1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
Uhoraho, urangenzura ukamenya.
2Uzi ibyo nkora naba nicaye cyangwa mpagaze,
nubwo uba kure umenya ibyo ntekereza.
3Uranzi naba ngenda cyangwa nduhuka,
imigenzereze yanjye yose urayizi.
4Uhoraho, ntaragira ijambo mvuga,
wowe uba wamaze kuritahura.
5Unkikije impande zose,
ububasha bwawe ni bwo undindisha.
6Ukuntu unzi birantangaza,
simbasha kubisobanukirwa birandenze!
7Mbese aho najya utagera ni he?
Ntaho nabona nkwihisha kuko uba hose.
8Nzamutse mu ijuru nagusangayo.
Manutse nkaryama ikuzimu na ho waba uri yo.
9N'iyo namera amababa nkaguruka nkajya iburasirazuba,
n'iyo najya gutura iburengerazuba,
10aho na ho wanyoboza ukuboko kwawe,
wanyoboza ukuboko kwawe kw'indyo.
11N'iyo nabwira umwijima kuntwikira,
n'iyo nabwira umucyo ungose kumpindukira ijoro,
12no mu mwijima nta cyo utabona,
kuri wowe nijoro habona nko ku manywa,
umwijima n'umucyo kuri wowe birahwanye.
13Koko ni wowe wandemye,
wambumbabumbiye mu nda ya mama.
14Ndagushimira ko wandemye ku buryo butangaje.
Mbega ukuntu ibyo wakoze bitangaje!
Ibyo ndabizirikana cyane.
15Nkiri mu nda ya mama wandemye unyitondeye,
nubwo naremewe ahiherereye ingingo zanjye zose urazizi.
16Nkiri urusoro warandebaga,
iminsi wanteganyirije kurama wari warayanditse mu gitabo cyawe,
wari warayanditse ntaramara n'umwe.
17Mana, gusobanukirwa imigambi yawe birandenze.
Erega imigambi yawe ni myinshi!
18Sinayibarura iruta umusenyi ubwinshi,
uko bukeye njya kubona nkabona turi kumwe.
19Mana, icyampa ugatsemba abagome,
icyampa abicanyi bakanjya kure!
20Abanzi bawe bagenda bagusebya,
barahira izina ryawe babeshya.
21Uhoraho, mbese sinanga abakwanga?
Ese abahagurukira kukurwanya simbanga rwose?
22Erega abakwanga mbanga urunuka,
mbafata nk'abanzi banjye!
23Mana, ungenzure umenye ibyo ntekereza,
usesengure ibyanjye umenye ko mpagaritse umutima.
24Urebe niba hari imigenzereze mibi mfite,
unyobore inzira igeza ku bugingo buhoraho.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.