Zaburi 29 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Ijwi ry'Uhoraho

1Zaburi ya Dawidi.

Mwa bana b'Imana mwe, nimwogeze Uhoraho,

nimwogeze Uhoraho kubera ikuzo n'ububasha afite.

2Nimwogeze Uhoraho kubera ikuzo afite,

nimumwikubite imbere mumuramye kubera ko ari umuziranenge.

3Uhoraho arangururiye hejuru y'inyanja,

Imana nyir'ikuzo iranguruye ijwi nk'iry'inkuba ihinda,

koko Uhoraho arangururiye hejuru y'inyanja ngari.

4Uhoraho aravuga aranguruye,

ijwi rye riranga icyubahiro cye.

5Uhoraho aravuga ibiti by'inganzamarumbu bigasatagurika,

aravuga amasederi y'inganzamarumbu yo muri Libani akavunagurika.

6Ibisi bya Libani byikinagura nk'inyana z'imitavu,

umusozi wa Herumoni ukikinagura nk'icyana cy'imbogo.

7Uhoraho aravuga imirabyo ikarabya,

8ijwi rye rigatigisa ubutayu,

ubutayu bwa Kadeshi bugatingita.

9Uhoraho aravuga impara zikaramburura,

amashyamba na yo agahinduka inkokore.

Mu Ngoro ye bose ni ko kurangurura bati:

“Uhoraho nahabwe ikuzo.”

10Uhoraho agenga inyanja,

Uhoraho ni Umwami uganje iteka ryose.

11Uhoraho nahe ubwoko bwe imbaraga,

Uhoraho nabuhe umugisha bugire amahoro.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help