2 Amateka 31 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Hezekiya avugurura imirimo y'abatambyi

1Iyo minsi mikuru irangiye, Abisiraheli bose bari aho bajya mu mijyi yose y'u Buyuda barimbura amabuye yashingiwe ibigirwamana n'inkingi zeguriwe Ashera, basenya ahasengerwaga ibigirwamana n'intambiro. Bagenza batyo mu Buyuda hose no mu Babenyamini, no mu Befurayimu no mu Bamanase. Nuko Abisiraheli bose basubira iwabo.

2Hezekiya ashyiraho ibyiciro by'abatambyi n'Abalevi, kandi agenera buri wese umurimo we mu cyiciro cye. Bagombaga gutamba ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'iby'umusangiro. Bagombaga no gukora imirimo yo mu Ngoro y'Uhoraho bamushimira kandi bamusingiza.

3Umwami atanga mu mutungo we ibitambo bikongorwa n'umuriro, ibya mu gitondo n'ibya nimugoroba, n'ibitambo bikongorwa n'umuriro byo ku isabato, n'ibyo mu mboneko z'ukwezi, n'ibyo ku yindi minsi mikuru nk'uko biri mu Mategeko y'Uhoraho.

4Ategeka abaturage b'i Yeruzalemu gutanga ituro ry'abatambyi n'Abalevi, kugira ngo biyegurire burundu umurimo ubagenewe mu Mategeko y'Uhoraho.

5Umwami amaze gutangaza ayo mabwiriza, Abisiraheli batanga umuganura w'ingano n'uwa divayi n'uw'amavuta y'iminzenze, n'uw'ubuki n'uw'indi myaka, bazana na kimwe cya cumi cya byose.

6Nuko abatuye mu mijyi y'u Buyuda batanga kimwe cya cumi cy'amatungo maremare n'amagufi, na kimwe cya cumi cy'amatungo yeguriwe Uhoraho Imana yabo, maze ibirundo biba byinshi.

7Batangiye kurunda ibirundo by'amaturo mu kwezi kwa gatatu, barangiza mu kwezi kwa karindwi.

8Hezekiya n'ibyegera bye baza kureba ibyo birundo, maze bashimira Uhoraho n'ubwoko bwe bw'Abisiraheli.

9Hezekiya abaza abatambyi n'Abalevi ibyerekeye ibyo birundo,

10umutambyi mukuru Azariya ukomoka kuri Sadoki aramusubiza ati: “Kuva igihe batangiye kuzanira amaturo mu Ngoro y'Uhoraho twarariye turahaga, dusigaza ibintu byinshi kubera ko Uhoraho yahaye ubwoko bwe umugisha, none ibi birundo ni byo byasagutse.”

11Hezekiya abategeka gutegura ububiko mu Ngoro y'Uhoraho, maze barabikora.

12Bashyiramo cya kimwe cya cumi n'andi maturo yeguriwe Uhoraho, Konaniya w'Umulevi ashingwa kubicunga, we n'umuvandimwe we Shimeyi wari umwungirije.

13Yehiyeli na Azaziya, na Nahati na Asaheli, na Yerimoti na Yozabadi, na Eliyeli na Isimakiya, na Mahati na Benaya bari ibisonga bya Konaniya n'umuvandimwe we Shimeyi, bakurikije itegeko ry'Umwami Hezekiya, na Azariya umutware w'Ingoro y'Imana.

14Kore w'Umulevi mwene Yimuna wari umurinzi w'irembo ry'iburasirazuba bw'Ingoro, yari ashinzwe kwakira amaturo yaturwaga Uhoraho, no kugabura imigabane yeguriwe Uhoraho n'andi maturo yamweguriwe.

15Mu yindi mijyi ituwe n'abatambyi, Kore yafashwaga n'Abalevi bakurikira: Edeni na Miniyamini, na Yeshuwa na Shemaya, na Amariya na Shekaniya. Bari bashinzwe kugaburira abavandimwe babo b'abatambyi bakurikije ibyiciro byabo, batabogamiye ku muryango uyu n'uyu.

16Ab'igitsinagabo bagejeje ku myaka mirongo itatu n'abayirengeje babaruwe, bagombaga no kugaburira umutambyi uwo ari we wese winjiraga mu Ngoro y'Uhoraho gukora imirimo inyuranye ya buri munsi, bakurikije inshingano zabo n'ibyiciro byabo.

17Abatambyi bahabwaga imirimo hakurikijwe imiryango, Abalevi bo babaga bamaze imyaka makumyabiri cyangwa irenga, bakabarurwa hakurikijwe inshingano zabo.

18Babarurirwaga hamwe n'imiryango yabo yose, abagore n'abahungu n'abakobwa, n'abo mu rugo bose kuko babaga bihumanuriye umurimo wo mu Ngoro.

19Naho ku batambyi batuye imijyi igenewe abakomoka kuri Aroni, no ku batuye mu cyaro gikikije iyo mijyi, habaga abantu muri buri mujyi: bashyiriweho kugaburira ab'igitsinagabo bo muri iyo miryango, n'Abalevi bose babaruwe.

20Hezekiya abigenza atyo mu Buyuda hose, yakoze ibitunganye kandi binogeye Uhoraho Imana ye.

21Ibyo yakoze byose byerekeye Ingoro y'Imana no kubaha Amategeko yayo n'amabwiriza yayo, yabikoranaga umutima ushaka Imana. Bityo agira ishya n'ihirwe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help