1Muri icyo gihe, Abiya mwene Yerobowamu ararwara.
2Nuko Yerobowamu abwira umugore we ati: “Wiyoberanye hatagira umenya ko uri umugore wanjye, maze ujye i Shilo. Aho ni ho umuhanuzi Ahiya atuye, wa wundi wambwiye ko nzaba umwami wa Isiraheli.
3Jyana imigati icumi n'utundi tugati turyohereye, n'akabindi k'ubuki maze umusange. Azakubwira iby'uyu mwana wacu.”
4Nuko muka Yerobowamu abigenza atyo ajya i Shilo kwa Ahiya. Ahiya yari ashaje cyane atakibona.
5Uhoraho yari yabwiye Ahiya ati: “Dore muka Yerobowamu ari buze iwawe yiyoberanyije, aje kukubaza iby'umwana we urwaye. Ndakubwira icyo uri bumusubize.”
6Ako kanya Ahiya yumva imirindi y'uwo mugore. Akigera mu muryango Ahiya aramubwira ati: “Injira, muka Yerobowamu. Ni iki gitumye wiyoberanyije? Dore ngufitiye inkuru mbi.
7Genda ubwire Yerobowamu ko Uhoraho Imana y'Abisiraheli avuze ati: ‘Nagutoranyije muri rubanda nkugira umuyobozi w'ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli.
8Nanyaze ubwami abakomoka kuri Dawidi ndabuguha, ariko ntiwagenje nk'umugaragu wanjye Dawidi witonderaga amabwiriza yanjye, akanyoboka abikuye ku mutima akora ibinogeye.
9Wakoze nabi kurusha abakubanjirije bose urandakaza, wikorera ibigirwamana naho jye uranyimūra.
10Ni cyo gituma ngiye guteza ibyago umuryango wawe, ngatsemba ab'igitsinagabo bose bagukomokaho, baba inkoreragahato cyangwa abishyira bakizana muri Isiraheli. Nzamaraho inzu yawe nk'uko bayora ibishingwe.
11Yerobowamu we, uwo mu muryango wawe uzagwa mu mujyi azaribwa n'imbwa, naho uzagwa ku gasozi azaribwa n'inkongoro.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze.
12Nuko Ahiya abwira muka Yerobowamu ati: “Itahire. Icyakora ukigera iwawe mu mujyi, umwana wawe arahita apfa.
13Abisiraheli bose bazamuririra bamushyingure. Ni we wenyine wo mu nzu ya Yerobowamu uzashyingurwa, kubera ko Uhoraho Imana y'Abisiraheli ari we wenyine yabonyeho ibyiza.
14Uhoraho azimika undi mwami muri Isiraheli, ari na we uzarimbura inzu ya Yerobowamu. Ese mbivuge nte? Ni iby'uyu munsi ndetse nonaha!
15Uhoraho azahana Abisiraheli maze bahindagane nk'urubingo rwo ku nkengero z'amazi, azarimbura kandi Abisiraheli muri iki gihugu cyiza yahaye ba sekuruza, azabatatanyiriza hakurya y'uruzi rwa Efurati, kuko bikoreye inkingi zeguriwe ikigirwamanakazi Ashera barakaza Uhoraho.
16Uhoraho azatererana Abisiraheli abahoye ibyaha Yerobowamu yakoze, n'ibyo yabatoje bagacumura.”
17Nuko muka Yerobowamu aragenda ataha i Tirusa. Akigera ku muryango w'inzu umwana arapfa.
18Baramuhamba Abisiraheli bose baramuririra, nk'uko Uhoraho yabivuze abinyujije ku mugaragu we umuhanuzi Ahiya.
Urupfu rwa Yerobowamu19Ibindi bikorwa bya Yerobowamu n'intambara yarwanye n'imitegekere ye, dore byose byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli”.
20Yerobowamu yamaze imyaka makumyabiri n'ibiri ku ngoma yisazira amahoro, umuhungu we Nadabu amusimbura ku ngoma.
Robowamu aba umwami w'u Buyuda(2 Amateka 12.1-16)21Robowamu mwene Salomo yabaye umwami mu Buyuda. Icyo gihe yari afite imyaka mirongo ine n'umwe, amara imyaka cumi n'irindwi ari ku ngoma i Yeruzalemu, umurwa Uhoraho yitoranyirije muri Isiraheli kugira ngo bahamusengere. Nyina yitwaga Nāma w'Umwamonikazi.
22Nuko Abayuda bakora ibitanogeye Uhoraho, baramurakaza kubera ibyaha byabo birenze ibyo ba sekuruza bakoze.
23Biyubakiye ahasengerwaga ibigirwamana, biyubakira n'inkingi z'amabuye n'inkingi zeguriwe Ashera, ku misozi yose no munsi ya buri giti gitoshye.
24Byongeye kandi, mu gihugu hari abagabo b'indaya mu mihango y'idini, bagakora ibiteye ishozi byose nk'iby'abanyamahanga Uhoraho yari yaramenesheje imbere y'Abisiraheli.
25Mu mwaka wa gatanu Robowamu ari ku ngoma, Shishaki umwami wa Misiri atera i Yeruzalemu.
26Asahura umutungo wo mu Ngoro y'Uhoraho n'uwo mu ngoro ya cyami, abijyana byose hamwe n'ingabo zose z'izahabu Salomo yari yaracurishije.
27Umwami Robowamu acurisha ingabo mu muringa zo gusimbura izasahuwe, aziha abakuru b'abasirikari barindaga ingoro ya cyami.
28Buri gihe iyo umwami yinjiraga mu Ngoro y'Uhoraho, abarinzi bitwazaga izo ngabo, hanyuma basohoka bakazisubiza mu bubiko bwazo.
29Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Robowamu, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda”.
30Buri gihe habaga intambara zishyamiranya Robowamu na Yerobowamu.
31Robowamu yisazira amahoro, bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi. Nyina yitwaga Nāma w'Umwamonikazi. Abiya mwene Robowamu asimbura se ku ngoma.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.