1Inkuru yamamaye hose yuko muri mwe hari ubusambanyi, ndetse ubusambanyi bukabije butaboneka no mu batazi Imana. Bavuga ko umwe muri mwe atunze muka se!
2Mbese muracyirata iki noneho? Ahubwo ga mwari mukwiriye kubabara, kandi umuntu wakoze ibyo agakurwa muri mwe.
3-4Jyewe rero nubwo mutakimbona mumenye ko tukiri kumwe, kandi mu izina ry'Umwami wacu Yezu namaze gucira urubanza uwakoze ibyo ngibyo nk'aho mpari. Noneho ubwo muzakoranira hamwe nanjye nzaba nifatanyije namwe, muzakoreshe ububasha bw'Umwami wacu Yezu,
5mushyikirize uwo muntu Satani kugira ngo umubiri we upfe, ariko ubugingo bwe buzakizwe ku munsi Nyagasani azaziraho.
6Ubwirasi bwanyu si bwiza. Mbese ntimuzi wa mugani ngo “Agasemburo gake gatubura ifu yose?”
7Nimwitunganye mwivanemo umusemburo wa kera kugira ngo mumere nk'umugati mushya udasembuwe, ni na ko muri. Koko kandi Kristo yatanzwe ho igitambo, ari we mwana w'intama wacu ugenewe umunsi mukuru wa Pasika.
8Bityo rero twizihize uwo munsi mukuru, tudakoresha umusemburo wa kera w'ubugome n'ubugizi bwa nabi, ahubwo dukoreshe umugati udasembuwe w'ukuri utarangwaho uburyarya.
9Mu rwandiko nabandikiye nababwiye kutifatanya n'abasambanyi.
10Sinashakaga kuvuga abantu b'iyi si b'abasambanyi, cyangwa se b'abanyamururumba cyangwa ibisambo, cyangwa abasenga ibigirwamana. Kugira ngo umuntu yitandukanye n'abo bose agomba kuva ku isi.
11Ahubwo nabandikiye yuko mutagomba kwifatanya n'umuntu wiyita umuvandimwe muri Kristo, kandi akaba ari umusambanyi cyangwa umunyamururumba, cyangwa usenga ibigirwamana cyangwa utukana, cyangwa umusinzi cyangwa igisambo. Ndetse n'umuntu nk'uwo ntimukanasangire.
12-13Mbese birandeba gucira urubanza abatari aba Kristo? Imana ni yo izabacira urubanza. Ahubwo abo muri mwe ni bo mukwiriye gucira urubanza, nk'uko byanditswe ngo: “Muzakure inkozi z'ibibi muri mwe.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.