Yozuwe 18 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Imiryango isigaye yabonye imigabane

1Abisiraheli bamaze gutsinda abatuye mu gihugu bose bakoraniye i Shilo, bahashinga Ihema ry'ibonaniro.

2Icyo gihe hari hasigaye imiryango irindwi itarabona imigabane.

3Nuko Yozuwe abaza Abisiraheli ati: “Mutegereje iki kugira ngo mwigarurire igihugu Uhoraho Imana ya ba sokuruza yabahaye?

4Buri muryango umpe abantu batatu mbohereze gutambagira igihugu, bandike uko cyagabanywamo intara zizahabwa imiryango isigaye, maze bagaruke bambwire uko bimeze.

5Igihugu bazakigabanyemo imigabane irindwi. Abakomoka kuri Yuda bazagumane umugabane wabo mu majyepfo, naho abakomoka kuri Yozefu bagumane uwabo mu majyaruguru.

6Muzandike uko iyo migabane izaba iteye, mubinzanire hano imbere y'Ihema ry'Uhoraho Imana yacu. Nzakoresha ubufindo bwerekane umugabane wa buri muryango.

7Abalevi nta mugabane w'ubutaka bazabona, kuko umugabane wabo ari ugukorera Uhoraho imirimo y'ubutambyi. Naho ab'umuryango wa Gadi n'uwa Rubeni n'igice cy'uwa Manase, bamaze guhabwa imigabane yabo mu burasirazuba bwa Yorodani. Musa umugaragu w'Uhoraho ni we wayibahaye.”

8Abantu bamaze gutoranywa, bitegura kujya gutambagira igihugu. Nuko Yozuwe arababwira ati: “Nimugende mutambagire igihugu, mwandike uko cyagabanywamo intara. Mubinzanire hano i Shilo imbere y'Ihema ry'Uhoraho, nanjye nzakoresha ubufindo bwerekane umugabane wa buri muryango.”

9Nuko baragenda bazenguruka igihugu, bandika imijyi ikirimo n'uko cyagabanywamo imigabane irindwi. Barangije basanga Yozuwe mu nkambi y'i Shilo.

10Nuko Yozuwe akoresha ubufindo imbere y'Ihema ry'Uhoraho i Shilo, yerekana umugabane wa buri muryango.

Umugabane wahawe abakomoka kuri Benyamini

11Umugabane wa mbere ubufindo bwerekanye ni uw'abagize amazu y'Ababenyamini. Umugabane wabo wari hagati y'uw'Abayuda n'uw'Abefurayimu.

12Umupaka wawo wo mu majyaruguru waheraga kuri Yorodani, ukanyura mu mucyamu wo mu majyaruguru y'i Yeriko, ukazamuka mu misozi ugana iburengerazuba, ukagera mu kidaturwa cy'i Betaveni.

13Wakomezaga werekeza i Beteli iri mu mucyamu wo mu majyepfo y'i Luzi, ukamanuka Ataroti-Adari ku musozi uri mu majyepfo y'i Betihoroni y'epfo.

14Umupaka wo mu burengerazuba waheraga kuri uwo musozi, ugaca mu majyepfo ukagera i Kiriyati-Bāli, ari yo Kiriyati-Yeyarimu yahawe abakomoka kuri Yuda.

15Umupaka wo mu majyepfo waheraga mu burengerazuba bw'i Kiriyati-Yeyarimu, ukanyura ku isōko ya Nefutowa,

16ugaca munsi y'umusozi uri mu majyaruguru y'ikibaya cy'Abarefa, ukamanuka akabande ka Hinomu kari mu micyamu y'amajyepfo ya Yeruzalemu, umujyi w'Abayebuzi. Umupaka warakomezaga ukagera kuri Enirogeli,

17ugahindukira ugana mu majyaruguru kuri Enishemeshi n'i Geliloti, ahateganye n'igikombe cya Adumimu, ukamanuka ku rutare rwa Bohani ukomoka kuri Rubeni.

18Watambikaga mu majyaruguru mu micyamu ya Yorodani ukamanuka mu kibaya,

19ugakomeza werekeza mu majyaruguru, ukagera mu micyamu y'i Betihogila. Umupaka wo mu majyepfo warangiriraga mu kigobe cyo mu majyaruguru y'Ikiyaga cy'Umunyu, aho Yorodani yinjirira.

20Yorodani ni yo yari umupaka w'iburasirazuba.

Iyo ni yo mipaka y'umugabane wahawe amazu y'Ababenyamini.

21Imijyi yahawe abagize amazu y'Ababenyamini yari Yeriko na Betihogila na Emeki-Kesisi,

22na Betaraba na Semarayimu na Beteli,

23na Avimu na Para na Ofura,

24na Kefari-Amoni na Ofini na Geba. Bahawe iyo mijyi cumi n'ibiri n'imidugudu iyikikije.

25Bahawe na Gibeyoni na Rama na Bēroti,

26na Misipa na Kefira na Mosa,

27na Rekemu na Yiripēli na Tarala,

28na Sela na Elefu na Yeruzalemu umujyi w'Abayebuzi, na Gibeya na Kiriyati. Bahawe iyo mijyi cumi n'ine n'imidugudu iyikikije.

Uwo ni wo mugabane wahawe amazu y'Ababenyamini.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help