1Nimumara kugera mu gihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha ho gakondo, mukacyigarurira kandi mukagituramo,
2muzafate ku muganura w'ibyo muzasarura byose muri icyo gihugu, muzabishyire mu byibo mubijyane ahantu Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza kugira ngo ahabe.
3Muzasange umutambyi uzaba uriho muri icyo gihe, mumubwire muti: “Uyu munsi tuje kubwira Uhoraho Imana yawe ko twageze mu gihugu yaduhaye, nk'uko yabisezeranyije ba sogokuruza.”
4Umutambyi azakīre buri muntu icyibo yazanye, agitereke imbere y'urutambiro rw'Uhoraho Imana yanyu.
5Namwe muzabwire Uhoraho Imana yanyu muti: “Sogokuruza yari Umwaramu uzerera nk'uwazimiye, maze asuhukira mu Misiri ajyanye n'abantu bake cyane. Ariko bororokeyeyo bakomokwaho n'abantu benshi, baba ubwoko bw'abanyamaboko.
6Abanyamisiri batugirira nabi baratubabaza, badukoresha imirimo y'agahato.
7Turagutakira wowe Uhoraho Imana ya ba sogokuruza, wumva gutaka kwacu ureba imibabaro yacu, n'ukuntu badukoresha imirimo y'agahato.
8Udukūza mu Misiri ububasha bukomeye n'imbaraga nyinshi, n'ibiteye ubwoba bikomeye, n'ibimenyetso n'ibitangaza.
9Utuzana aha hantu, uduha iki gihugu gitemba amata n'ubuki.
10None Uhoraho, dore tukuzaniye umuganura w'ibyo waduhaye kuhasarura.”
Hanyuma mubitereke imbere y'urutambiro rw'Uhoraho Imana yanyu, maze mumuramye.
11Mwebwe n'ab'imiryango yanyu muzishimire ibyiza Uhoraho Imana yanyu yabahaye, mwishimane n'Abalevi n'abanyamahanga batuye muri mwe.
12Uko imyaka itatu ishize, dore uko muzajya mukoresha kimwe cya cumi: nimumara kwegeranya kimwe cya cumi cy'ibyo mwejeje byose, muzajye mubigaburira Abalevi n'abanyamahanga, n'impfubyi n'abapfakazi babirīre iwanyu bahage.
13Mwongere mubwire Uhoraho Imana yanyu muti: “Twakuye mu mazu yacu ibyo twakweguriye byose, tubiha Abalevi n'abanyamahanga, n'imfubyi n'abapfakazi nk'uko wabidutegetse. Ntabwo twigeze tubirengaho kandi ntitwibagiwe n'amabwiriza yawe.
14Ntitwigeze turya ku byo twakweguriye igihe twaririraga abapfuye, kandi ntitwigeze tubigabanyaho igihe twari duhumanye, ndetse ntitwigeze tubitangaho ibiyagano. Ahubwo twumviye ibyo wategetse kandi turabikurikiza.
15Itegereze uri mu Ngoro yawe yo mu ijuru maze uduhe umugisha, uwuhe n'igihugu waduhaye nk'uko wagisezeranyije ba sogokuruza, igihugu gitemba amata n'ubuki.”
Ubwoko Uhoraho yitoranyirije16Uyu munsi Uhoraho Imana yanyu abategetse kumvira aya mateka n'aya mabwiriza. Mujye muyakurikiza n'umutima wanyu wose n'ubushobozi bwanyu bwose.
17Uyu munsi mwiyemereye ko Uhoraho ari Imana yanyu kandi ko muzamuyoboka mukitondera amateka n'amabwiriza ye, mukubahiriza n'ibyemezo yafashe.
18Uhoraho na we yabasezeranyije ko muzamubera ubwoko bw'umwihariko, bukurikiza amabwiriza ye yose.
19Azabatonesha kuruta andi mahanga yose yaremye, abaheshe icyubahiro n'ikuzo n'ishema. Nuko rero muzamubere ubwoko bwe bwite yitoranyirije nk'uko yabisezeranye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.