Ezekiyeli 43 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Ikuzo ry'Uhoraho rigaruka mu Ngoro

1Nuko wa muntu anjyana ku irembo ryerekeye iburasirazuba,

2maze mbona ikuzo ry'Imana y'Abisiraheli rije rituruka iburasirazuba. Ijwi ry'Imana ryasumaga nk'amazi menshi, kandi isi irabagirana ku bw'iryo kuzo.

3Iryo bonekerwa ryari nk'iryo nabonye igihe Imana yazaga kurimbura Yeruzalemu, cyangwa nk'iryo naboneye ku muyoboro w'amazi witwa Kebari, maze nikubita hasi nubamye.

4Hanyuma ikuzo ry'Uhoraho ryinjira mu Ngoro, rinyuze mu irembo ryerekeye iburasirazuba.

5Nuko Mwuka aranterura anjyana mu rugo rw'imbere, maze rya kuzo ry'Uhoraho ryuzura mu Ngoro.

6Wa muntu ahagarara iruhande rwanjye, numva Uhoraho ambwirira mu Ngoro ati:

7“Yewe muntu, aha ni ahagenewe intebe yanjye y'ubwami, kandi ni ho nkandagiza ibirenge. Ni ho nzaba ibihe byose nganje mu Bisiraheli, kandi bo n'abami babo ntibazongera guhumanya izina ryanjye riziranenge, baryandurisha uburaya bwabo cyangwa guhamba imirambo y'abami babo aha hantu.

8Bahangaye kubangikanya ingoro zabo n'Ingoro yanjye. Baransatiriye cyane ku buryo dutandukanyijwe n'urukuta gusa, ndetse bahumanyije izina ryanjye riziranenge kubera ibizira bakoze, bituma ndakara ndabarimbura.

9None rero Abisiraheli bagomba kureka uburaya bwabo, bakajyana imirambo y'abami babo kure yanjye, maze nkazatura muri bo iteka ryose.”

10Uhoraho yongera kumbwira ati: “Yewe muntu, bwira Abisiraheli iby'iyi Ngoro kugira ngo bakozwe isoni n'ibibi bakoze, maze basobanukirwe n'igishushanyombonera cyayo.

11Nibaramuka bakozwe n'isoni z'ibibi bakoze, ubasobanurire icyo gishushanyombonera cy'Ingoro n'imiterere yayo: aho binjirira n'aho basohokera, n'imyubakire yayo yose n'amategeko ayigenga. Ubandikire ibyo byose kugira ngo bite ku biyerekeye kandi babikurikize.

12Iri ni ryo tegeko rigenga Ingoro: ahantu hose hayikikije mu mpinga y'umusozi ni ahaziranenge cyane.”

Ibyerekeye urutambiro n'ibitambo

13Izi ni zo ngero z'urutambiro hakoreshejwe igipimisho nk'icyapimye Ingoro: urwo rutambiro rwari ruzengurutswe impande zose n'umuyoboro wa santimetero mirongo itanu z'ubujyakuzimu, na santimetero mirongo itanu z'ubugari, umuguno wawo wari santimetero makumyabiri n'eshanu. Ubu ni bwo buhagarike bw'urutambiro:

14indiba yarwo yari metero imwe y'ubuhagarike, igice cyo hagati cyari gifite urugara rwa santimetero mirongo itanu impande zose, na metero ebyiri z'ubuhagarike. Igice cyo hejuru na cyo cyari gifite urugara rwa santimetero mirongo itanu impande zose na metero ebyiri z'ubuhagarike.

15Uburebure bw'igice cyo hejuru cy'urutambiro bwari metero ebyiri, kandi hejuru ku nguni zarwo hari amahembe ane.

16Icyo gice cyo hejuru cy'urutambiro cyari gifite impande enye zingana, buri ruhande rufite metero esheshatu.

17Igice cyo hagati na cyo cyari gifite impande enye zingana, buri ruhande rufite metero ndwi. Umuguno wari ukizengurutse wari ufite umubyimba wa santimetero makumyabiri n'eshanu, n'urugara rwa santimetero mirongo itanu. Ingazi zijya ku rutambiro zari mu ruhande rw'iburasirazuba.

Urutambiro rwegurirwa Imana

18Nyagasani Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, aya ni yo mategeko azagenga urutambiro ubwo ruzaba rumaze kubakwa, kugira ngo rutambirweho ibitambo bikongorwa n'umuriro kandi ruminjagirweho amaraso.

19Uzafate ikimasa cyo guhongerera ibyaha by'abatambyi bo mu muryango wa Levi bakomoka kuri Sadoki. Ni bo bonyine nategetse kunkorera.

20Uzafate ku maraso y'icyo kimasa uyaminjagire ku mahembe ane y'urutambiro, no hejuru y'indiba ku nguni zayo uko ari enye, n'impande zose z'urutambiro. Bityo ruzaba ruhumanuwe kandi runyeguriwe.

21Hanyuma uzajyane cya kimasa cyo guhongerera ibyaha, ugitwikire ahantu habigenewe hanze y'Ingoro.

22Ku munsi ukurikiyeho uzajyane isekurume y'ihene idafite inenge, na yo ibe igitambo cyo guhongerera ibyaha. Bityo uzahumanure urutambiro nk'uko wabigenje kuri cya kimasa.

23Numara kuruhumanura, uzafate ikimasa n'impfizi y'intama bidafite inenge

24uzabiture Uhoraho, abatambyi babiminjagireho umunyu maze babitambire Uhoraho, bibe igitambo gikongorwa n'umuriro.

25Mu minsi irindwi ujye utamba buri munsi isekurume y'ihene ho igitambo cyo guhongerera ibyaha, utambe kandi n'ikimasa n'impfizi y'intama bidafite inenge.

26Bityo muri iyo minsi irindwi urutambiro ruzaba ruhumanuwe, ruzaba runyegurirwe kandi rutahwe.

27Iyo minsi nirangira, ku munsi wa munani no ku yindi minsi izakurikiraho, abatambyi bazajya barutambiraho ibitambo byanyu bikongorwa n'umuriro n'iby'umusangiro, nanjye nzabishimira.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help