1 Amateka 25 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Amatsinda y'abaririmbyi

1Dawidi ari kumwe n'abakuru b'ingabo, batoranya bamwe muri bene Asafu na bene Hemani, na bene Yedutuni. Bakoraga umurimo w'ubuhanuzi baherekejwe n'inanga z'indoha n'inanga nyamuduri, n'ibyuma birangīra. Aba ni bo bari bashinzwe uwo murimo.

2Bene Asafu ni Zakuri na Yozefu, na Netaniya na Asarela. Bayoborwaga na se Asafu wahanuraga akurikije amabwiriza y'umwami.

3Bene Yedutuni ni Gedaliya na Seri na Yeshaya, na Shimeyi na Hashabiya na Matatiya. Abo uko ari batandatu bayoborwaga na se Yedutuni wahanuraga acuranga inanga, asingiza kandi ashimira Uhoraho.

4Bene Hemani ni Bukiya na Mataniya, na Uziyeli na Shubayeli, na Yerimoti na Hananiya na Hanani, na Eliyata na Gidaliti na Romamuti-Ezeri, na Yoshibekasha na Maloti, na Hotiri na Mahaziyoti.

5Abo bose bari bene Hemani umuhanuzi w'umwami, wamugezagaho ubutumwa bw'Imana bwo gushimangira ububasha bwe. Imana yahaye Hemani abahungu cumi na bane n'abakobwa batatu.

6Abo bose baririmbaga mu Ngoro y'Uhoraho bayobowe na se, bagacuranga ibyuma birangīra n'inanga z'indoha n'inanga nyamuduri, bagakora uwo murimo wo mu Ngoro y'Imana. Asafu na Yedutuni na Hemani bakurikizaga amabwiriza y'umwami.

7Abo bose hamwe n'abavandimwe babo uko bari magana abiri na mirongo inani n'umunani, bari baratojwe kandi bazi neza indirimbo zo gusingiza Uhoraho.

8Kugira ngo bamenye uko bazajya basimburana ku mirimo yabo, bakoresheje ubufindo batitaye ku mukuru cyangwa umuto, ku mwigisha cyangwa umwigishwa.

9Aba ni bo bari abayobozi b'amatsinda bagaragajwe n'ubwo bufindo, buri tsinda ryari rigizwe n'abantu cumi na babiri.

Ubwa mbere ni Yozefu wo mu muryango wa Asafu.

Ubwa kabiri ni Gedaliya n'abahungu be n'abavandimwe be.

10Ubwa gatatu ni Zakuri n'abahungu be n'abavandimwe be.

11Ubwa kane ni Seri n'abahungu be n'abavandimwe be.

12Ubwa gatanu ni Netaniya n'abahungu be n'abavandimwe be.

13Ubwa gatandatu ni Bukiya n'abahungu be n'abavandimwe.

14Ubwa karindwi ni Asarela n'abahungu be n'abavandimwe be.

15Ubwa munani ni Yeshaya n'abahungu be n'abavandimwe be.

16Ubwa cyenda ni Mataniya n'abahungu be n'abavandimwe be.

17Ubwa cumi ni Shimeyi n'abahungu be n'abavandimwe be.

18Ubwa cumi na rimwe ni Uziyeli n'abahungu be n'abavandimwe be.

19Ubwa cumi na kabiri ni Hashabiya n'abahungu be n'abavandimwe be.

20Ubwa cumi na gatatu ni Shubayeli n'abahungu be n'abavandimwe be.

21Ubwa cumi na kane ni Matitiya n'abahungu be n'abavandimwe be.

22Ubwa cumi na gatanu ni Yerimoti n'abahungu be n'abavandimwe be.

23Ubwa cumi na gatandatu ni Hananiya n'abahungu be n'abavandimwe be.

24Ubwa cumi na karindwi ni Yoshibekasha n'abahungu be n'abavandimwe be.

25Ubwa cumi n'umunani ni Hanani n'abahungu be n'abavandimwe be.

26Ubwa cumi n'icyenda ni Maloti n'abahungu be n'abavandimwe be.

27Ubwa makumyabiri ni Eliyata n'abahungu be n'abavandimwe be.

28Ubwa makumyabiri na rimwe ni Hotiri n'abahungu be n'abavandimwe be.

29Ubwa makumyabiri na kabiri ni Gidaliti n'abahungu be n'abavandimwe be.

30Ubwa makumyabiri na gatatu ni Mahaziyoti n'abahungu be n'abavandimwe be.

31Ubwa makumyabiri na kane ni Romamuti-Ezeri n'abahungu be n'abavandimwe be.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help