1Uru ni urwandiko umuhanuzi Yeremiya yanditse ari i Yeruzalemu, arwoherereza abakuru b'imiryango mu bajyanywe ho iminyago, hamwe n'abatambyi n'abahanuzi na rubanda rwose, Nebukadinezari yatwaye ho iminyago abavanye i Yeruzalemu akabajyana muri Babiloniya.
2Yeremiya yanditse urwo rwandiko nyuma y'uko Umwami Yoyakini n'umugabekazi, n'ibyegera bye n'abayobozi b'u Buyuda n'aba Yeruzalemu, n'abanyabukorikori n'abanyabugeni bajyanywe ho iminyago bavuye i Yeruzalemu.
3Urwo rwandiko rwajyanywe na Elasa mwene Shafani na Gemariya mwene Hilikiya, ari bo Sedekiya umwami w'u Buyuda yatumye kuri Nebukadinezari umwami wa Babiloniya. Rwari ruteye rutya:
4Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli arabwira abantu bose bavuye i Yeruzalemu, bajyanwa ho iminyago muri Babiloniya ati:
5“Nimwiyubakire amazu muyabemo, nimuhinge imirima murye ibiyezemo.
6Nimushake abagore mubyare abahungu n'abakobwa, nimushyingire abahungu banyu n'abakobwa banyu, kugira ngo na bo babyare abahungu n'abakobwa. Nimwororoke ntimuzagabanuke.
7Nimuharanire amahoro y'umujyi nemeye ko mujyanwa mo iminyago. Muzantakambire musabira amahoro uyu mujyi kuko amahoro yawo ari yo yanyu.”
8Koko rero Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuze ati: “Ntimukemere ko abahanuzi banyu n'ababaterekerera babashuka, ntimukite no ku bashitsi banyu.
9Ibyo babahanurira mu izina ryanjye ni ibinyoma, sinigeze mbatuma.”
10Uhoraho arakomeza ati: “Nimumara imyaka mirongo irindwi muri Babiloniya, nzabagoboka nsohoze Isezerano ryanjye mbagarure iwanyu.
11Nzi imigambi mbafitiye. Ni imigambi ibazanira amahoro si ibakururira ibyago, ahubwo ni imigambi ibaha amizero y'igihe kizaza.
12Nimunsanga mukantakambira mukansenga, nzabumva.
13Muzanshakashaka mumbone, nimunshaka mubikuye ku mutima.
14Muzambona maze mbagarure mbavanye aho mwajyanywe ho iminyago, nzabakoranya mbavane mu mahanga yose n'ahantu hose nabatatanyirije, nzabagarura aho nabakuye mujyanwa ho iminyago.” Uko ni ko Uhoraho avuze.
15Muravuga muti: “Turi muri Babiloniya, Uhoraho yadutoranyijemo abahanuzi.”
16Nyamara nimwumve ibyo Uhoraho avuga byerekeye umwami wicaye ku ntebe ya Dawidi, no ku byerekeye abaturage bose b'i Yeruzalemu, ari bo bavandimwe banyu batajyanywe ho iminyago hamwe namwe.
17Uhoraho Nyiringabo arababwira ati: “Dore ngiye kubatsembesha inkota n'inzara n'icyorezo, nzatuma bamera nk'imbuto z'umutini zaboze zidashobora kuribwa.
18Nzabakurikirana mbatsembeshe inkota n'inzara n'icyorezo, kugeza ubwo ibihugu byose byo ku isi bizabareba bigatinya. Bazabahindura urw'amenyo kubera ko nzabagira ibivume n'iciro ry'imigani mu mahanga yose nzabatatanyirizamo.
19Ibi bizababaho kuko batumviye amagambo ntahwemye kubatumaho, nyanyujije ku bagaragu banjye b'abahanuzi. Namwe abo muri Babiloniya ntimwanyitayeho.” Uko ni ko Uhoraho avuze.
20None rero mwebwe abavuye i Yeruzalemu mujyanywe ho iminyago muri Babiloniya, nimwumve Ijambo ry'Uhoraho.
21Uhoraho Nyiringabo Imana ya Isiraheli arabwira Ahabu mwene Kolaya, na Sedekiya mwene Māseya babahanurira ibinyoma mu izina rye ati: “Nzabagabiza Nebukadinezari umwami wa Babiloniya abicire imbere yanyu.
22Abantu bavanywe mu Buyuda bajyanywe ho iminyago muri Babiloniya, nibashaka kuvuma umuntu bazavuga bati: ‘Uhoraho azakugire nk'uko yagize Sedekiya na Ahabu, abo umwami wa Babiloniya yatwitse.’
23Bakoze ikizira muri Isiraheli, basambanyije abagore ba bagenzi babo kandi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye ntabibatumye. Ibyo ndabizi neza kandi ndabihamya.” Uko ni ko Uhoraho avuze.
Urwandiko Yeremiya yoherereje Shemaya24Ubu ni ubutumwa Uhoraho yampaye ngo mbubwire Shemaya w'i Nehelamu.
25Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuze ati: “Wanditse urwandiko mu izina ryawe, urwoherereza Sefaniya mwene Māseya umutambyi n'abatambyi bose, ndetse n'abantu bose b'i Yeruzalemu. Muri urwo rwandiko wabwiye Sefaniya uti:
26‘Uhoraho yakugize umutambyi mu cyimbo cya Yehoyada ngo ube umuyobozi w'Ingoro y'Uhoraho, kugira ngo ushyire ku ngoyi umuntu wese wishajije akigira umuhanuzi ashyirwe muri gereza.
27None se kuki udahana Yeremiya wa Anatoti wigize umuhanuzi?
28Dore aherutse kutwandikira hano muri Babiloniya ngo: Muzahamara igihe kirekire. None rero nimwiyubakire amazu mubamo, kandi muhinge imirima murye ibiyezemo.’ ”
29Nuko umutambyi Sefaniya asomera urwo rwandiko umuhanuzi Yeremiya.
30Uhoraho abwira Yeremiya ati:
31“Tuma ku bantu bose bajyanywe ho iminyago uti: ‘Nimwumve ibyo Uhoraho avuga kuri Shemaya w'i Nehelamu, kubera ko Shemaya yabahanuriye ibyo ntamutumye kandi agatuma mwizera ibinyoma.
32Ngiye kumuhana we n'abamukomokaho. Nta n'umwe mu bamukomokaho uzasigara muri mwe, cyangwa ngo abone ibyiza nzakorera abantu banjye, kubera ko aboshya kungomera.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.