1 Petero 3 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Imibanire y'abashakanye

1Namwe bagore, buri wese yemere kugengwa n'umugabo we, kugira ngo nubwo bamwe baba batemera Ijambo rya Nyagasani, baryemezwe n'imyifatire yanyu mutiriwe mugira icyo muvuga.

2Bazareba gusa imyifatire yanyu itagira amakemwa n'ukuntu mwubaha.

3Umurimbo wanyu ntukabe uw'inyuma nko kuboha imisatsi, kwambara ibyakozwe mu izahabu cyangwa se imyambaro y'akarusho.

4Ahubwo umurimbo wanyu ube uw'imbere mu mutima. Ni umurimbo udasaza w'ubugwaneza n'amahoro, uwo ni wo ufite agaciro gakomeye ku Mana.

5Abagore ba kera biyeguriye Imana bakayiringira ni ko na bo barimbaga, buri wese agengwa n'umugabo we.

6Ni ko na Sara yari ameze, yubahaga Aburahamu akamwita umutware we. Namwe muba mubaye abana be iyo mukora neza, mudaterwa ubwoba n'igikangisho icyo ari cyo cyose.

7Namwe bagabo, buri wese abane n'umugore we amufata neza, kuko abagore badafite imbaraga nk'izanyu. Mujye mubaha agaciro rero kuko muzaherwa hamwe na bo umunani w'ubugingo Imana itanga ku buntu. Mugenze mutyo kugira ngo amasengesho yanyu ye kugira inkomyi.

Kubabazwa uhōrwa gukora neza

8Ahasigaye mwese muhuze ibitekerezo, muhuze n'umutima, mukundane bya kivandimwe, mugirirane impuhwe kandi mwicishe bugufi.

9Ntimukiture umuntu inabi yabagiriye cyangwa igitutsi yabatutse, ahubwo mumwiture kumusabira umugisha, kuko namwe Imana yabasezeranyije umugisha wayo igihe yabahamagaraga.

10Ibyanditswe biravuga biti:

“Ushaka ubugingo no guhorana amahoro,

nafate ururimi rwe ye kuvuga ibibi,

afunge n'umunwa we ye kubeshya.

11Azibukire ibibi akore ibyiza,

ashakashake amahoro ayaharanire.

12Kuko Nyagasani ahoza ijisho ku ntungane,

atega amatwi akumva ibyo zisaba.

Nyamara arwanya inkozi z'ibibi.”

13Mbese ni nde uzabagirira nabi nimugira ishyaka ryo gukora ibyiza?

14Icyakora nubwo mwababazwa muzira ibikorwa bitunganye, na byo byababera ihirwe. Ntimugatinye abantu kandi ntimugahagarike umutima.

15Ahubwo mwubahe Kristo abe Umugenga w'imitima yanyu. Muhore kandi mwiteguye gusubiza umuntu wese wabasaba gusobanura ibyo mwiringira.

16Ariko mubikorane ubugwaneza no kwicisha bugufi. Mugire umutima utabarega ikibi, kugira ngo abasebya imyifatire myiza mukomora kuri Kristo babe ari bo bakorwa n'isoni.

17Niba Imana ibishaka, ikiruta ni uko mwababazwa muhōrwa ibyiza mukora aho guhōrwa ibibi.

18Kristo na we yapfuye rimwe rizima kubera ibyaha byanyu, we ntungane apfira abagome kugira ngo abageze ku Mana. Igihe yari ku isi baramwishe, maze kubera imbaraga za Mwuka arazuka, aba muzima.

19Yakoresheje Mwuka atangariza ubutumwa bw'Imana abapfuye bagizwe imfungwa.

20Ni zo ba bantu bari baragomeye Imana, na yo ikabihanganira igihe cyose Nowa yubakaga bwa bwato bunini. Muri ubwo bwato hagiyemo abantu bake gusa, ndetse ni umunani bonyine bakijijwe n'amazi.

21Ayo mazi ashushanya kubatizwa ari byo bibakiza namwe muri iki gihe. Si uko yuhagira umuntu imbyiro zo ku mubiri, ahubwo ashushanya ukwiyegurira Imana k'umuntu ufite umutima utamurega ikibi. Ako gakiza mugakesha izuka rya Yezu Kristo

22wagiye mu ijuru akaba ari iburyo bw'Imana, aho yahawe kugenga abamarayika n'ibinyabushobozi n'ibinyabubasha.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help