1Igihe amapfa yateraga Uhoraho yabwiye Yeremiya iri jambo:
2“Abantu bo mu Buyuda bari mu cyunamo,
imijyi yaho yahindutse amatongo.
Abantu baho bararira barambaraye hasi,
i Yeruzalemu baranguruye amajwi batakamba.
3Abakomeye bohereje abakozi babo kuvoma amazi,
abakozi bajya ku mariba bakabura amazi.
Bagarutse ibivomesho birimo ubusa,
bakozwe n'isoni barumirwa bipfuka mu maso.
4Ubutaka bwiyashije imitutu,
nta mvura igwa mu gihugu,
abahinzi bashobewe bipfuka mu maso.
5Mu gasozi imparakazi zasize ibyana byazo,
zabisize kuko nta rwuri.
6Indogobe zo mu gasozi zihagaze ahirengeye ku gasi,
zirareha umuyaga nka za nyiramuhari,
amaso yazo yananijwe no kubura ibyo zirya.
7“Abantu banjye barantakira bati:
‘Nubwo ibyaha byacu bidushinja,
Uhoraho, dufashe uheshe izina ryawe icyubahiro.
Koko ntiduhwema kugucumuraho,
imbere yawe turi abanyabyaha.
8Wowe Byiringiro by'Abisiraheli,
Umucunguzi wacu mu gihe cy'amakuba,
kuki wifata nk'umushyitsi muri iki gihugu?
Kuki uri nk'umugenzi ushaka icumbi?
9Kuki umeze nk'umuntu wumiwe?
Kuki uri nk'intwari idashobora gutabara?
Nyamara Uhoraho uri kumwe natwe,
turi abantu bawe ntudutererane.’ ”
10Uhoraho arambwira ati: “Koko bakunze kurorongotana baranyimūra ntibisubiraho. Ni cyo gituma ntakibishimira, nzibuka ibicumuro byabo kandi mbahanire ibyaha byabo.”
11Uhoraho arambwira ati: “Ntiwirirwe uvuganira aba bantu.
12Nubwo bakwigomwa kurya sinzumva gutakamba kwabo. Nubwo bantura ibitambo bikongorwa n'umuriro n'amaturo y'ibinyampeke sinzabishimira, ahubwo nzabateza intambara n'inzara n'icyorezo bibarimbure.”
13Nuko mbwira Uhoraho nti: “Nyagasani Uhoraho, abahanuzi babwira aba bantu ko nta ntambara n'inzara bizabaho, kuko wasezeranye guha iki gihugu amahoro asesuye.”
14Nyamara Uhoraho aransubiza ati: “Abo bahanuzi barahanura ibinyoma bitwaje izina ryanjye. Ntabwo nigeze mbatuma, nta n'ubwo nabibategetse cyangwa ngo mbe naragize icyo mvugana na bo. Amabonekerwa yabo ni ibinyoma, ibyo babahanurira ni ibihimbano bidafite umumaro.
15Ni yo mpamvu jyewe Uhoraho mbabwiye ibyo ngiye gukorera abo bahanuzi bitwaje izina ryanjye, kandi nta cyo nigeze mbatuma. Nyamara bavuga yuko intambara n'inzara bitazagera muri iki gihugu, nzabarimbuza intambara n'inzara.
16Abo bahanuriye na bo bazapfa rumwe na bo. Imirambo yabo izajugunywa mu mayira yo muri Yeruzalemu kubera intambara n'inzara, ntihazasigara n'uwo kubahamba. Ibi bizagera kuri bose: abagore babo n'abahungu n'abakobwa babo, nzabaryoza ubugome bwabo.
17Uzababwire uti:
‘Amarira yanjye ahora atemba ku manywa na nijoro,
ahora atemba ndirira abantu banjye bakomeretse bikabije,
abantu banjye bashegeshwe n'ibyago.
18Iyo ngiye ku gasozi mbona abishwe n'inkota,
iyo ngiye mu mujyi mbona abishwe n'inzara.
Abahanuzi n'abatambyi bakomeza umurimo wabo,
nyamara ntibazi icyo bakora.’ ”
Rubanda batakambira Uhoraho19Uhoraho, mbese watereranye u Buyuda?
Mbese wazinutswe abatuye Siyoni?
Kuki waduteje ibyago bidakira?
Twari twizeye kugira amahoro,
nyamara nta cyiza twabonye.
Twari dutegereje gukizwa,
nyamara twugarijwe n'ibidutera ubwoba.
20Uhoraho, tuzi neza ubugome bwacu,
tuzi neza ibicumuro bya ba sogokuruza,
koko twagucumuyeho.
21Ku bw'icyubahiro cy'izina ryawe ntutuzinukwe,
ntuteshe agaciro intebe yawe ya cyami,
ibuka Isezerano wadusezeranyije nturyice.
22Mbese mu mana z'amahanga hari n'imwe ishobora kugusha imvura?
Mbese ijuru ubwaryo ryabasha kugusha ibitonyanga?
Nta wundi uretse wowe Uhoraho Imana yacu.
None amizero yacu ari muri wowe,
ni wowe ukora ibyo byose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.