Zaburi 82 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Imana icyaha abaca imanza zibera

1Zaburi ya Asafu.

Imana iganje mu ikoraniro rinini,

yacyashye abacamanza bigira nk'imana iti:

2“Nimurekere aho guca imanza zibera,

mwe kugira abagome abere.

Kuruhuka.

3Nimurenganure abanyantegenke n'impfubyi,

murengere abanyamibabaro n'abakandamizwa.

4Nimutabare abanyantegenke n'abakene nyakujya,

mubakize amaboko y'abagome.

5“Abo banyantegenke n'abakene nta cyo biyiziye,

nta n'icyo basobanukiwe,

bararindagiye ni mu gicuku,

erega ibintu byaracitse!

6Naravuze nti: ‘Muri imana,

mwese muri n'abana b'Isumbabyose.’

7Nyamara muzapfa rumwe na bene muntu,

muzakurwaho nk'umutware uwo ari we wese.”

8Mana, haguruka urenganure isi,

koko amahanga yose ni ayawe!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help