nimenyesheje ba sokuruza igihe bari mu Misiri bakorera umwami waho.
28Mu miryango yose y'Abisiraheli sokuruza Aroni ni we nahisemo ngo ambere umutambyi, ashingwa imirimo y'urutambiro rwanjye no kunyosereza imibavu no kungisha inama. Ndetse we n'abamukomokaho nabeguriye umugabane ku bitambo bitwikwa, Abisiraheli batura.
29None se, ni kuki mutubaha ibitambo n'amaturo nategetse ko banzanira mu Nzu yanjye? Dore murabyibushywa n'inyama nziza z'ibitambo ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli banzanira! Kuki wubaha abahungu bawe kuruta uko unyubaha?
30Jyewe Uhoraho Imana y'Abisiraheli nari nasezeranyije urugo rwawe ndetse n'abazagukomokaho bose ko muzambera abatambyi iteka ryose, ariko noneho mvuze ko atari ko bikimeze. Abanyubaha nzabakuza, naho abansuzugura nzabakoza isoni.
31Bidatinze, ngiye kukuvutsa abanyamaboko mu rugo rwawe no mu nzu yawe, ku buryo nta wo muri mwe uzagera mu zabukuru.
32Abisiraheli bazagubwa neza, naho mu Ngoro yanjye uzahasimburwa n'undi, kandi mu rugo rwawe nta musaza uzongera kuhaboneka.
33Abenshi mu muryango wawe bazakenyuka, n'abazakomeza umurimo w'ubutambyi bazaguteza ishavu n'intimba.
34Ikizabikwemeza ni uko abahungu bawe bombi, Hofuni na Finehasi bazapfira umunsi umwe.
35Nzitoranyiriza umutambyi w'umunyamurava uzakora ibyo nifuza. Nzamutonesha we n'abazamukomokaho, bazahora bagaragiye umwami nimikishije amavuta.
36Uzaba yararokotse mu bazagukomokaho, azajya kwikubita imbere y'abo batambyi kugira ngo arebe ko yabona igikoroto cy'ifeza cyangwa akamanyu k'umugati, kandi abinginge kugira ngo bamuhe akazi babonye kose mu mirimo y'abatambyi, abone icyo kumutunga.’ ”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.