1Uhoraho abwira Musa ati:
2“Tegeka Eleyazari mwene Aroni umutambyi, akure ibyotezo byabo mu muyonga, amakara yo muri byo ayamene inyuma y'inkambi. Ibyo byotezo biranyeguriwe.
3Abo bagome bazize ibyaha byabo ni bo babinzaniye, biba biranyeguriwe. None muzabicuremo ibyo komeka ku rutambiro, kugira ngo bijye byibutsa Abisiraheli ibyabaye.”
4Nuko umutambyi Eleyazari afata ibyo byotezo by'umuringa, babicuramo ibyo komeka ku rutambiro,
5nk'uko Uhoraho yari yategetse Eleyazari abinyujije kuri Musa. Uwo muringa wibutsaga Abisiraheli ko abatambyi bakomoka kuri Aroni, ari bo bonyine bashinzwe kosereza Uhoraho umubavu. Undi wakwiha gukora uwo murimo yapfa urwa Kōra na bagenzi be.
Abantu bitotombera Musa na Aroni6Bukeye Abisiraheli bose barakorana bitotombera Musa na Aroni bavuga bati: “Mwishe abantu b'Uhoraho!”
7Bakiri mu ikoraniro, barahindukira bareba ku Ihema ry'ibonaniro babona ritwikiriwe n'igicu, bahabona n'ikuzo ry'Uhoraho.
8Musa na Aroni bajya ku muryango w'Ihema ry'ibonaniro,
9maze Uhoraho abwira Musa ati:
10“Nimwigireyo ndimbure iri koraniro nonaha!”
Bombi bikubita hasi bubamye,
11maze Musa abwira Aroni ati: “Dore Uhoraho yarakaye cyane ateza abantu icyorezo. None jya ku rutambiro urahurire amakara mu cyotezo, ushyireho n'umubavu maze wihute uhongerere ikoraniro.”
12Aroni agenza nk'uko Musa yamubwiye, ariruka ajya mu ikoraniro, asanga icyorezo cyatangiye koreka imbaga. Yosa umubavu ahongerera abantu.
13Ahagarara hagati y'intumbi n'abazima, nuko icyorezo kirashira.
14Ariko cyari kimaze guhitana abantu ibihumbi cumi na bine na magana arindwi, hatabariwemo abazize ibya Kōra.
15Icyorezo kimaze gushira, Aroni asubira aho Musa yari ari, ku muryango w'Ihema ry'ibonaniro.
Inkoni ya Aroni16Uhoraho ategeka Musa ati:
17“Hamagara abatware b'imiryango cumi n'ibiri y'Abisiraheli, buri wese akuzanire inkoni uyandikeho izina rye.
18Ku nkoni y'umuryango wa Levi wandikeho izina rya Aroni, bityo umubare w'inkoni ungane n'uw'abatware b'imiryango.
19Uzishyire mu Ihema ry'ibonaniro imbere y'Isanduku irimo bya bisate by'amabuye byanditseho Amategeko, aho mbonanira namwe.
20Inkoni y'uwo nahisemo izashibukaho utubabi, bityo nkemure impaka, Abisiraheli be kuzongera kubitotombera.”
21Musa abibwira Abisiraheli, maze buri mutware w'umuryango amuha inkoni, zose hamwe ziba cumi n'ebyiri hatabariwemo iya Aroni.
22Musa azishyira mu Ihema ry'Uhoraho, imbere y'Isanduku.
23Bukeye, Musa yinjira mu Ihema asanga inkoni ya Aroni wari uhagarariye umuryango wa Levi, yashibutseho utubabi ndetse yarabije n'uburabyo, yeze n'imbuto.
24Musa asohora inkoni zose zari imbere y'Uhoraho ajya kuzereka Abisiraheli bose, barazitegereza, buri mutware w'umuryango afata inkoni ye.
25Uhoraho abwira Musa ati: “Subiza inkoni ya Aroni imbere y'Isanduku uyihabike, nihagira abashaka kwigomeka ujye uyibereka. Bityo ntibazongera kurimbuka bazize kunyitotombera.”
26Musa abigenza nk'uko Uhoraho yabimutegetse.
27Abisiraheli babwira Musa bati: “Reba nawe turapfuye, turarimbutse twese!
28Umuntu wese ugerageje kwegera Ihema ry'Uhoraho arapfa! Mbese twese dupfiriye gushira?”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.