2 Amateka 8 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Ibindi bikorwa bya Salomo(1 Bami 9.10-28)

1Salomo yubatse Ingoro y'Uhoraho n'iye bwite mu myaka makumyabiri,

2asana n'imijyi Umwami Hiramu wa Tiri yari yaramuhaye ayituzamo Abisiraheli.

3Nuko atera umujyi: wa Hamati-Soba arawigarurira.

4Yubaka umujyi: wa Tadimori wari mu butayu, yubaka n'indi mijyi yose y'ububiko i Hamati.

5Yongera kubaka Beti-Horoni ya ruguru na Beti-Horoni y'epfo, imijyi ntamenwa izengurutswe n'inkuta igakingishwa inzugi z'ibyuma.

6Yubatse na Bālati n'imijyi yose y'ububiko, n'indi mijyi yose yabagamo amagare n'amafarasi ye y'intambara. Umwami Salomo yubatse kandi n'icyo ashatse cyose i Yeruzalemu no mu bisi bya Libani, n'ahandi hose mu gihugu yategekaga.

7Mu gihugu hari Abaheti n'Amori n'Abaperizi, n'Abahivi n'Abayebuzi.

8Bakomokaga ku banyamahanga bahoze batuye gihugu, abo Abisiraheli batashoboye gutsemba. Salomo yabagize inkoreragahato ze, ni na ko bakiri kugeza n'ubu.

9Icyakora nta Mwisiraheli n'umwe Salomo yagize inkoreragahato, ahubwo yabagize ingabo ze n'abagaragu be, n'abatware b'ingabo n'ibyegera bye, n'abarwanira ku magare y'intambara n'abarwanira ku mafarasi.

10Abategetsi bakuru bari bashinzwe imirimo ya Salomo, bari magana abiri na mirongo itanu bahagarikiraga abakozi.

11Salomo avana umukobwa w'umwami wa Misiri mu Murwa wa Dawidi, amujyana mu nzu yamwubakiye. Yaribwiraga ati: “Ntabwo umugore wanjye agomba kuguma mu Murwa wa Dawidi umwami wa Isiraheli, kuko ahashyizwe Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho ari ahamweguriwe.”

12Nuko Salomo atura Uhoraho ibitambo bikongorwa n'umuriro, ku rutambiro yari yaramwubakiye imbere y'ibaraza.

13Yabigenzaga atyo gatatu ku mwaka buri gihe nk'uko byategetswe na Musa: ku masabato no ku mboneko z'amezi no ku minsi mikuru y'ingenzi, ni ukuvuga iminsi mikuru y'imigati idasembuye n'iminsi mikuru ya Pentekote n'iminsi mikuru y'Ingando.

14Akurikije amabwiriza ya se Dawidi, Salomo ashyiraho igice cy'abatambyi mu mirimo bashinzwe, ashyiraho n'Abalevi bo guhimbaza Uhoraho no gufasha abatambyi, no gukora imirimo bagenewe buri munsi, ashyiraho n'abarinzi ba buri rembo akurikije amabwiriza ya Dawidi umuntu w'Imana.

15Ntibigeze bateshuka ku mategeko ya Dawidi agenga abatambyi n'Abalevi, yerekeye ububiko n'ibindi.

16Nuko ibyo Salomo yari yarateganyije birangira bityo, kuva igihe atangiriye kubaka Ingoro y'Uhoraho kugeza igihe irangiriye. Ubwo rero Ingoro y'Uhoraho yari itunganye.

17Ibyo birangiye Salomo ajya kuri Esiyoni-Geberi no kuri Elati, ibyambu byo ku nyanja mu gihugu cya Edomu.

18Umwami Hiramu amwoherereza amato atwawe na bamwe mu basare be bazobereye mu by'amazi. Abo basare bajyana n'aba Salomo mu gihugu cya Ofiri, bahakura toni cumi n'eshanu z'izahabu bazishyikiriza Umwami Salomo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help