1Umwami wa Aradi iri mu majyepfo ya Kanāni, yumvise ko Abisiraheli bari mu nzira ituruka Atarimu, agaba igitero cyo kubarwanya, bamwe muri bo abajyana ho iminyago.
2Abisiraheli bahigira Uhoraho uyu muhigo bati: “Nutugabiza aba bantu, tuzatsemba imijyi yabo.”
3Uhoraho yumvira Abisiraheli abagabiza abo Banyakanāni, babatsembana n'imijyi yabo. Aho hantu barwaniye bahita Horuma.
Inzoka y'umuringa4Abisiraheli bava ku musozi wa Hori baca mu nzira igana ku Nyanja Itukura, kugira ngo batanyura muri Edomu. Ariko urwo rugendo rubaca intege,
5bitotombera Imana na Musa bati: “Kuki mwadukuye mu Misiri mukatuzana gupfira muri ubu butayu? Nta byokurya nta n'amazi ahari, ndetse n'ibi byokurya bibi turabirambiwe.”
6Nuko Uhoraho abateza inzoka zifite ubumara zirabarya, Abisiraheli benshi barapfa.
7Abantu basanga Musa baramubwira bati: “Twaracumuye ubwo twitotomberaga Uhoraho, ndetse nawe tukakwitotombera, dusabire Uhoraho adukize izi nzoka.” Musa arabasabira.
8Uhoraho aramubwira ati: “Cura ishusho y'inzoka maze uyimanike ku giti, kugira ngo uwariwe n'inzoka wese nayireba akire.”
9Musa acura inzoka mu muringa ayimanika ku giti, nuko umuntu inzoka iriye yareba iyo nzoka y'umuringa agakira.
Abisiraheli banyura iburasirazuba bw'Ikiyaga cy'Umunyu10Abisiraheli bakomeza urugendo bashinga amahema Oboti.
11Barahava bashinga amahema Iyabarīmu mu butayu buri iburasirazuba bwa Mowabu.
12Barahava bashinga amahema mu kabande ka Zeredi.
13Barahava bashinga amahema mu gihugu cy'Abamori mu kidaturwa kiri hakurya y'uruzi rwa Arunoni. Urwo ruzi ni rwo rugabanya Mowabu n'igihugu cy'Abamori.
14Aho handitswe mu gitabo cy'Intambara z'Uhoraho ngo “Umujyi wa Wahebu y'i Sufa n'utugezi twaho, n'uruzi rwa Arunoni
15n'utubande runyuramo hateganye n'umujyi wa Ari, n'ahagana umupaka wa Mowabu.”
16Barahava bajya i Bēri. Uhoraho abwira Musa ati: “Koranya abantu mbahe amazi.” Bahabona iriba
17maze bararirimba bati:
“Wa riba we, dudubiza!
Nimuriririmbe!
18Ibikomangoma ni byo byarifukuye,
abatware ni bo baricukuye,
barifukurishije inkoni ziranga ubutegetsi bwabo!”
Bava muri ubwo butayu bajya i Matana.
19Barahava bajya i Nahaliyeli, bahavuye bajya i Bamoti.
20Barahava bajya mu kibaya kiri mu gihugu cya Mowabu, munsi y'umusozi wa Pisiga ahateganye n'ubutayu.
Sihoni na Ogi batsindwa(Ivug 2.26—3.11)21Abisiraheli bohereza intumwa kuri Sihoni umwami w'Abamori, ziramubwira ziti:
22“Twemerere tunyure mu gihugu cyawe. Ntituzanyura mu mirima no mu mizabibu, ntituzanywa n'amazi yo mu mariba yanyu, tuzaca mu muhanda w'Abami kugeza igihe tuzarangiza kwambukiranya igihugu cyawe.”
23Ariko Sihoni yanga ko Abisiraheli banyura mu gihugu cye, arundanya ingabo ze zose ajya gukumīra Abisiraheli mu butayu. Abategera i Yahasi arabarwanya,
24Abisiraheli baramutsinda. Igihugu cye baracyigarurira bahereye ku ruzi rwa Arunoni kugeza ku mugezi wa Yaboki, ariko ntibagera mu gihugu cy'Abamoni kuko umupaka wacyo wari urinzwe cyane.
25Abisiraheli bafata imijyi yose y'Abamori, n'umurwa wayo Heshiboni n'insisiro ziwukikije barahatura.
26Heshiboni wari umurwa wa Sihoni umwami w'Abamori, uhereye igihe atsindiye uwahoze ari umwami wa Mowabu, akamunyaga icyo gihugu cye cyose kugeza ku ruzi rwa Arunoni.
27Ni yo mpamvu abasizi bavuze bati:
“Nimuze i Heshiboni muyubake bundi bushya,
nimusane umurwa wa Sihoni.
28Ingabo za Sihoni ziturutse i Heshiboni,
zatsembye umujyi wa Ari ya Mowabu nk'inkongi y'umuriro,
zatsembye n'abatware b'imisozi ya Arunoni.
29Mowabu we, ugushije ishyano!
Abaramya Kemoshi mwe, murarimbutse!
Abahungu banyu babaye impunzi,
abakobwa banyu babaye iminyago ya Sihoni umwami w'Abamori!
30Abamori twabarashe imyambi,
bose bararimbutse uhereye i Heshiboni kugeza i Diboni,
twarabarimbuye tugeza i Nofa hafi y'i Medeba.”
31Nguko uko Abisiraheli batuye mu gihugu cy'Abamori.
32Musa atuma abantu gutata umujyi wa Yāzeri, hanyuma Abisiraheli barawigarurira hamwe n'insisiro ziwukikije, birukana n'Abamori bahatuye.
33Barahindukira bagana i Bashani, maze umwami waho Ogi ajyana n'ingabo ze zose ngo abakumīre, barwanira Edureyi.
34Uhoraho abwira Musa ati: “Ntumutinye kuko ngiye kumukugabiza we n'ingabo ze zose n'igihugu cye. Umugire nk'uko wagize Sihoni umwami w'Abamori wari utuye i Heshiboni.”
35Abisiraheli bica Ogi n'abahungu be n'ingabo ze zose, ntihasigara n'uwo kubara inkuru, maze bigarurira igihugu cya Bashani.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.