Yobu 39 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

1“Mbese uzi igihe ihene z'agasozi zibyarira?

Waba se waragenzuye igihe imparakazi zibyarira?

2Mbese wabaze amezi zimara zihaka,

bityo ngo umenye igihe zibyarira?

3Zica bugufi zikabyara,

zibyara icyo zahakaga.

4Ibyana byazo bikurana imbaraga bikibera mu gasozi,

iyo bicutse biragenda ntibigaruke.

5Ni nde washumuye indogobe y'agasozi?

Ni nde wayihaye uburenganzira bwo kujya aho ishaka?

6Nayihaye ubutayu ngo ibubemo,

nyituza ku gasi kadatuwe.

7Ntiyita ku rusaku rwo mu mijyi,

ntiyumva urusaku rw'umushumba.

8Itambagira imisozi ishaka urwuri,

iyitambagira ishakashaka ubwatsi butoshye.

9Mbese imbogo yakwemera kugukorera?

Yakwemerera se kurara mu kiraro cyawe?

10Mbese imbogo wabasha kuyizirika?

Wabasha se kuyizirikaho ibisuka ngo iguhingire?

11Mbese wakwishingikiriza imbaraga zayo,

bityo ukayegurira imirimo wagombaga gukora?

12Mbese wakwizera ko yagusarurira imyaka?

Ese wakwiringira ko yayikwanikira ku mbuga?

13Mbuni ikubita amababa yayo yishimye,

yishimira amababa n'amoya byayo bitatse ubwiza.

14Nyamara itera amagi yayo ku butaka,

iyataba kure mu mukungugu,

15ntizirikana ko umuntu yayakandagira,

ntinazirikana ko inyamaswa yayamenagura.

16Ibyana byayo ibifata nabi nk'aho itabibyaye,

ntitekereza ko bipfuye yaba yararuhiye ubusa.

17Koko mbuni sinayihaye ubwenge,

nta bujijuke nigeze nyigenera.

18Nyamara ikuramo ikiruka,

isiga ifarasi n'uyigenderaho.

19Mbese ifarasi ni wowe wayihaye imbaraga?

Ese ni wowe wayambitse umugara ku gikanu?

20Mbese ni wowe wayihaye gusimbuka nk'inzige?

Yivugana ishema abantu bagakangarana.

21Iraha ubutaka mu kibaya ikoresheje imbaraga,

ikataza ijya gusakirana n'umubisha.

22Nta cyo itinya nta n'ikiyitera ubwoba,

ntikangwa n'inkota ngo isubire inyuma.

23Uyicayeho akora mu mutana imyambi igakomangana,

amacumu n'ibihosho bikavumera.

24Usanga isisibiranya ishaka gutema ikirere,

yumva ihembe ry'intambara ntikomwe imbere.

25Iyo ihembe ry'intambara rivuze irīvuga,

ireha aho urugamba ruremye ikiri kure,

yumva urusaku rw'abakuru b'ingabo n'induru y'abarwana.

26Mbese ni wowe wigishije agaca kuguruka?

Ese ni wowe wakigishije kuguruka cyerekeje mu majyepfo?

27Mbese ni wowe utegeka kagoma gutumbagira?

Ese ni wowe uyitegeka kwarika ahirengeye?

28Yibera mu bitare akaba ari ho irara,

ku isonga y'urutare ni ho itura mu mutekano.

29Aho ni ho yubikirira icyo ishaka kurya,

amaso yayo akirabukwa kikiri kure.

30Ibyana byayo ibihaza inyama n'amaraso,

aho intumbi ziri inkongoro ntizihatangwa.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help