1Uhoraho arambwira ati:
2“Yewe muntu, hindukirira Abamoni ubabwire ibiberekeyeho.
3Babwire uti: ‘Nimwumve ibyo Nyagasani Uhoraho avuga: kubera ko mwanejejwe n'uko Ingoro yanjye yahumanyijwe, igihugu cya Isiraheli kigahindurwa amatongo n'Abayuda bakajyanwa ho iminyago,
4ngiye kubateza abantu b'iburasirazuba babigarurire. Bazashinga inkambi n'amahema yabo mu gihugu cyanyu. Bazarya imbuto banywe n'amata byari bibagenewe.
5Umurwa wa Raba nzawuhindura urwuri rw'ingamiya, kandi igihugu cyose cy'Abamoni nzagihindura igikumba cy'intama, bityo muzamenya ko ndi Uhoraho.’ ”
6Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Mwakomye mu mashyi kandi musabagizwa n'ibyishimo kubera ibyago bya Isiraheli. Mwasuzuguye abantu banjye mubanga urunuka.
7Kubera ko mwakoze ibyo, ngiye kubagabiza abanyamahanga babasahure. Nzabarimbura ku buryo mutazongera kumenyekana cyangwa ngo mugire igihugu, bityo muzamenya ko ndi Uhoraho.”
Imiburo yerekeye Abamowabu8Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Kubera ko Abamowabu n'ab'i Seyiri bavuze ko Abayuda babaye nk'andi moko,
9nzatuma imijyi yo ku mipaka ya Mowabu iterwa, ndetse n'imijyi irusha iyindi ubwiza, ari yo Beti-Yeshimoti na Bāli-Mewoni na Kiriyatayimu.
10Abamowabu nzabateza abantu b'iburasirazuba babigarurire nk'uko byagendekeye Abamoni, kandi Mowabu ntizongera kwitwa igihugu.
11Nzahana Abamowabu, bityo bazamenya ko ndi Uhoraho.”
Imiburo yerekeye Abedomu12Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Abedomu bihōreye bikabije ku Bayuda, ibyo bibabera igicumuro.
13Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Nzahana Abedomu, ntsembe abantu n'amatungo mu gihugu maze ngihindure ikidaturwa, uhereye i Temani ukageza i Dedani, abaturage baho bazatsembwa n'intambara.
14Nzihōrera ku Bedomu nkoresheje abantu banjye b'Abisiraheli. Bazihōrera bakurikije uburakari n'umujinya byanjye bikaze, bityo Abedomu bazamenya ko ari jyewe wabikoze.’ ” Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.
Imiburo yerekeye Abafilisiti15Nyagasani Uhoraho aravuga nti: “Abafilisiti bihōreye bikabije, bashingiye ku buriganya bwabo no ku rwangano rwabaye akarande, bashaka kurimbura u Buyuda.
16Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Ngiye guhana Abafilisiti. Nzarimbura Abakereti basigaye baturiye inyanja.
17Nzabihimuraho bikomeye kandi mbahanishe umujinya wanjye. Bityo bazamenya ko ndi Uhoraho, igihe nzaba nabihimuyeho.’ ”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.