1Uhoraho Nyiringabo yarantumye ati:
2“Urukundo nkunda Siyoni ni rwinshi,
rutuma nyifuhira birenze urugero.”
Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.
3Uhoraho aravuze ati:
“Dore ngiye kugaruka i Yeruzalemu,
nongere nyituremo ku musozi wa Siyoni.
Yeruzalemu izitwa umujyi w'abanyamurava,
yitwe umusozi w'Uhoraho Nyiringabo,
yitwe umusozi we yitoranyirije.”
4Uhoraho Nyiringabo arakomeza ati:
“Abasaza n'abakecuru bazongera bicare ku mihanda y'i Yeruzalemu,
bishingikirije utubando kubera izabukuru.
5Abana b'abahungu n'abakobwa bazuzura imihanda y'i Yeruzalemu,
bazayikiniramo.”
6Uhoraho Nyiringabo aravuze ati:
“Nubwo itsinda ry'abasigaye ryatangara,
rikavuga riti: ‘Ntibizashoboka!’
jyewe nzatuma bibaho.”
Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.
7Uhoraho Nyiringabo aravuze ati:
“Dore ngiye kurokora abantu banjye,
mbakure mu bihugu by'iburasirazuba no mu by'iburengerazuba.
8Nzabagarura bature i Yeruzalemu,
bazaba ubwoko bwanjye, nanjye mbe Imana yabo,
mbayobore mu kuri no mu butabera.”
9Uhoraho Nyiringabo aravuze ati:
“Nimukomere mwebwe mwari muhari,
wa munsi urufatiro rw'Ingoro yanjye rushyirwaho.
Uwo munsi mwumvise ya magambo abahanuzi babagejejeho,
ngo Ingoro yanjye igomba kongera kubakwa.
10Mbere yaho nta muntu wahemberwaga umurimo yakoze,
n'itungo ntiryahemberwaga umurimo waryo.
Abagenzi bagendaga bikanga abanzi,
nta mutekano wari mu gihugu,
kuko nari nashyize umwiryane mu bantu.
11Ariko ubu itsinda ry'abasigaye b'ubu bwoko,
simbagenza nk'uko nagenje abo mu gihe cyashize.”
Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.
12Arongera ati: “Nzasākāza amahoro mu gihugu,
imizabibu ihunde imbuto,
ubutaka burumbuke,
ijuru rizagusha imvura y'urujojo.
Ibyo byiza byose nzabiha abasigaye b'ubu bwoko ho umunani.
13Mwa Bayuda mwe, namwe mwa Bisiraheli mwe,
dore ngiye kubarokora.
Aho abanyamahanga babagejeje babita ibivume,
ni ho bazageza babita abahawe umugisha.
Nimukomere mwitinya!”
14Uhoraho Nyiringabo aravuze ati:
“Ubwo nari maze kwiyemeza kubagirira nabi,
kuko ba sokuruza bari bamaze kundakaza,
sinigeze nisubiraho.
15Ariko ubu niyemeje kugirira neza abatuye i Yeruzalemu,
kimwe n'abatuye u Buyuda bwose.
Nuko rero mwitinya.
16Dore ibyo mugomba gukora:
umuntu wese ajye abwiza mugenzi we ukuri,
mu nkiko zanyu mucire abantu imanza zitabera kandi zizana amahoro.
17Ntimukagambirire kugirirana nabi,
kandi ntimugakunde kurahira ibinyoma,
kuko nanga bene ibyo bikorwa byose.”
Uko ni ko Uhoraho avuze.
Iminsi yo kwigomwa kurya izahinduka iminsi y'ibyishimo18Uhoraho Nyiringabo yarantumye ati:
19“Iminsi yo kwigomwa kurya mugira mu kwezi kwa kane no mu kwa gatanu, no mu kwa karindwi no mu kwa cumi, izabera Abayuda iminsi y'umunezero n'ibyishimo n'imyidagaduro. Nuko rero mujye mukunda ukuri n'amahoro.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.
20Uhoraho Nyiringabo aravuze ati:
“Abanyamahanga batuye mu mijyi myinshi bazaza,
21abavuye mu mujyi umwe bazasanga abo mu wundi,
bababwire bati:
‘Nimuze tujye gutakambira Uhoraho,
dushake Uhoraho Nyiringabo.
Twebwe tugiyeyo.’
22Bityo abantu benshi ndetse n'abo mu mahanga akomeye,
bazaza i Yeruzalemu gushaka Uhoraho Nyiringabo no kumutakambira.”
23Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Muri iyo minsi abagabo icumi bavuga indimi zitari zimwe, z'amoko atari amwe, bazihambira ku Muyahudi umwe. Bazafata ikinyita cy'umwambaro we maze bamubwire bati: ‘Turashaka kujyana namwe kuko twumvise ko Imana iri kumwe namwe.’ ”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.