Imigani 30 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Amagambo ya Aguri

1Aya ni amagambo yavuzwe na Aguri mwene Yake,

yayatangarije Utiyeli na Ukali ati:

2“Jye ndi igicucu hanyuma y'abandi,

simfite ubushishozi bukwiye ikiremwamuntu.

3Nta bwenge nigeze ngira,

bityo sinasobanukiwe Imana nziranenge.

4Ni nde wagiye mu ijuru akagaruka ku isi?

Ni nde wafashe umuyaga mu gipfunsi?

Ni nde wapfunyitse amazi mu mwenda?

Ni nde washyizeho imbibi z'isi?

Uwo yitwa nde?

Umwana we ni nde?

Mbwira niba ubizi.

5Buri jambo ry'Imana ni iryo kwizerwa,

ni ingabo ikingira abayihungiraho.

6Ntukagire icyo wongera ku magambo y'Imana,

itazagucyaha ukitwa umubeshyi.

Indi migani

7“Mana yanjye ndagusaba ibintu bibiri,

ubimpe mbere y'uko nipfira.

8Undinde kubeshya no kuryarya,

undinde kuba umukene cyangwa umukire,

unyihere gusa ibintunga bihagije.

9Koko rero umurengwe wantera kukwihakana,

navuga nti: ‘Uhoraho ni nde?’

Ndamutse kandi nkennye nakwiba,

bityo natukisha izina ryawe, Mana yanjye.

10Ntugasebye umugaragu kuri shebuja,

hato atakuvuma ukabiryozwa.

11Hariho abantu bavuma ba se,

ntibagire icyiza bifuriza ba nyina.

12Hariho abantu bibwira ko baboneye,

nyamara batigeze bikuraho ubwandure bwabo.

13Hariho abantu bafite ubwirasi,

barangwa no kurebana agasuzuguro.

14Hariho abantu bafite amenyo atyaye nk'inkota,

bafite inzasaya zikeba nk'ibyuma,

barya imitsi aboroheje n'abakene mu gihugu.”

15Umusundwe ugira abakobwa babiri,

bahora bavuga bati: “Impa, impa!”

Hariho ibintu bitatu bitajya bihāga,

ndetse ni bine bitajya bivuga biti: “Birahagije!”

16Ibyo ni ikuzimu,

ni umugore w'ingumba,

ni ubutaka budahāga imvura,

ni umuriro udahāga inkwi.

17Umuntu ukwena se agasuzugura nyina,

uwo ibikona byo mu kibaya bizamunogoramo amaso,

kagoma na zo zimutanyagure.

18Hariho ibintu bitatu bitangaje,

ndetse ni bine ntasobanukiwe.

19Ukuntu kagoma iguruka mu kirere,

ukuntu inzoka igenda ku rutare,

ukuntu amato agenda mu nyanja,

ubugenge bw'umugabo ku mugore.

20Dore imigenzereze y'indaya:

imara kuryamana n'umugabo ikiyuhagira,

iravuga iti: “Nta kibi nakoze”.

21Hariho ibintu bitatu ku isi bitangaza,

ndetse ni bine bitabasha kwihanganirwa.

22Umugaragu uba umwami,

umupfapfa ugwa ivutu,

23umukobwa w'icyomanzi ushyingirwa,

umuja usimbura nyirabuja.

24Ku isi hari udusimba tune dutoya,

nyamara ni inyaryenge bitangaje.

25Intozi ni inyantegenke,

nyamara ku mpeshyi zihunikira ibizitunga.

26Impereryi ntizigira imbaraga,

nyamara ziyubakira amazu mu bitare.

27Inzige ntizigira umwami,

nyamara zigenda hamwe mu matsinda.

28Umuserebanya umuntu yawufata mu kiganza,

nyamara utura mu ngoro z'abami.

29Hariho ibiremwa bitatu bigenda gipfura,

ndetse ni bine birangwa n'ingendo nziza.

30Intare ari yo nyamaswa y'inyambaraga kurusha izindi,

ntigira ikiyikoma imbere.

31Isake igenda ishinjagira cyangwa isekurume.

Umwami urangaje imbere y'ingabo ze.

32Niba warigeze kuba umupfapfa ukishyira hejuru,

niba kandi waragambiriye gukora ibibi ihane.

33Gucunda amata bibyara amavuta,

gukubita ku zuru bivusha amaraso,

naho guhembera uburakari bibyara intonganya.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help