1Nuko Yobu arabasubiza ati:
2“Nimutege amatwi mwite ku byo mvuga,
ni ryo humure ryonyine mbatezeho.
3Munyihanganire ntimunce mu ijambo,
nindangiza kuvuga mwisekere!
4Ese aho ntimugira ngo ndinubira umuntu?
None se ni iki cyatuma ntarambirwa?
5Ngaho nimundebe murumirwa,
muratangara mwifate ku munwa.
6Iyo ntekereje ibyambayeho nshya ubwoba,
nshya ubwoba ngahinda umushyitsi.
7Ni kuki abagome barama?
Ni kuki bagera mu zabukuru bagifite imbaraga?
8Bakomeza kubana n'urubyaro rwabo,
babona imikurire y'abuzukuru babo.
9Ingo zabo ziganjemo amahoro,
uburakari bw'Imana ntibubageraho.
10Amapfizi yabo arororoka,
inka zabo ntiziramburura.
11Bareka abana babo bakiruka nk'imitavu,
ibitambambuga byabo birikinagura.
12Bavuza ingoma n'inanga,
banezezwa n'ijwi ry'umwironge.
13Imyaka yo kubaho kwabo bayimara banezerewe,
bapfa batagaraguritse.
14Nyamara babwira Imana bati: ‘Have tubise,
ntidushishikajwe no kumenya icyo udushakira.
15Mbese Nyirububasha ni nde byatuma tumuyoboka?
Kumusenga se byo byatwungura iki?’
16Bibwira ko amahirwe bayakesha imbaraga zabo,
nyamara sinemera ibitekerezo byabo.
17Ni kangahe wabonye abagome bapfa bakenyutse?
Ni kangahe bagwiririrwa n'amakuba?
Ni kangahe Imana yabateje uburakari bwayo?
18Ni kangahe babaye nk'icyatsi gitwawe n'umuyaga?
Ni kangahe babaye nk'umurama utumurwa na serwakira?
19Muravuga muti:
‘Imana ihanira abana ibyaha bya ba se’,
nyamara Imana nihane umugome ku giti cye,
maze na we abikuremo isomo.
20Umugome ubwe niyirebere igihano cye,
asogongere ku burakari bwa Nyirububasha.
21Mbese iyo umugome amaze gupfa,
aba akitaye ku mibereho y'abana be?
22Ese umuntu ni we wigisha Imana ubwenge,
Imana icira n'abamarayika urubanza?
23Hariho umuntu upfa agifite amagara mazima,
yari atunze kandi atunganiwe,
24apfa yari abyibushye,
apfa ingingo ze zigifite ubuyanja.
25Undi na we apfana intimba ku mutima,
apfa atigeze anezerwa na rimwe.
26Abo bombi bahambwa kimwe,
bombi baribwa n'inyo.
27Erega nzi neza ibyo mutekereza,
imigambi yanyu yo kungirira nabi ndayizi!
28Muribaza muti: ‘Inzu ya cya gikomerezwa iri he?
Urwo rugo rw'abagome ruri he?’
29Ese hari icyo mwabajije abagenzi?
Mwaba se muhinyura ibyo bahamije?
30Iyo amakuba yateye umugome ararokoka,
iyo Imana irakaye umugome ararusimbuka.
31Ni nde wahangara kumushinja?
Ni nde wamwitura ibyo yakoze?
32Iyo apfuye ajyanwa mu irimbi,
imva ye irarindwa.
33Abantu benshi baramuherekeza bakamushyingura,
imbaga itabarika iramushagara,
igitaka basibisha imva ntikimuremerera.
34None se ko mugerageza kumpumuriza,
mumpumuriza muvuga amagambo y'imburamumaro?
Erega ibisubizo byanyu ni ibinyoma gusa!”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.