1Garuka wa Mushulamikazi we,
garuka tukwitegereze.
Umukwe:Ni kuki mwitegereza Umushulamikazi,
mumwitegereza nk'aho abyina umudiho wa babiri?
Umukwe:2Yewe mukobwa wuje ubupfura,
ingendo yawe irashimishije,
ikimero cyawe ni nk'urunigi rwakozwe n'umuhanga.
3Umukondo wawe umeze nk'urukebano ruhorana divayi,
inda yawe ni nk'akarundo k'ingano gakikijwe n'amalisi.
4Amabere yawe yombi ameze nk'isha ebyiri,
ameze nk'isha ebyiri z'impanga zirisha mu malisi.
5Ijosi ryawe riteye nk'umunara wubakishijwe amahembe y'inzovu,
amaso yawe arabengerana nk'amazi y'ibizenga by'i Heshiboni,
ni nk'ibizenga biri ku irembo ry'uwo mujyi mugari.
Izuru ryawe rimeze nk'umunara wo muri Libani,
ni nk'umunara bagenzuriramo ibituruka i Damasi.
6Umutwe wawe wemye nk'umusozi wa Karumeli,
imisatsi yawe iboshye isa n'umuhemba,
umwami yatwawe umutima n'ukuntu iboshye.
7Uri mwiza uteye ubwuzu,
mukundwa wanjye uri umwāri unejeje.
8Uhagaze wemye nk'umukindo,
amabere yawe ateye nk'imbuto zawo.
9Naribwiye nti: “Nzurira umukindo,
nzawurira nsingire imbuto zawo.”
Amabere yawe ateye nk'iseri ry'umuzabibu,
umwuka wawe umpumurira nk'amapera,
10Imvugo yawe ni nka divayi nziza!
Umugeni:Koko ni nka divayi nziza yagenewe umukunzi wanjye,
ni nka divayi itemba ku minwa y'abahwekereye.
11Niyeguriye umukunzi wanjye,
umukunzi wanjye ampozaho umutima.
Umugeni:12Iyizire mukunzi wanjye twigire mu mirima,
iri joro turare mu misozi.
13Mu rukerera tuzindukire mu mizabibu,
turebe ko yapfunditse cyangwa ko yazanye uruyange,
turebe ko n'imikomamanga yarabije,
aho ni ho nzakwerekera urukundo rwanjye.
14Impumuro y'imbuto zitanga ibyara yatamye,
ku marembo yacu hari imbuto ziryohereye z'amoko yose,
ni zo naguteganyirije, mukunzi wanjye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.