1Umwami wa Siriya Benihadadi akoranya ingabo ze ari kumwe n'abami mirongo itatu na babiri, hamwe n'amafarasi n'amagare y'intambara, atera umujyi wa Samariya arawugota.
2Nuko yohereza intumwa kubwira Ahabu umwami wa Isiraheli ziti:
3“Umwami Benihadadi aravuze ngo: ‘Ndigarurira ifeza yawe n'izahabu yawe, kimwe n'abagore bawe n'abana bawe barusha abandi uburanga.’ ”
4Umwami Ahabu wa Isiraheli aramusubiza ati: “Bibe uko ubivuze mwami databuja! Nanjye ubwanjye nkwishyize mu maboko hamwe n'ibyanjye byose.”
5Za ntumwa zongera kugaruka zibwira Ahabu ziti: “Benihadadi umwami wa Siriya aravuze ngo: ‘Nagutumyeho ngo umpe ifeza yawe n'izahabu yawe, kimwe n'abagore bawe n'abana bawe.
6Bityo rero, ejo magingo aya nzohereza abagaragu banjye basake ingoro yawe, n'amazu y'ibyegera byawe, ikintu cyose cyakunyuraga bakinzanire.’ ”
7Nuko Ahabu umwami wa Isiraheli akoranya abakuru b'imiryango bo mu gihugu cye bose, arababwira ati: “Murabona neza ko uriya mugabo atwiyenzaho. Ubwo yoherezaga intumwa kunyaka abagore banjye n'abana banjye, n'ifeza n'izahabu sinamwangiye.”
8Abakuru b'imiryango bose na rubanda rwose baramusubiza bati: “Ntumwemerere.”
9Ahabu asubiza za ntumwa za Benihadadi ati: “Nimugende mubwire shobuja muti: ‘Ibyo watumye ku mugaragu wawe ubushize nzabikora byose, ariko ibyo unsabye ubu simbyemeye.’ ” Nuko izo ntumwa zisubirayo zishyira Benihadadi igisubizo.
10Benihadadi ni ko kongera kumutumaho bwa gatatu ati: “Imana zibimpore ndetse bikomeye ninsigira Samariya n'agakungugu, ku buryo abantu bamperekeje bahabona n'akuzuye urushyi!”
11Umwami wa Isiraheli arabasubiza ati: “Mubwire Benihadadi muti: ‘Komeza wivugire! Ariko kandi ukenyereye urugamba ntakirate nk'utabarutse.’ ”
12Ubwo Benihadadi yari hamwe n'abandi bami mu mahema banywa, yumvise icyo gisubizo ategeka abakuru b'ingabo kugira ngo bitegure gutera umujyi wa Samariya. Baherako bashinga ibirindiro.
Umwami Ahabu atsinda intambara13Nuko umuhanuzi asanga Ahabu umwami wa Isiraheli aramubwira ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Urabona ziriya ngabo zose n'ubwinshi bwazo. Ngiye kuzikugabiza uzitsinde kugira ngo umenyereho ko ndi Uhoraho.’ ”
14Ahabu aramubaza ati: “Ni nde uzazidukiza?”
Umuhanuzi aramusubiza ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Muzazikizwa n'abasore batoranyijwe n'abayobozi b'intara.’ ”
Ahabu yongera kubaza ati: “Ni nde uzasembura urugamba?”
Umuhanuzi aramusubiza ati: “Ni wowe.”
15Ahabu aherako akoranya umutwe w'abasore batoranyijwe n'abayobozi b'intara, bagera kuri magana abiri na mirongo itatu na babiri. Hanyuma akoranya n'ingabo za Isiraheli zigizwe n'abasirikari ibihumbi birindwi.
16Mu ma saa sita batangira imirwano, ubwo Benihadadi na ba bami mirongo itatu na babiri bifatanyije, bakomeje kwisindira aho bari mu mahema.
17Ba basore batoranyijwe n'abayobozi b'intara ni bo babimbuye imirwano, maze Benihadadi yohereza abo kumurebera ibyabaye. Baramubwira bati: “Tubonye abantu baturuka i Samariya.”
18Benihadadi arababwira ati: “Niba baje bashaka amahoro mubafate mpiri, niba bateye na bwo mubafate mpiri.”
19Nyamara ba basore batoranyijwe hamwe n'ingabo, bari bamaze gusohoka mu mujyi.
20Nuko buri wese yica umwanzi, bityo izo ngabo z'Abanyasiriya zahunze Abisiraheli barazigereka. Benihadadi yurira ifarasi ahungana n'abandi bantu barwanira ku mafarasi.
21Hanyuma Ahabu umwami wa Isiraheli arasohoka, atsemba amafarasi n'amagare y'intambara yari asigaye aho. Bityo atsinda ingabo za Siriya bidasubirwaho.
22Umuhanuzi asanga umwami wa Isiraheli aramubwira ati: “Komera ube intwari kandi utekereze uko uzabigenza, kuko umwaka utaha iki gihe umwami wa Siriya azongera agutere.”
Ahabu yongera gutsinda23Nuko abagaragu b'umwami wa Siriya baramubwira bati: “Erega Imana y'Abisiraheli ni imana yo mu misozi, ni yo mpamvu badutsinze! Reka tubarwanyirize mu bibaya, nta kabuza tuzabatsinda.
24None rero kuraho abami bose ubasimbuze abayobozi b'intara,
25hanyuma utoranye izindi ngabo zingana n'izaguye ku rugamba, ushake n'andi mafarasi n'amagare y'intambara menshi nk'aya mbere. Bityo tuzarwanyiriza ingabo z'Abisiraheli mu bibaya, tuzitsinde nta kabuza.” Benihadadi akurikiza iyo nama.
26Mu mwaka ukurikiyeho Benihadadi akoranya ingabo z'Abanyasiriya, azohereza mu mujyi wa Afeka kurwanya Abisiraheli.
27Ahabu na we akoranya ingabo z'Abisiraheli aziha impamba, ziragenda zishinga ibirindiro ahateganye n'ingabo z'Abanyasiriya. Ingabo z'Abisiraheli zari nk'imikumbi ibiri y'ihene, naho iz'Abanyasiriya zari zuzuye igihugu.
28Wa muntu w'Imana agaruka kwa Ahabu umwami wa Isiraheli, aramubwira ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Kubera ko Abanyasiriya bibwira ko ndi Imana yo mu misozi ntari Imana yo mu bibaya, ingabo zabo nyamwinshi ngiye kuzikugabiza uzitsinde kugira ngo umenyereho ko ndi Uhoraho.’ ”
29Ingerero zombi zimara iminsi irindwi mu birindiro ziteganye. Ku munsi wa karindwi rurambikana, ingabo z'Abisiraheli zitsinda iz'Abanyasiriya, zicamo izigenza amaguru zigera ku bihumbi ijana mu munsi umwe.
30Ingabo z'Abanyasiriya ibihumbi makumyabiri na birindwi zisigaye zihungira mu mujyi wa Afeka, maze urukuta rw'umujyi rurazigwira zirapfa.
Ahabu arokora BenihadadiNuko Benihadadi arahunga yihisha mu mujyi ahiherereye, akajya ava mu nzu ajya mu yindi.
31Abagaragu be baramubwira bati: “Twumvise ko abami b'Abisiraheli ari abanyampuhwe. None reka twambare imyambaro igaragaza akababaro, twihambire imigozi ku ijosi dusange umwami wa Isiraheli. Ahari yakurokora ntakwice.”
32Nuko bambara imyambaro igaragaza akababaro, bihambira imigozi ku ijosi maze basanga umwami wa Isiraheli, baramubwira bati: “Umugaragu wawe Benihadadi arakwinginga ngo ‘Nyabuneka ndokora.’ ”
Ahabu arababaza ati: “Ese yaba akiriho? Erega ni umuvandimwe wanjye!”
33Intumwa za Benihadadi zibona ko iyo mvugo ari ikimenyetso cyiza, ziramusubiza ziti: “Koko Benihadadi ni umuvandimwe wawe!”
Ahabu yungamo ati: “Nimugende mumunzanire.” Benihadadi asohoka mu bwihisho, asanga Umwami Ahabu maze amutwara mu igare rye ry'intambara.
34Benihadadi abwira Umwami Ahabu ati: “Ndagusubiza imijyi data yanyaze so. Ikindi kandi, ufite uburenganzira bwo kugurisha ibicuruzwa i Damasi nk'uko data yabigurishaga i Samariya.”
Nuko Ahabu aramubwira ati: “Reka tugirane amasezerano, hanyuma nkureke wishyire wizane.” Bagirana amasezerano, hanyuma aramureka aragenda.
Imana yamagana intege nke za Ahabu35Icyo gihe Uhoraho atuma umwe mu itsinda ry'abahanuzi kubwira mugenzi we ati: “Ngaho nkubita.” Nyamara mugenzi we aranga.
36Uwo muhanuzi yungamo ati: “Kubera ko utumviye itegeko ry'Uhoraho, tukimara gutandukana urahura n'intare ikwice.” Bamaze gutandukana uwo muntu ahura n'intare, iramwica nk'uko yari yabibwiwe.
37Wa muhanuzi abona undi muntu aramubwira ati: “Ngaho nkubita.” Uwo muntu aramukubita maze aramukomeretsa.
38Uwo muhanuzi ariyoberanya, yitwikiriza igitambaro mu maso maze ajya guhagarara ku nzira Umwami Ahabu yari kunyuramo.
39Umwami ahanyuze wa muhanuzi aramubwira ati: “Nyagasani, nari ku rugamba, nuko umuntu anzanira imbohe arambwira ati: ‘Yindindire. Nigucika ni wowe uzayiryozwa, cyangwa ucibwe ibikoroto ibihumbi bitatu.’
40Igihe umugaragu wawe nacuragiranaga hirya no hino, iyo mbohe yaracitse.”
Ahabu umwami wa Isiraheli aramubwira ati: “Wiciriye urubanza!”
41Nuko uwo muhanuzi yitwikurura mu maso, umwami wa Isiraheli amenya ko yari umwe mu itsinda ry'abahanuzi.
42Uwo muhanuzi aramubwira ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Kubera ko warokoye ubuzima bw'uwo nari naciriye urwo gupfa, ni wowe ubwawe uzapfa mu cyimbo cye, n'abaturage bawe bapfe mu cyimbo cy'abaturage be.’ ”
43Umwami wa Isiraheli asubira iwe i Samariya ababaye kandi arakaye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.