1Umwami Belishazari akoresha ibirori bikomeye abitumiramo ibikomangoma igihumbi, maze asangira na byo divayi.
2Belishazari akiyinywa, ategeka ko bamuzanira ibikoresho byo ku meza by'izahabu n'ifeza, umukurambere we Nebukadinezari yari yarasahuye mu Ngoro y'Imana i Yeruzalemu. Kwari ukugira ngo we n'ibikomangoma bye, n'abagore be n'inshoreke ze babinyweshe.
3Nuko bazana ibikoresho by'izahabu byasahuwe mu Ngoro y'Imana i Yeruzalemu, umwami n'ibikomangoma bye n'abagore be n'inshoreke ze barabinywesha.
4Bityo banywa divayi, basingiza ibigirwamana bikozwe mu izahabu no mu ifeza, no mu muringa no mu cyuma, no mu giti no mu ibuye.
5Ako kanya haboneka intoki z'umuntu, zandika ku nzu aharinganiye n'igitereko cy'amatara mu ngoro y'umwami. Umwami abonye icyo kiganza cyandika
6ashya ubwoba, ibitekerezo bye bimutera guhangayika, acika umugongo n'amavi arakomangana.
7Arangurura ijwi, ategeka ko bamuzanira abapfumu n'abahanga mu by'inyenyeri n'abazi kuragura. Abwira abo banyabwenge b'i Babiloni ati: “Umuntu wese ubasha gusoma iyi nyandiko akayinsobanurira, arambikwa imyambaro y'agaciro n'umukufi w'izahabu mu ijosi kandi ahabwe umwanya wa gatatu mu bwami.”
8Nuko abanyabwenge bose b'umwami begera iyo nyandiko, ariko ntihagira n'umwe ushobora kuyisoma no kuyisobanurira umwami.
9Ibyo bituma Umwami Belishazari arushaho gushya ubwoba, ahinduka ukundi n'ibikomangoma bye birakangarana.
10Umugabekazi yumvise ijwi ry'umwami n'amajwi y'ibikomangoma, yinjira mu cyumba cy'ibirori abwira umwami ati: “Nyagasani, uragahoraho! Ntuhangayike kandi ngo uhinduke ukundi!
11Mu gihugu cyawe hari umuntu ukoreshwa n'umwuka w'imana zitagira inenge. Ku ngoma y'umukurambere wawe basanze afite ubushishozi n'ubuhanga n'ubwenge nk'iby'imana. Umukurambere wawe, Umwami Nebukadinezari yamugize umutware w'abanyabugenge n'abapfumu, n'abahanga mu by'inyenyeri n'abazi kuragura. Nyagasani, uwo mukurambere wawe yabigenje atyo
12kubera ko bari bamusanganye ubwenge budasanzwe n'ubumenyi n'ubushishozi, yashoboraga no gusobanura inzozi no guhishura amayobera, no gutanga ibisubizo by'ibyananiranye. Uwo muntu yitwa Daniyeli, umwami yamuhimbye Beliteshazari, none nibamuhamagare asobanure iriya nyandiko.”
Daniyeli asobanura inyandiko13Daniyeli bamuzanira umwami maze aramubaza ati: “Ese koko ni wowe Daniyeli, umwe mu Bayuda umukurambere wanjye yazanye ho iminyago abavanye i Buyuda?
14Numvise ko ukoreshwa n'umwuka w'imana, kandi ko ufite ubushishozi n'ubuhanga n'ubwenge bidasanzwe.
15None bamaze kunzanira abanyabwenge n'abapfumu kugira ngo basome iriya nyandiko bayinsobanurire, ariko ntibabishoboye.
16Ahubwo bambwiye ko ari wowe ubasha gusobanura amayobera no gutanga ibisubizo by'ibyananiranye. None rero niba ushobora gusoma iyi nyandiko ukayinsobanurira, urambikwa imyambaro y'agaciro n'umukufi w'izahabu mu ijosi, kandi uhabwe umwanya wa gatatu mu bwami bwanjye.”
17Nuko Daniyeli asubiza umwami ati: “Impano ushaka kumpa uzigumanire, n'ibihembo wangeneye ubihe abandi! Nyamara iriya nyandiko ndayigusomera nyigusobanurire.
18Nyagasani, dore Imana Isumbabyose yahaye umukurambere wawe Nebukadinezari kwima ingoma no gukomera, imuha n'ikuzo n'icyubahiro.
19Kubera ibyo, abantu b'amoko yose n'ab'amahanga yose n'abavuga indimi izo ari zo zose, baramutinyaga bakagira ubwoba. Yaricaga agakiza, yagabiraga uwo ashatse, akanyaga uwo ashatse.
20Ariko yaje kwishyira hejuru arinangira ahinduka umunyagasuzuguro, kubera ibyo avanwa ku ngoma yamburwa n'ikuzo.
21Yirukanywe mu bantu, ahabwa ubwenge nk'ubw'inyamaswa abana na zo. Yarishaga nk'amatungo, atondwaho n'ikime kugeza ubwo yemeye ko Imana Isumbabyose ari yo igenga ubutegetsi bw'abantu ikabuha uwo ishaka.
22Nawe Belishazari wamusimbuye ku ngoma, ibyo byose warabimenye nyamara ntiwicishije bugufi.
23Dore wasuzuguye Nyagasani nyir'ijuru, watumije ibikoresho byo mu Ngoro ye, wowe n'ibikomangoma n'abagore bawe n'inshoreke zawe mubinywesha divayi. Wasingije ibigirwamana bikozwe mu ifeza no mu izahabu, no mu muringa no mu cyuma, no mu giti no mu ibuye kandi bitabona ntibyumve, ntibigire n'ubwenge! Ariko Imana ikubeshejeho ikagenga n'imibereho yawe, ntiwigeze uyihesha ikuzo.
24Ni cyo cyatumye yohereza ikiganza kikandika iriya nyandiko.
25“Reka nyigusomere. MENE MENE TEKELI na PARESINI.
26Dore igisobanuro cyayo: MENE risobanurwa ngo ‘Imana yabaze imyaka umaze ku ngoma iyishyiraho iherezo’.
27TEKELI risobanurwa ngo ‘wapimwe ku munzani bigaragara ko udashyitse’.
28PARESINI risobanurwa ngo ‘ingoma yawe yiciyemo ibice, igabijwe Abamedi n'Abaperesi’ ”.
29Nuko Belishazari ategeka ko bambika Daniyeli imyambaro y'agaciro n'umukufi w'izahabu mu ijosi, batangaza ko ahawe umwanya wa gatatu mu bwami.
30Iryo joro Belishazari umwami wa Babiloniya aricwa.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.