1 Abami 22 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Ahabu ashaka kwigarurira Ramoti y'i Gileyadi(2 Amateka 18.1-3)

1Nuko hashira imyaka itatu nta ntambara ibaye hagati ya Siriya na Isiraheli.

2Mu mwaka wa gatatu, Yozafati umwami w'u Buyuda ajya kwa Ahabu umwami wa Isiraheli.

3Nyamara Ahabu yari yarabwiye ibyegera bye ati: “Muzi neza ko umujyi wa Ramoti y'i Gileyadi ari uwacu. Ni kuki tutawigarurira kugira ngo tuwukure mu maboko y'umwami wa Siriya?”

4Ahabu abaza Umwami Yozafati ati: “Mbese tuzajyana kurwana, kugira ngo nigarurire Ramoti y'i Gileyadi?”

Yozafati asubiza Ahabu ati: “Erega jyewe nawe turi umwe, n'ingabo zanjye ni zimwe n'izawe, n'amafarasi yawe ni amwe n'ayanjye!”

Abahanuzi bahanura ugutsinda(2 Amateka 18.4-11)

5Icyakora Yozafati yungamo ati: “Banza ugishe Uhoraho inama.”

6Ahabu umwami wa Isiraheli akoranya abahanuzi bagera kuri magana ane, arababaza ati: “Ese ntere Ramoti y'i Gileyadi nyigarurire, cyangwa se nyireke?”

Abahanuzi baramumusubiza bati: “Ngaho yitere, Uhoraho azayikugabiza.”

7Ariko Yozafati abaza Ahabu ati: “Mbese nta wundi muhanuzi w'Uhoraho uri hano kugira ngo tumubaze?”

8Ahabu aramusubiza ati: “Hasigaye umwe watubariza Uhoraho, ariko simukunda kuko buri gihe ampanurira ibibi, nta kiza na kimwe ajya ambwira. Ni uwitwa Mikaya mwene Yimila.”

Yozafati aramusubiza ati: “Sigaho wivuga utyo!”

9Nuko Ahabu ahamagaza umukozi w'ibwami aramutuma ati: “Ihute uzane Mikaya mwene Yimila.”

10Ahabu umwami wa Isiraheli na Yozafati umwami w'u Buyuda bari bicaye mu ntebe zabo, ku mbuga yari ku irembo ry'umurwa wa Samariya bambaye imyambaro ya cyami. Abahanuzi bose bahanuriraga imbere yabo.

11Uwitwaga Sedekiya mwene Kenāna wari waricurishirije amahembe y'icyuma, aravuga ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Aya mahembe akubere ikimenyetso cyo kuzatsembaho Abanyasiriya.’ ”

12N'abandi bahanuzi bose baherako barahanura bati: “Zamuka utere i Ramoti y'i Gileyadi, uzahatsinda nta kabuza kuko Uhoraho azakugabiza uwo mujyi.”

Umuhanuzi Mikaya ahanura ugutsindwa(2 Amateka 18.12-27)

13Intumwa yari yoherejwe kwa Mikaya iramubwira iti: “Abandi bahanuzi bose bahanuriye umwami ko azatsinda, uramenye ntunyuranye na bo umuhanurire ibyiza.”

14Mikaya aramusubiza ati: “Ndahiye Uhoraho ko nta kindi ndi butangaze uretse icyo Uhoraho ari bumbwire.”

15Mikaya yitaba umwami, maze umwami aramubaza ati: “Mikaya we, mbese dutere Ramoti y'i Gileyadi cyangwa tubireke?”

Mikaya aramusubiza ati: “Nushaka uhatere uzatsinda! Uhoraho azakugabiza uwo mujyi.”

16Nyamara umwami yongera kumubaza ati: “Mbese ngusabe kangahe kumbwira ukuri kuvuye ku Uhoraho?”

17Mikaya aramusubiza ati: “Nabonye Abisiraheli bose batataniye ku misozi bameze nk'intama zidafite umushumba, maze Uhoraho aravuga ati: ‘Erega aba bantu ntibafite umutware, buri wese niyisubirire iwe amahoro!’ ”

18Nuko umwami wa Isiraheli abaza Yozafati ati: “Sinakubwiye ko nta cyiza ajya ampanurira uretse ibibi?”

19Mikaya yungamo ati: “Umva ijambo ry'Uhoraho. Nabonye Uhoraho yicaye ku ntebe ye ya cyami, akikijwe n'ingabo zo mu ijuru zimuhagaze iburyo n'ibumoso,

20maze arazibaza ati: ‘Ni nde ugiye gushuka Ahabu umwami wa Isiraheli ngo atere i Ramoti y'i Gileyadi, kugira ngo yicirweyo?’ Umwe muri izo ngabo avuga ibye undi ibye.

21Nuko haza umwe muri zo ahagarara imbere y'Uhoraho, aravuga ati: ‘Ngiye kumushuka.’ Uhoraho aramubaza ati: ‘Urabigenza ute?’

22Iyo ngabo iravuga iti: ‘Ndagenda nshuke abahanuzi be bose bamuhanurire ibinyoma.’ Uhoraho aravuga ati: ‘Genda ugenze utyo kuko ubishoboye.’ ”

23Mikaya yungamo ati: “Ubwo Uhoraho yohereje mu bahanuzi bawe ingabo y'ibinyoma, ni uko yiyemeje kuguteza ibyago.”

24Hanyuma Sedekiya mwene Kenāna yegera Mikaya, amukubita urushyi avuga ati: “Mbese uwo Mwuka w'Uhoraho wanyuze he umvamo ukaza kuvugana nawe?”

25Umuhanuzi Mikaya aramusubiza ati: “Uzarushaho kubisobanukirwa, umunsi uzajya kwihisha uva mu cyumba ujya mu kindi.”

26Nuko Ahabu ategeka umugaragu we ati: “Fata Mikaya umushyikirize Amoni umuyobozi w'umujyi n'umwana wanjye Yowashi,

27ubabwire bamushyire muri gereza. Bajye bamuha ibyokurya n'amazi by'intica ntikize, kugeza igihe nzatabarukira ndi mutaraga.”

28Mikaya aramubwira ati: “Nutabaruka uri mutaraga, Uhoraho azaba ataramvugiyemo.” Yungamo ati: “Namwe rubanda mwese murabe mubyumvise.”

Umwami Ahabu agwa ku rugamba(2 Amateka 18.28-34)

29Ahabu umwami wa Isiraheli na Yozafati umwami w'u Buyuda, batera i Ramoti y'i Gileyadi.

30Ahabu abwira Yozafati ati: “Ngiye kwiyoberanya njye ku rugamba, naho wowe ambara imyambaro ya cyami.” Nuko ariyoberanya ajya ku rugamba.

31Nyamara umwami wa Siriya yari yategetse abakuru b'ingabo mirongo itatu na babiri barwanira mu magare y'intambara, arababwira ati: “Ntimugire undi murwanya yaba umusirikari muto cyangwa mukuru. Murwanye gusa umwami wa Isiraheli.”

32Abakuru b'ingabo barwanira mu magare y'intambara babonye Yozafati, bibwira ko ari umwami wa Isiraheli. Baramuhindukirana kugira ngo bamurwanye Yozafati avuza induru.

33Abakuru b'ingabo bamenye ko atari we mwami wa Isiraheli baramureka.

34Hanyuma umusirikare w'Umunyasiriya arasa umwambi, unyura mu ihuriro ry'umwambaro w'icyuma uhinguranya Ahabu. Ahabu abwira uyoboye igare rye ati: “Hindukiza igare umvane ku rugamba kuko nkomeretse bikomeye.”

35Nyamara kubera ko uwo munsi urugamba rwari rukomeye, barekera Ahabu mu igare aho bari bahanganye n'ingabo z'Abanyasiriya, agejeje nimugoroba aranogoka. Amaraso yavaga mu gikomere cye yari yarētse mu igare rye.

36Izuba rirenze ijwi rirangururira mu rugerero ngo “Buri muntu nasubire iwe no mu gihugu cye,

37dore umwami amaze gupfa.”

Nuko bajyana umurambo we i Samariya barawushyingura.

38Igihe bozaga rya gare rya Ahabu ku kizenga cy'i Samariya aho indaya ziyuhagiriraga, imbwa zirigata amaraso ye nk'uko Uhoraho yari yabivuze.

39Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Ahabu, n'inzu irimbishijwe amahembe y'inzovu n'imijyi yubakishije, byose byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli.”

40Ahabu ashyingurwa hamwe na ba sekuruza, umuhungu we Ahaziya amusimbura ku ngoma.

Yozafati aba umwami w'u Buyuda(2 Amateka 20.31—21.1)

41Mu mwaka wa kane Ahabu ari ku ngoma muri Isiraheli, Yozafati mwene Asa yabaye umwami w'u Buyuda.

42Yozafati yabaye umwami afite imyaka mirongo itatu n'itanu, amara imyaka makumyabiri n'itanu ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Azuba mwene Shilihi.

43Yozafati yakurikije se Asa muri byose, akora ibinogeye Uhoraho. Icyakora ntiyasenya ahasengerwaga, abantu bakomeza kuhatambira ibitambo by'amatungo no kuhosereza imibavu.

44Yozafati yuzura n'umwami wa Isiraheli.

45Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Yozafati n'intambara yarwanye, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda.”

46Yatsembye kandi mu gihugu abagabo b'indaya mu mihango y'idini, bari bararokotse ku ngoma ya se Asa.

47Icyo gihe nta mwami wari muri Edomu, hayoborwaga n'umutegetsi ushyizweho n'umwami w'u Buyuda.

48Yozafati abajisha amato manini yajyaga gutunda izahabu mu gihugu cya Ofiri. Icyakora ayo mato ntiyagerayo kuko yamenekeye ahitwa Esiyoni-Geberi.

49Nuko Ahaziya mwene Ahabu abwira Yozafati ati: “Reka abakozi banjye bajyane n'abawe mu mato.” Ariko Yozafati arabyanga.

50Yozafati yisazira amahoro, bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi. Umuhungu we Yoramu amusimbura ku ngoma.

Ahaziya aba umwami wa Isiraheli

51Mu mwaka wa cumi n'irindwi Yozafati ari ku ngoma mu Buyuda, Ahaziya mwene Ahabu yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka ibiri ari ku ngoma i Samariya.

52Nuko Ahaziya akora ibitanogeye Uhoraho nka se Ahabu na nyina Yezebeli, kandi agenza nka Yerobowamu mwene Nebati watoje Abisiraheli gucumura.

53Ahaziya yasengaga ikigirwamana Bāli akakiramya. Bityo arakaza Uhoraho Imana y'Abisiraheli muri byose nka se Ahabu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help