Zaburi 59 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Isengesho ryo mu gihe cy'imidugararo

1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga witwa “Wirimbura.” Ni igisigo cya Dawidi. Yagihimbye igihe Sawuli yatumaga abantu kugota inzu ye ngo bamwice.

2Mana yanjye, unkize abanzi banjye,

unshyire ahirengeye abampagurukiye batagera.

3Unkize inkozi z'ibibi,

undinde abicanyi.

4Uhoraho, dore abanyamaboko baranyubikiye ngo bangirire nabi,

nyamara nta gicumuro cyangwa icyaha nabakoreye.

5Nubwo nta bugome ngira, bararekereje ngo bandwanye,

none kanguka ubirebe maze untabare!

6Uhoraho Mana Nyiringabo, Mana ya Isiraheli,

byuka uhane abanyamahanga bose,

ntugire umugambanyi n'umwe ubabarira.

Kuruhuka.

7Nimugoroba baraza bakazenguruka umujyi,

bawuzenguruka bakankama nk'amasega.

8Erega baravuga urufuzi rukabarenga,

amagambo yabo akomeretsa nk'inkota!

Baribwira bati: “Nta wuzadukoma imbere!”

9Ariko wowe Uhoraho urabaseka,

abanyamahanga bose ukabakwena.

10Ni wowe Maboko yanjye, ni wowe mpanze amaso,

Mana, ni wowe buhungiro bwanjye.

11Mana yuje urukundo, uzansanganira,

unyereke ko abangenza batsinzwe.

12Nyagasani Ngabo idukingira ntubice,

ntubice kugira ngo ubwoko bwanjye butazirāra,

ahubwo bakwize imishwaro kubera imbaraga zawe,

be kuzongera kubyutsa umutwe.

13Bahora bavumana ndetse bakabeshya,

amagambo bavuga yuzuye ibicumuro,

ubwirasi bwabo nibubabere umutego.

14Ubatsembane uburakari, ubatsembe bashireho!

Bityo bizamenyekana ko Imana iganje mu gihugu cya Isiraheli,

bimenyekane kugeza ku mpera z'isi.

Kuruhuka.

15Nimugoroba baraza bakazenguruka umujyi,

bawuzenguruka bakankama nk'amasega.

16Bakubita hirya no hino bashaka ibyo barya,

iyo batabonye ibibahaza baraganya.

17Ariko jyewe nzogeza ububasha bwawe,

buri gitondo ndirimbe urukundo rwawe.

Erega wambereye ubuhungiro,

iyo ngize amakuba ni wowe nirukira!

18Mana ni wowe Maboko yanjye ndakuririmba,

Mana yuje urukundo, koko ni wowe buhungiro bwanjye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help