1Nuko Sofari w'Umunāmati aravuga ati:
2“Mbese nta wagira icyo avuga kuri ibyo bigambo byose?
Erega kuvuga menshi si byo bigira umuntu intungane!
3Ayo mateshwa si yo yacecekesha abantu.
Gukwena abantu kwawe si ko kwatuma udacyahwa!
4Ndetse uravuga uti: ‘Inyigisho zanjye ziraboneye,
nanjye ubwanjye ntunganiye Imana.’
5Icyampa Imana ikagira icyo ikubwira,
icyampa igafata ijambo ikakwisubiriza!
6Yaguhishurira ibanga ry'ubwenge bwayo,
ni yo ifite ubwenge butangaje,
bityo wasobanukirwa ko Imana itaguhannye uko bikwiye.
7“Mbese wabasha gucengera amayobera y'Imana?
Ese wabasha gucengera ububasha bwayo?
8Wabigenza ute ko buri hejuru y'amajuru?
Wabusobanukirwa ute ko buri ikuzimu?
9Uburebure bw'ububasha bwayo busumba isi,
ubugari bwabwo busumba inyanja.
10Mbese Imana icakiye umuntu ikamujyana mu rukiko,
ni nde wayikoma imbere?
11Koko rero imenya abantu b'imburamumaro,
ibyaha byabo ibibona itavunitse.
12Indogobe y'ishyamba igize imico myiza,
umuntu w'igicucu na we yamenya ubwenge.
13“Ngaho hinduka wihane,
rambura amaboko usenge Imana.
14Waracumuye ntukongere bibaho,
reka ibibi ukora iwawe.
15Bityo uzagendana ishema nta kimwaro,
nta kizakunyeganyeza nta cyo uzikanga.
16Koko ntuzongera kwibuka ingorane zawe zose,
zizaba nk'umuvu w'amazi wahise.
17Imibereho yawe izaba myiza kurusha amanywa y'ihangu,
umwijima uzaguhindukira nk'umuseke ukebye.
18Uzagira umutekano wuzuye icyizere,
uzaba urinzwe ugubwe neza.
19Uziruhukira ntawe uzakubangamira,
abantu benshi bazagushakaho ubutoni.
20Amaso y'inkozi z'ibibi azahera mu kirere,
bazashaka aho bahungira bahabure,
nta kindi cyizere bazaba bagifite uretse gupfa.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.