1Muri icyo gihe Abisiraheli nta mwami bari bafite. Hari Umulevi wari utuye ahantu hitaruye mu misozi y'Abefurayimu, yari afite inshoreke yakuye i Betelehemu mu Buyuda.
2Uwo mugore aza guhemukira umugabo arasambana, ndetse arahukana yisubirira kwa se i Betelehemu, amarayo amezi ane.
3Nuko umugabo we ajyana n'umugaragu we n'indogobe ebyiri, ajya kwa sebukwe kugira ngo yūrure umugore we amucyure. Bagezeyo umugore amwinjiza mu nzu, maze se abonye umukwe we amwakirana ibyishimo.
4Aramwinginga ngo asibire, nuko Umulevi aremera ahamara iminsi itatu, barya banywa, bwakwira bakaryama.
5Mu gitondo cy'umunsi wa kane bazinduka bitegura gutaha. Nuko se w'uwo mugore abwira umukwe we ati: “Ubanze ugire icyo ufungura mubone kugenda.”
6Nuko bombi baricara bararya baranywa. Sebukwe aramubwira ati: “Ndakwinginze ongera urare hano iri joro, unezerwe.”
7Umulevi ahagurutse kugira ngo agende sebukwe akomeza kumwinginga, bigeze aho aremera aharara irindi joro.
8Mu gitondo cy'umunsi wa gatanu, Umulevi arazinduka ngo atahe. Sebukwe aramubwira ati: “Ubanze ugire icyo ufungura, muri bugende nimugoroba.” Nuko barisangirira.
9Igihe Umulevi n'inshoreke ye n'umugaragu we bahagurutse ngo batahe, sebukwe aramubwira ati: “Dore umunsi uciye ikibu nimurare, ndakwinginze nimurare burije, munezerwe. Ejo muzazinduke mwitahire.”
10Ariko noneho Umulevi ntiyemera kurara, ahubwo arahaguruka we n'inshoreke ye n'indogobe zombi zihetse imitwaro, barigaba bagera ahateganye n'i Yebuzi, ari ho Yeruzalemu.
11Bahageze bugorobye, wa mugaragu aramubwira ati: “Reka tujye gucumbika muri uriya mujyi w'Abayebuzi.”
12Shebuja aramusubiza ati: “Ntabwo twacumbika mu mujyi w'abatari Abisiraheli, ahubwo tuharenge tujye i Gibeya
13turareyo cyangwa dukomeze tujye i Rama.”
14Nuko barakomeza baragenda, izuba rirenga bageze hafi y'i Gibeya yo mu ntara ya Benyamini.
15Bajya kurara i Gibeya, bagezeyo biyicarira ku muhanda munini, ariko ntibabona umuntu wo kubacumbikira.
16Muri uwo mwanya babona umusaza uhinguye abahingutseho. Nubwo uwo musaza yari atuye mu mujyi w'Ababenyamini, yakomokaga mu misozi y'Abefurayimu.
17Uwo musaza abonye abo bantu bicaye aho, arababaza ati: “Murava he mukajya he?”
18Umulevi aramusubiza ati: “Turava i Betelehemu mu Buyuda, tukajya ahantu hitaruye mu misozi y'Abefurayimu aho ntuye. Nari nazindukiye i Betelehemu, none najyaga mu Nzu y'Uhoraho. Twabuze umuntu waducumbikira,
19nyamara kandi twifitiye icyarire n'ibyokurya by'indogobe zacu, nanjye n'umugore wanjye n'umugaragu wanjye twifitiye impamba ihagije, nta kindi dukeneye uretse icumbi.”
20Uwo musaza aramusubiza ati: “Muhumure, ibyo mukeneye byose ndabibakorera, ariko mwe kurara hanze.”
21Nuko abajyana iwe agaburira indogobe zabo, abashyitsi boga ibirenge, bararya baranywa.
22Igihe bari biyicariye aho banezerewe, abagabo b'ibirara bo muri uwo mujyi baraza bagota inzu y'uwo musaza, batangira guhondagura ku rugi bamuhamagara kandi bamubwira bati: “Sohora uwo mugabo ucumbikiye turyamane na we.”
23Nyir'urugo arasohoka arababwira ati: “Bavandimwe, ndabinginze, muramenye ntimukore ayo mahano kuri uyu mugabo ncumbikiye!
24Ahubwo mureke mbahe umukobwa wanjye w'isugi n'inshoreke y'uwo mugabo mubakoreho ibyo mushaka, ariko mwe kumukorera ayo mahano.”
25Ariko abo bagabo barinangira. Umulevi abibonye atyo afata umugore we amusunikira hanze, bamukuranwaho bamwonona ijoro ryose, babonye bugiye gucya baramurekura.
26Mu museke, uwo mugore arasindagira ariko agwa ku muryango w'inzu y'uwo musaza aho umugabo we yari ari, arahahera kugeza mu gitondo.
27Umugabo we abyutse kugira ngo akomeze urugendo, akingura urugi abona wa mugore we w'inshoreke arambaraye imbere y'umuryango, arambitse ibiganza ku rugi.
28Umugabo we aramubwira ati: “Byuka tugende!” Ariko ntiyagira icyo amusubiza kuko yari yapfuye. Nuko uwo Mulevi ashyira umurambo ku ndogobe arataha.
29Ageze iwe afata icyuma, umurambo w'umugore we awucamo imigabane cumi n'ibiri, ayohereza muri buri muryango w'Abisiraheli.
30Ababibonye bose baravuga bati: “Uhereye igihe Abisiraheli baviriye mu Misiri, ibi ntibyigeze bibaho! Nta wigeze abona ibintu nk'ibi! Ngaho nimubitekereze mujye inama, maze mugire icyo mubivugaho!”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.