1Ya minsi irindwi ishize, Musa ahamagaza Aroni n'abahungu be hamwe n'abakuru b'Abisiraheli.
2Abwira Aroni ati: “Shaka ikimasa kidafite inenge cy'igitambo cyo guhongerera ibyaha, n'isekurume y'intama idafite inenge y'igitambo gikongorwa n'umuriro, ubizane imbere y'Ihema ry'Uhoraho.
3Hanyuma ubwire Abisiraheli uti: ‘Nimuzane isekurume y'ihene y'igitambo cyo guhongerera ibyaha, n'ikimasa n'umwana w'intama bitarengeje umwaka kandi bidafite inenge, bibe igitambo gikongorwa n'umuriro.
4Muzane n'inka n'isekurume y'intama by'igitambo cy'umusangiro, n'amaturo y'ibinyampeke avanze n'amavuta, kuko uyu munsi Uhoraho ari bubabonekere.’ ”
5Nuko bajyana imbere y'Ihema ry'ibonaniro ibyo Musa yari yabategetse, maze Abisiraheli bose barahateranira.
6Musa arababwira ati: “Ngibyo ibyo Uhoraho yabategetse gukora kugira ngo mubone ikuzo rye.”
7Musa abwira Aroni ati: “Egera urutambiro utambe igitambo cyawe cyo guhongerera ibyaha n'igikongorwa n'umuriro, kugira ngo wowe n'Abisiraheli mubabarirwe, hanyuma uture Uhoraho amaturo yabo nk'uko yabitegetse, kugira ngo bababarirwe.”
8Aroni yegera urutambiro yica ikimasa cy'igitambo cyo guhongerera ibyaha bye.
9Abahungu be bamuzanira amaraso yacyo, akozamo urutoki ayasīga ku mahembe y'urutambiro, asigaye ayasuka ku gice cyo hasi cy'urutambiro.
10Nuko urugimbu n'impyiko n'ityazo ry'umwijima by'icyo kimasa, abitwikira ku rutambiro nk'uko Uhoraho yabitegetse Musa,
11izindi nyama n'uruhu abitwikira inyuma y'inkambi.
12Hanyuma yica isekurume y'intama y'igitambo cye gikongorwa n'umuriro, abahungu be bamuzanira amaraso yayo ayaminjagira ku mpande zose z'urutambiro.
13Bamuzanira inyama n'igihanga abitwikira ku rutambiro,
14yoza inyama zo mu nda n'amaguru, abigerekaho birakongoka.
15Nuko azana amaturo y'Abisiraheli. Afata isekurume y'ihene y'igitambo cyo guhongerera ibyaha byabo, arayica ayitamba nka cya kimasa.
16Afata na cya kimasa cya kabiri na wa mwana w'intama, abitamba ho igitambo gikongorwa n'umuriro akurikije amategeko.
17Azana na ya maturo y'ibinyampeke afataho ayuzuye urushyi, ayatwikira ku rutambiro hejuru y'igitambo gikongorwa n'umuriro cya mu gitondo.
18Yica inka n'isekurume y'intama abantu batanze ho igitambo cy'umusangiro, abahungu be bamuzanira amaraso yazo ayaminjagira ku mpande z'urutambiro.
19Bamuzanira n'urugimbu rwazo. Urugimbu rw'inyama zo mu nda n'impyiko zazo, n'ityazo ry'umwijima n'umurizo w'iyo sekurume
20babishyira hejuru y'inkoro zazo, Aroni afata urwo rugimbu arutwikira ku rutambiro.
21Naho izo nkoro n'amatako y'iburyo, maze babimurikire Uhoraho nk'uko Musa yabimutegetse.
22Aroni amaze gutamba ibitambo byo guhongerera ibyaha n'ibikongorwa n'iby'umusangiro, arambura amaboko asabira abantu umugisha, arangije ava ku rutambiro.
23Musa na Aroni binjira mu Ihema ry'ibonaniro, basohotsemo basabira abantu umugisha. Nuko ikuzo ry'Uhoraho ribonekera abantu bose.
24Muri ako kanya Uhoraho yohereza umuriro ku rutambiro, utwika ibitambo bikongorwa n'umuriro hamwe na rwa rugimbu. Abisiraheli bose babibonye basakuza bishimye, bikubita hasi bubamye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.